Ubuhamya:Uko Pastor Mutesi wikomeje ku Mana(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya:Uko Pastor Mutesi wikomeje ku Mana ari mu kaga yatabawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-05 05:56:26


Ubuhamya:Uko Pastor Mutesi wikomeje ku Mana ari mu kaga yatabawe

Pasteur Mutesi Marie Aimé umubyeyi wahuye n’intambambara nyinshi zitandukanye mu buzima bwe agera aho abona ko bimukomereye ubukene bumurembeje, ku buryo yageze aho bimugora kwinjira mu rusengero, ariko afata icyemezo cyo kwikomeza ku Mana maze iramutabara imushumbusha ibyo yanyazwe bityo agaruka mu buzima bufatika.

Mu magambo ye, Pastor Mutesi arasobanura uburyo Imana yumvise gusenga kwe ageze mu bihe bimugoye ikamwiyereka.

Ati “Ndabyibuka nigeze kuba mu gihe cyo kwambara ubusa ndakena pe ku buryo ahantu natungiye imodoka mpaburira n’igiceri cy’ijana cyo gutega igare. Aho nahahiraga umufuka w’isukari ngera ku rwego mpikopesha irobo y’isukari na yo bakayinyima. Narakennye ahantu namabariye mpaburira icyo kwambara. Byageze aho nimuka mu gipangu nabagamo njya kuba mu kantu k’akazu gato.

Muri uko gukena nari nturanye n’umunyamasengesho witwa mama Sifa, yubahwe pe! Imana imuhe umugisha. Nakwicarayo akansengera akavuga mu ndimi ndazibuka, akambwira ngo “Menesiyanse do siyanse” arambwiye ngo azakugaburira, azakwambika nk’ikigori. Nahitaga mvayo nseka, mubyukuri menesiyanse ntanyambitse, si data, si mama ndetse nta n’ahandi hantu muzi.

Abancagaho bahitaga bavuga ngo yewe ngo dore wa mugore! Bakanseka ngo murebe uko yabaye, uriya ntiyahoze akora aha n’aha, uriya ntiyahoze ari uyu n’uyu ngo none nimurebe uko yabaye byaramucanze.

Ibyo byose njyewe sinabyumvaga kuko hari ukundi kwizera nari mfite niringijwe na bya byiringiro na kwa kwizera dusanga mu rusengero kumbwira ko menesiyanse azanyambika nk’ikigori. Mubyukuri sinari nzi aho bizava ariko nari mbyizeye. Kwizera ni ubuzima bumeze nko gusara n’abakureba bakubonamo umusazi kuko ureba ibyo abantu batabona, wumva ibyo batumva, wakira ibyo batakira no kuba wabisobanurira abantu bisaba kwitonda.

Byageze n’aho imiryango yanjye ivuga ngo naravangiwe kuko wasangaga mfite imishinga nkavuga ngo nzagaburira imfubyi n’abapfakazi. Ndabyibuka nigeze kubwiribwa ndaburara ndangije njya mu ndorerwamo mu cyumba ndireba ntangira kwiganiriza nti “Oh haleluya Mutesi! Ndabona abarwayi imbere yawe bakira, ndabona abashonje barya, mutesi uzagaburira imfubyi n’abapfakazi. Ibyo byose nabibwiraga Mutesi wo mu ndorerwamo (mirroir)”.

Bibiliya iravuga ngo mube abagabo nyabagabo mwikomeze. Impamvu Bibiliya itubwira ngo twikomeze ni uko ibidukomeza biba bitagihari, hari igihe umuntu akomezwa no kubona abana be baguwe neza, ugakomezwa no kuba ufite umugabo ukubwira ngo cheri turi kumwe, ugakomezwa no kuba ufite umugore ukubwira ngo mutware wanjye ndagukunda, ugakomezwa no kuba ufite akazi, kuba abantu bagukmera amashyi byagukomeza.

N’ubwo mvuze ko ibyo byagukomeza, ariko hari urwego ugeraho bya bintu byose nta bihari, bikaba ngombwa ko ari wowe wikomeza n’Ijambo rivuga ngo abazi Imana yabo bazakomera. Ndababwira ngo mube abagabo nya bagabo mwikomeze kuko iyo ibigukomeza bidahari wowe urikomeza.

Nigeze gutanga icyigisho kivuga ngo “Kwishakamo amavuta” Hari ukuntu ugira utya ugasanga ubuzima bwawe bumeze nk’uburi ku ikarayi. Buriya hari inyama ebyiri zitandukanye: inyama y’inka n’inyama y’ingurube. Inyama y’inka ntushobora kuyishyira ku ikarayi utashyizeho amavuta ngo ishye, ahubwo ihita ishirira, ariko inyama y’ingurube yishyire ku ikarayi yishakamo amavuta ikiteka igashya na ya mavuta agasigara hariya akora ibindi na ya nyama yahiye.

Rero hari urwego ugeraho ukishakamo amavuta kugira ngo udashirira. Iyo bimeze bityo urikomeza ugasigara utakivuga Imana wabwiwe, ahubwo ukavuga Imana uzi. Nanjye rero narikomezaga nshingiye ko Imana ishobora byose, nshingiye ko mfite kwa kwizera kumeze nk’ibisazi najyaga nihanurira muri miroir kuko nta wo kumpanurira wari ugihari, mu rusengero no mu bantu nasaga n’uwacitseyo kuko nabaga mfite ikimwaro.

Muri ibyo bihe nagiraga akaririmbo ka Safari Isaac nakundaga ngo “Uwo ni wo musaraba wawe mwene Data, ihangane uwikorere uzawugeza iyo ujya, n’ubwo nk’umwana w’umuntu ubona bikomeye, Imana na Yo yabibonye ije kugutabara. Uraranganya amaso ukareba hano mu isi, ukabura ikintu na kimwe cyakurengera, ukarara utura umusego agahinda kawe, iyo uri mu bandi wumva ufite ipfunwe. Imana ntabwo yananiwe kugukiza, ahubwo ryari ishuri igira ngo ikwigishe”.

Asoza ubuhamya bwe Mutesi Marie Aimé arashima Imana ko igihe cyageze ikamutabara ikamukura muri ubwo bukene. Aboneraho gusaba abantu bari kunyura mu bigeragezo ko bagomba kwishakamo amavuta atuma bakomera ntibave ku Mana ahubwo bakayikomezaho kuko igihe cyayo iyo kigeze irakora.

Source: Sinai tv

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?