Ubuhamya:Inyigisho Pastor Diane yakuye mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Inyigisho Pastor Diane yakuye mu kazi ko mu rugo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-18 08:01:03


Ubuhamya:Inyigisho Pastor Diane yakuye mu kazi ko mu rugo

Pastor Diane Musabyimana, umubyeyi uyoboye itorero “Home Church” riherereyemu murenge wa Gisozi, Imana yaramutabaye imukura mu buzima bugoye aho yakoze akazi ko mu rugo ahantu henshi hatandukanye rimwe na rimwe akahahurira n’itotezwa, ariko Yesu yaramutabaye amuhindurira ubuzima ubu arashima Imana.

Mu magambo ye Diane arasobanura ubuzima bugoye yabayemo mu bwana bwe ndetse n’icyigisho yakuye mu buzima bw’akazi ko mu rugo.

Ati: “Ubuzima bwo mu bwana ntibwigeze butworohera kuko Jenoside imaze kurangira twasigaranye na mama ni we watureze. Twabayeho mu kigeragezo cy’inzara, twarashonje karahava kuko mama yigeze kumara amezi 2 arwaye baramuroze tukajya dusekura isombe tukayirya nta munyu.Twigeze gusonza tugafata ifu y’imyumbati tukayishigishamo igikoma tukaba ari cyo tunywa.

Bwari ubuzima bugoye kuko nabayeho ndi wa mwana utagira imyenda yo kwambara, mama yari umupfakazi akajya ashaka akazi k’ubuyede cyangwa akazunza agataro kugira ngo abashe kutugaburira. Muri icyo gihe kuko ari njye wari mukuru mu bana, mama yarambwiye ngo ndeke kwiga njye nsigara mu rugo ndera basaza banjye, narabyemeye ishuri ndarireka nkajya ndera abana. Muri ubwo buzima bugoye Imana yabanye natwe, ndibuka ninjiye mu nzu irimo amatara ngiye gukora akazi ko murugo.

Ubwo buzima bwaje kutugora, nigira inama yo kujya mu kazi ko mu rugo, ariko naho mpasanga irindi shuri. Ndabyibuka umubyeyi umwe nagiye kumukorera ambwira ko nijoro ntazajya ndyama, ko ngomba kujya ndara nicaye kugira ngo numve umuntu ukomanga cyangwa uza kwiba. Mubyukuri bwari ubuzima bugoye.

Reka mvuge kuri uyu mabuja ariko ntagambiriye kumusebya ahubwo ari ukugira ngo duhugurane. Yajyaga azana inyama zo mu nda zabaga zizinze zuzuye igisafuriya kinini kuko yakoraga muri hoteri, noneho igitangaje akatubwira ngo nta mukozi urya inyama. Birashoboka ko na we uri kunkurikira ukaba ufite iyo myumvire ko nta mukozi warya inyama cyangwa ukumva ko umukozi wawe mutasangirira ku meza, hindura imyumvire icyo ni icyaha kibi cyane.

Hari ahandi nigeze gukora akazi ko mu rugo hakaba igihe ndaye muri salon kubera ubuzima. Hanyuma rero njya nibuka databuja rimwe yigeze kuza asanga ndyamye mu ntebe, noneho ashaka kumfata ku ngufu ariko ntibyakunda turarwana ndamucika. Ikinteye agahinda ni abana bari gukora akazi ko mu rugo basambanywa na ba boss babo kandi icyo kintu kiriho cyane.

Mu kazi ko mu rugo nakuyemo amasomo: 1. Umuntu nagukorera ujya umuha agaciro kuko amafaranga umuhemba ntaho ahuriye n’imirimo agukorera. 2. Umuntu ni nk’undi. N’ubwo uyu muntu agukorera imirimo yo mu rugo, ariko yavutse nk’abandi bityo mwubahe.

Hari umuntu ugira umukozi wo mu rugo bajya kwicara ku meza akamubwira ngo sohoka, hakaba igihe amubwira ngo araza kurira hanze ati “Wowe ntabwo warira ku meza yacu, urire mu gikoni”. Aho mariye kuba Pasiteri aho nagiye ngera ngasanga birahari, iyo nagiraga umugisha ubikoze turi kumwe naramuhuguraga nkamubwira ko atari indangagaciro za gikristo.

Mu buzima bw’akazi ko mu rugo hari icyigisho cyiza nakuye ku Basilamu kuko umukozi wabo basangirira ku meza amwe bagahaguruka bakagenda nta kintu na kimwe bariye ngo bime umukozi wabo cyangwa ngo bamunene”.

Asoza ubuhamya bwe, Pastor Diane hari icyo yibutsa abantu ati “Icyo usabwa ni ukugira neza udategereje ko uwo uyigiriye ari we uzayikwitura, ahubwo murangwe no kugira urukundo rutarobanura ku butoni kuko ni yo myitwarire ikwiriye abana b’Imana”.

Source: Himbaza Tv

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?