Ubuahamya bwa François:Uko Imana yamwimanye(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuahamya bwa François:Uko Imana yamwimanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-31 10:30:54


Ubuahamya bwa François:Uko Imana yamwimanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndagijimana François Xavier umugabo ufite umugore n’abana babiri, akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru Umurenge wa Muganza, Akagari ka Muganza. Ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo. Mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ubwo ubuzima bwe bwari mu kaga abicanyi bamutemaguye bazi ko yapfuye, ariko Imana yaramurinze ararokokoka ndetse Imwomora inguma yongera kuba muzima.

Mu magambo ye aradusobanurira urugamba rukomeye yagize ariko Imana ikamurwanirira ikamurokora mu bihe bitandukanye ubwo we yabonaga ko iherezo ry’ubuzima bwe rishoye ati:

“Kuwa 11Mata 1994 hari mu gitondo nari ndagiye amatungo abandi bari basigaye mu rugo, nagize ntya mbona ba bandi bose bo murugo baje biruka banyuraho barambwira ngo twihute duhunge batatwica. Twahungiye ahitwaga i Kabirizi kari agasozi kari gatuyeho abatutsi benshi kandi twumvaga nituhagera tubasha kwirwanaho ntibatwice, ariko tuhageze ntitwabashije kwirwanaho kuko baturashe twerekeza i Muganza muri kiliziya naho tugezeyo baraturasa abantu benshi barahapfira, abasigaye tugirwa inama yo guhungira i Kibeho.

Turi mu nzira twerekeza i Kibeho tumaze kwambuka Akanyaru, twahuye n’abantu benshi bahunga bava i Kibeho batubwira ko Kiliziya yaho bayitwitse benshi bapfuye. Twahie duhindura gahunda twerekeza i Cyahinda ariko mu rugendo ni ko abantu bagendaga bicwa n’interahamwe. Ndibuka twari kumwe n’abavandimwe na papa maze abonye umuntu bakataguye ibice byose by’umubiri yahise agira ihungabana agwa igihumure yikubita hasi tugira ngo arapfuye turamuterura tugeze i Cyahinda twahabaye iminsi 3 nibwo haje ibitero simusiga birimo abasirkare bari bavuye i Butare batangira kwicisha amahiri, imbunda n’imipanga.

Abicanyi bageze aho twari twicaye na mushiki wanjye ari we ufashe papa wari wagize ihungabana, batemaguye mushiki wanjye na papa barapfa, aho hantu ni ho ntangirira kubona ibitangaza by’Imana mu maso yanjye kuko sinzi ukuntu nahavuye, navuga ngo ni Malayika w’Imana wamfashe ukuboko arahamvana kuko impande zanjye zose bari bahagose abantu barimo bapfa, babahondesha amahiri abandi batemagurwa kandi hari mu gipangu abantu ntibashoboraga gusohoka. Sinzi uko nahavuye nibonye ndi mu nzira ndimo niruka.

Ngeze hirya nongeye kubona abavandimwe banjye bari barokotse twerekeza i Gasasa tuhageze habaye inama iyobowe n’uwitwaga Sagatarama agira inama impunzi zari aho ko zikwiye kuhava zikerekeza i Burundi kuko hari hafi. Icyemezo cyo kujyayo bacyumvikanyeho ariko ntibumvikana inzira bari bunyuremo. Njye ndi mu gice cyahisemo guca muri Nshili n’abavandimwe banjye twarakomeje tugera ahitwa mu Gisoro ni ho twasanze interahamwe zadutegeye tubageze imbere baraturasa niho haguye mama n’abavandimwe banjye.

Nari ndi kumwe na mukuru wanjye nakurikiraga ubwa 2 yari amfashe ukuboko iruhande rwe hari umukingo muremure barashe ahita andekura asimbuka wa mukingo nanjye ndamukurikira ngusha umutwe igikanu kiravunika nguma aho wa mukuru wanjye arakomeza ariruka aranantonganya ati banguka tugende ariko ntiyamenya ko navunitse, icyakora ageze imbere gato bahise bamufata baramwica.

Hashize akanya abamwishe bamaze kugenda numva igikanu gisubiye mu mwanya wacyo ndamanuka nerekeza mu gihuru ndihisha, ariko numva ndiyanze mfata ikiringiti nkiyorosa ahantu hose ngo baze kunyica ntareba. Nahise mbona ibitero biturutse mu kabande biza byerekera hamwe nari ndyamye ngira ubwoba numva ijwi rirambwiye ngo haguruka wiyirukire aho gupfa none wapfa ejo. Narahagurutse ndiruka ngeze haruguru mbona akadobo karimo inyama zitetse nshinze iryinyo biranga kuko twari tumaze iminsi 5 tutarya. Naje kuzamuka ngera ahantu hari imyumbati nyihishamo nirenzaho imbagara (urwiri) ndahirirwa imvura inyagiriramo ariko bigeze nimugoroba ijwi rirambwira ngo manuka uve mu myumbati y’abandi bataza gusoroma isombe bakagusangamo. Mubyukuri iri ryari ijwi ry’Imana.

Naramanutse mu ishyamba nsangamo umusaza turihishanya tukajya tuganira gahoro twemeranywa guhungira i Burundi ariko akajya akomeza yubura umutwe ngo arebe ko hari abantu bari hafi aho, yarawuzamuye baramubona bahita bamuhamagara arazamuka bahita bamutema arataka, bongezamo noneho ataka nk’uhwereye bamubaza aho abandi bari, asubiza ko ntabo ari umwana muto bari kumwe asigaye mu mukingo.Yarangije kubivuga uwa mbere angezeho ankubita umuhoro mu mutwe nkojejemo ikiganza cyuzura amaraso niko gutaka nsaba imbabazi ko ntazongera, bashatse kunkubita undi muhoro ndapfukama mbasaba imbabazi nti mumbabarire njye kubaha inyama (zazindi nigeze kubona kare). Baransetse gusa.

Twaragiye tugeze hamwe hari inyama n’ikiringiti ndabibura, ariko ubwo bari banzengurutse umwe arvuga ati aka gacucu kari kuturindagiza, buri wese yahise afata intwaro ye barantemagura mu misaya impande zose nuko barangije bajugunya mu gihuru, hirya yacyo hari hihishe mukuru wanjye wari wabashije kurokoka ariko sinari namubonye ariko we bantemye areba, iryo joro yandaye i ruhande ariko maze kugaruka mu mubiri mu rukerera aransezera ajya i Burundi ambwira ko nasanga hari undi warokotse bazagaruka kundeba.

Muri iryo shyamba nahamaze igihe kinini ibisebe byaraboze birimo inyo. Muri icyo gihuru ni Imana yahamvanye kuko nashakaga kweguka umutwe ukanga hakeguka igihimba cyonyine nari mfite imyaka 11 kandi agace katari gatemye ni ako mu muhogo gusa. Nafashe umutwe nywurambika ku kuboko kw’ibumoso mfata igiti ndeguka umutwe nywufashe mu ntoki ndazamuka ngeze hamwe biciye abo twari kumwe mbona abantu bagarutse kuntema, umwe azanye umupanga asanga umutwe ndawufashe arambaza ati ese bagutemye? Nti yego nkuraho intoki ndamwereka arebye aravuga ngo singiye kwiyanduriza umuhoro uragwa aho imbere.

Negeye imbere nahuye n’umukecru ufite akana gato gatangiye kumera amenyo agatoraguye mu mirambo, ijwi ry’Imana ryarongeye rirambwira ngo mubwire aguherekeze.Narabimubwiye arahagarara ariyumvira aremera turagenda ariko mubwira ko nshaka amazi yinjiye ahantu kunsabira amazi yo kunywa akihagera interahamwe yaho iza ije kuntema, umukecuru aza yiruka yitambika hagati yacu ati mbere yo kubica banza unyice. Yadusabiye imbabazi tuba turahavuye. Twaragiye tugera ku mupaka w’i Burundi turambuka.

Tugeze i Burundi urugo twahingukiyeho twasanze habaye ubukwe baduha ibiryo n’amata turahembuka nuko umukecuru ansezeraho atahana ka kana arambwira ngo abarundi banyereke inzira wenda nzagera aho benewacu bari. Narakomeje ndagenda ngera Kabarore mbona yo bene wacu babashije kurokoka barimo bakuru banjye. Bwarakeye tubona rifuti y’imodoka za gisirikare ziratujyana n’izindi nkomere tujya kwivuza mu Kayanza, barambaze barongera baraterateranya umutwe uba muzima. Bidatinze naje kubona ikigo cy’imfubyi nkibamo tuza gutaha mu Rwanda Kuwa1 Kanama 1994”.

Asoza ubuhamya bwe Ndagijimana François Xavier arashima Imana ko yamurinze mu biteye ubwoba yanyuzemo ndetse byahitanye benshi. Arashishikariza abamukurikira kwizera Imana no kuyikomezaho kuko ni inyembaraga.

Ubuhamya mu buryo bw’amashusho wabusanga hano:

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?