Ubuhamya:Uko Ibyiyingoma wangaga igitsina(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uko Ibyiyingoma wangaga igitsina gore yashatse nyuma yo gukizwa ibikomere na Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-03 07:03:00


Ubuhamya:Uko Ibyiyingoma wangaga igitsina gore yashatse nyuma yo gukizwa ibikomere na Yesu

Ibyiyingoma Jean de Dieu wavutse mu 1972 mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye yakuze atazi se biramukomeretsa cyane bimuviramo kwanga nyina ndetse agambirira kumwica kuko yanze kumubwira inkomoko ye, ariko Imana yakinze ukuboko imubuza kumena amaraso y’umubyeyi we ndetse nyuma aza gukizwa yubaka urugo agira umuryango.

Nk’uko mu gice cyabanje twabonye ko Ibyiyingoma yiyemeje gutandukana n’umubyeyi we aho kugira ngo azamwice kubera ingeso ze mbi, tugiye kurebera hamwe uko yabayeho n’uburyo yaje guhura na Yesu akamuhindura agafata umwanzuro wo gushaka mbere yarangaga igitsina gore kuko yari yarahawe akato n’urungano rwe kubera kutagira incuti y’umukobawa.

Akimara gutandukana n’umubyeyi we yize uburyo yabaho ariko atabayer mayibobo irara ku musozi ajya gusahaka akazi ko mu rugo amafaranga avanyemo ayacuruzamo ubunyobwa n’utundi tuntu akabona biragenda ariko byagezeho arahomba burundu yiyemeza gusubira mu kazi ko mu rugo biza kugeraho umusore wamukoreshaga arimurwa maze aramusezerera amahoro. Mu 1988 nibwo umubyeyi wa Ibyiyingoma yapfuye.

Inshuti ze z’abasore bagendanaga basangira ibiyobyabwenge zamubajije impamvu atagira inshuti y’umukobwa azisubiza agira ati: “Tuzajye twinywera itabi, inzoga n’urumogi ariko ibijyanye n’abakobwa ntihakagire ubinjyanamo simbikunda.” Kuva icyo gihe batangiye kumumwaza bavuga ko atari muzima, bigera aho bamuha akato bamubwira ko batazongera kuba inshuti, kugendana no gusangira kubera ko atagira inshuti y’umukobwa bakeka ko yajya agenda avuga ingeso zabo mbi yabonaga bakora, kandi yari afite icyemezo cyo kutaziyandarika yirinda kubyara umwana utazi se akazabaho nabi nka we.

Nyuma yo guhabwa akato n’inshuti ze Ibyiyingoma arasobanura uko yabitwayemo ati “Nanywaga inzoga n’urumogi ngasinda ariko simbone igitekerezo kinjyana gukururana n’inkumi. Nyuma mbonye nsigaye njyenyine nagize isoni nibaza ukuntu mama yanyanze none n’inshuti nari ngize nkaba ngiye kuzitakaza, kuva ubwo natangiye gushaka inshuti z’abakobwa.

Inshuti ya mbere y’umukobwa nabonye narayiterese ngiye kugira ngo dukorane ibyaha nibuka ko navutse muri izo nzira ndabihorera bituma abakobwa banserereza ko ntari muzima. Kugira ngo nihimure nashate indi nshuti noneho mvanga inzoga urwagwa, ikigage na primus ndetse nywa n’urumogi kugira ngo ntinyuke inkumi.

Twamaze kwemeranya tugiye muri chambre tugiye gukora ibyaha Imana impamagara ntarabikora muri aya magambo “Ibyiyingoma! Ibyiyingoma! Ntuzasambane” Narungurutse mu madirishya no mu myenge y’urugi mbura umpamagaye, ijwi rirongera rirampamagara nk’ubwa mbere. Nyuma yaho nagiye kumva numva ikintu gishyushye kizamutse mu gatuza no mu muhogo numva ndimo ndasepfura ndetse ngira ikiniga amarira atangira kuza ari menshi.Urumva umukobwa yarumiwe.

Nahise nsohoka ndagenda mbwira umuntu wakijijwe mwaturira ibyambayeho ndapfukama aransengera ndakizwa. Nyuma yaho uko nagendaga numva Ijambo ry’Imana rinyuze mu ba babwirizabutumwa no mu ndirimbo, nagiye numva nkira yewe bigera ahantu numva ndakize burundu. “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana”. Yohana 1:12-13.

Iri jambo rikubiyemo ubuhamya bw’ibyambayeho n’uburyo umuntu ashobora gukira ibikomere yatewe n’abo bafitanye isano, inshuti n’imiryango ariko Imana ikabimukiza, kandi kugeza ubu mfite ishema ryo kwitwa umwana w’Imana kuko Yesu yankijije ibikomere natewe n’ayo mateka yose nanyuzemo.

Nyuma yo gukira ibikomere byose Ibyiyingoma wangaga igitsinagore urunuka yaje gushaka umugore ubu afite umuryango nk’uko abisobanura ati:

“Mu 1998 Nari ndi mu ivugabutumwa nagiye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara muri paruwase Save ndi kuvuga ubutumwa tuza kugera igihe cyo kujya kwakirwa nk’abavugabutumwa twatumiwe noneho mpabona umugore wahuye n’ibikomere bitewe n’amateka y’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi. Namuteze amatwi ndamubwira nti “Ibyakubayeho ihangane, komera, humura Imana warayimenye nayo Irakuzi. Icyo numva nakumarira mu bushobozi bwanjye bucyeya mfite nkubereye musaza wawe nzakuba hafi”.

Byakomeje bityo rero biza gufata intera ndende biba urukundo rukomeye mubwira ko aramutse anyemereye yazaba umufasha wanjye mu buryo bwemewe n’amategeko.Yabyakiriye neza hanyuma muri Mutarama mu 1999 turashyingirwa ubu dufite abana 2 n’abandi 3 turera”.

Asoza ubuhamya bwe, Ibyiyingoma Jean de Dieu arashima Imana yamukijije ibikomere yatewe n’amateka y’uko yavutse hanyuma ikamuha amahoro yo mu mutima ariko by’umwihariko ikamuha agakiza ubu akaba ari umwana w’Imana.

Source: Agakiza tv

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?