Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Ubuzima bufite intego (umunsi 8,igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuzima bufite intego (umunsi 8,igice 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-11-28 03:24:22


Ubuzima bufite intego (umunsi 8,igice 2)

Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi ku isi yose

Uyu ni umunsi wa munani , turakomeza n’igice cya kabiri kuko ubushize twari twagarukiye ku gace ka mbere. Umunsi wa munani ufite umutwe witwa « Waremewe kunezeza Imana »

Urebye neza, ubwoko bw`indirimbo ubwoko bw`indirimbo ukunda bwerekana uwo uri we,aho ukomoka na kamere yawe ariko ntacyo bugaragaza ku Mana. Indirimbo z`igihugu kimwe zumvikana nk`urusaku gusa mu matwi y`abakomoka mu kindi gihugu. Nyamara Imana ikunda ibidasa kandi izo ndirimbo zose irazishimira. Nta muzika wa gikristo ubaho,habaho amagambo ya gikristo turirimba mu majwi. Amagambo niyo ahindura indirimbo ikaba indirimbo y`Imana,si ijwi ryayo. Ntamajwi yo mu Mwuka abaho. Nkuririmbiye indirimbo ariko ntashyizemo amagambo,ntabwo washobora kumenya nimba ari iya’’gikirisito’’cyangwa atari yo. Kuramya si wowe byashyiriweho. Nk`umupasitori,kenshi mbona abantu banyandikira ngo’’ Nakunze uko mwaramije Imana uyu munsi. Byamfashije cyane’’.Ubwo nabwo ni uburyo bwo kudasobanukirwa. Ntabwo turamya Imana ngo abantu bafashwe,turamya kugira ngo Imana yishime. Iyo turamya,ntitugomba kwirebaho dushaka kunezeza abantu,tugomba gutumbira kunezeza Imana.

Niba hari ubwo ujya uvuga ngo’’Iteraniro ry`uyu munsi ntacyo ryamariye’’ ubwo ubawagiye gusenga ku mpamvu zitari zo. Kuramya si wowe byagenewe, byagenewe Imana. Birumvikana, amateraniro yose agiramo igihe cyacu cyo gusabana n`abandi,kwigishanya,n`ivugabutumwa,kandi hari inyungu nyinshi dukura mu kuramya Imana,ariko ubundi ntabwo tubikorera kwishimisha. Impamvu nyamukuru yabyo ni uguhesha Umuremyi wacu icyubahiro no kumunezeza. Muri Yesaya29 Imana yitotombera amateraniro yo ku minwa gusa imitima iri kure yayo kandi arimo uburyarya. Abantu basenga Imana amasengesho y`akamenyero,bakayihimbaza bitavuye ku mutima,bakayibwira amagambo y`ubusa,bagakora imihango yashyizweho n`abantu batabanje no kwibaza icyo ivuga. Ntabwo umutima w`Imana ujya ususurutswa n`imihango y`akamenyero,icyo ishaka n`urukundo rugurumana n`ubwitange. Bibiliya iravuga ngo “Aba bantu baranyegera bakambwira amagambo kandi bakanyubahisha iminwa yabo,ariko imitima yabo bakayishyira kure.Kubaha banyubaha n`itegeko ry`abantu bigishijwe’’. Esawu 29:13

Kuramya ntabwo ari kimwe mu byo ukora mu buzima, ni bwo buzima bwawe. Ntabwo kuramya ari umwitozo wo mu rusengero.Twategetse “Gushaka mu maso hayo iteka ryose’’no’’Gushima izina ryayo kuva izuba rirashe kugeza aho rirengeye’’ Zaburi 13:3 Muri Bibiliya tubona abantu bahimbaza Imana bari ku kazi, bakayihimbaza mu ngo zabo,bakayihimbaza bari ku rugamba,abandi bakayihimbaza bari munzu y`imbohe,ndetse bari no mu buriri!Guhimbaza Imana ni cyo wagombye gukora bwa mbere ugikanguka,akaba ari cyo urangirizaho ugiye kugoheka ngo usinzire. Dawidi yaravuze ngo’’Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka’’.p2 34:1Buri kintu cyose gishobora guhinduka igikorwa cyo kuramya iyo ugikoze ugamije guhimbaza Imana,kiyihesha icyubahiro no kuyinezeza. Bibiliya iravuga ngo’’Iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose,mujye mukorera byose guhimbaza Imana’’.(1Abak. 10:32 ).Martin Luteri yavuze ngo ‘’N`umukamyi ashobora gukama inka mu buryo buhesha Imana icyubahiro.’’

Umuntu yakora ate ngo ibyo akoze byose biheshe Imana icyubahiro? Wabigeraho icyo ukoze cyose ugikoze nk`ukorera Yesu kristo kandi ugakomeza kuganira na we urimo kugikora. Bibiliya iravuga ngo’’Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima,nk`abakoreara Shobuja mukuru badakorera abantu’’.col 3:23 Iryo ni ryo banga ry`ubuzima buramya Imana _N’ukora byose nk`ubikorera Yesu.Hari uburyo bumwe bahinduye Bibiliya (message) maze Abaroma 12:1 bahindura ngo’’Ufite ubuzima bwawe busanzwe bwa buri munsi –gusinzira,kurya,kujya ku kazi,ibyo ukora byose mu buzima_ubishyire imbere yImana nk`igitabo.’’Akazi gahinduka kuramya uyo ugakoze ukeguriye Imana kandi ukagakora uziko ikureba iri kumwe nawe.Ntangira gukundana n`umugore wanjye,nahoraga mutekereza:iyo nabaga ndi kumeza mu gitondo,iyo nabaga ndi mu modoka ngiye kwiga,ndi mu masomo,ndi ku murongo mu maduka,ndi ku masitasiyo nagiye kunywesha lisansi, nta narimwe nabaga ntatekereza fiyanse wanjye!kenshi nabaga nsa n`uwiganiriza mutekerezaho,ntekereza ibyo mukundira.Ibyo byatumaga numva negeranye na Kay nubwo twari dutandukanijwe n`intera kandi twiga mu bigo by`amashuri makuru bitandukanye.Uko narushagaho kumutekereza kenshi,nagumaga mu rukundo rwe. Kuramya nyakuri ni uko nguko_ni ugukunda Yesu nk`abafiyanse!

GUTEKEREZA KU NTEGO Y`UBUZIMA BWANJYE

Ingingo yo kuzirikana:naremewe kunezeza Imana.
Umurongo wo gufata mu Mutwe: Uwiteka anezerwa abantu be.Zaburi149:4a
Ikibazo cyo Gutekerezaho: Ni ikihe kintu gisanzwe natangira gukora nk`aho ngikorera Yesu ubwe.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.