Umuturage ati”Abantu babayeho nk’ibyihebe!” Ese(...)

Kwamamaza

agakiza

Umuturage ati”Abantu babayeho nk’ibyihebe!” Ese muri iki gihe umuryango mwiza urashoboka?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-14 05:11:10


Umuturage ati”Abantu babayeho nk’ibyihebe!” Ese muri iki gihe umuryango mwiza urashoboka?

Buri mwaka tariki ya 15 Gicurasi, mu Rwanda hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umuryango. Uyu mwaka hari insanganyamatsiko igira iti” Umuryango ushoboye, ishingiro ry’iterambere rirambye’. Hari abaturage bavuga ko kuri ubu bigoye ko abaturanyi cyangwa abagize umuryango bagira uruhare mu guhosha amakimbirane yo mu muryango nkuko byahoze.

Abo baturage babwiye Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru ko koko amakimbirane mu muryango agihari, kandi ko ngo akenshi aterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ikoreshwa nabi ry’umutungo w’umuryango n’imyitwarire y’abashakanye. Umugore umwe ati” Ihohoterwa cyane cyane riboneka ku mitungo, ugasanga umugore n’umugabo barapfa imitungo, ni byo batumvikanaho. Ugasanga nk’umwe wenda niba ari umugabo hari ibyo ahisha umugore we.”

Uyu mugabo we yagaragaje ko uko gukimbirana biterwa n’uko” Umugabo ararwanira rya tegeko ry’abagabo, umugore nawe agashaka gutegeka. Kubera izo mpamvu abagabo bituma batumvikana n’abagore.”

Aba turage bagaragaje ingaruka mbi amakimbirane yo mu muryango azana.”Bigira ingaruka ku muryango, ku bana no ku iterambere ry’urugo, kubera ko rimwe na rimwe bijya bibaho hakabaho ko umwe muri bo ashobora kuba batandukana umwe akaba ukwe, n’undi akaba ukwe rwa rugo rugasenyuka.” “ Ikintu cyambere cyazanye kuba ingo ziriho nabi: Gucana inyuma, impande zombi hari ubwo baba bashaka kubaho neza kandi wenda ayo binjiza ari makeya. Umugore agashaka kubaho neza yambaye igitenge kiza, umugabo nawe agashaka kubyuka bamuhanagurira inkweto, icyayi hafi aho ariko ubushobozi butabibemerera”

Kuba abaturage ubwabo bakwigirira uruhare mu gufasha bagenzi babo gukemura amakimbirane bitaragera aho batandukana( Divorce) cyangwa bamwe bakicana, bamwe bavuga ko ubu bigoye ariko hari n’abasanga bishoboka. “ Icyo twakora ni ukubunga ariko ntibikunda, mbona icyaba kiza ari ukujya mu itegeko”, “Impamvu hatakibaho ubwumvikane bw’umuryango cyangwa abaturanyi, erega muri iki gihe ntabwo abantu bagifite urukundo.

Abantu babayeho nk’ibyihebe! ubundi mbere hariho ibintu by’ubunyangamugayo no kubaha abakuru, ubwo rero ugasanga nta haniro rihari. Yaba nyokobukwe ntiyaguhana warigize ikihebe, n’umugabo kandi na Sebukwe ntiyamuhana kuko nta gihango kigihari, nta gutinya kugihari.” Uyu yagize ati” Incuti z’imiryano zikwiye kuza, urugo rwagiranye amakimbirane bakarwigisha kubana neza bakumvikana, abananiranye icyakora bajya mu nkiko zikabatanya”.

Mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko hagendewe ku ngero zaho byakozwe, imiryango ishobora gufatanya mu iterambere no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, INGABIRE Assoumpta avuga ko ishingiro ry’ibisubizo urugo rwabona ku bibazo birurimo, ari abagize umuryango ubwabo ariko ko no gufashwa n’abandi bitakwirengagizwa “ Ababigezeho, uruhare runini ni urwabo. Ni ukuvuga ngo baricara bakumvikana, urugo rwabo ruzayoborwa gute, dukeneye iki, uyu mwaka tuzagura radiyo, tuzagura itungo, umwana wacu azatangira amashuri abanza tumubonere ibikoresho, mbese bagapanga ikintu cyose bakazareba ko banabigezeho.

Rero uruhare runini ruba ari urw’umuryango, hari ababyikorerera ariko hari n’abandi babigeraho ari uko babonye bwa bufasha bw’abaturanyi harimo n’abafatanyabikorwa bacu nka MIGEPROF”

Ese muri iki gihe umuryango(urugo) mwiza urashoboka?

Muri iki gihe hirya no hino ku isi ntihasiba kumvikana ubutane hagati y’abashakanye (Divorce). Ni ibintu byafashe intera ndende kuko no mungo z’abakristo bimaze kugaragara ko zugarijwe n’aka kaga. Ibi biratanga igisobanuro ko Satani yahagurukiye kurwanya umuryango kuburyo bukomeye, ko niba hatagize igikorwa umuryango ushobora guhura n’ingaruka zikomeye ubu ndetse n’igihe kizaza.

Mu giterane cyateguwe na Minisiteri y’ivugabutumwa, (Seek and Save Humanity Ministry) ku bufatanye na Agakiza.org, isanzwe itegura ibiterane by’ubaka umuryango, hari kuwa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 ubwo imiryango myinshi yakurikiranye izi nyigisho hifashijwe ikoranabuhanga ryo kuri murandasi na Radio, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Korona ( Covid 19), Aho intego y’iki giterane yari “Uruhare rw’ubudahemuka mu gukomeza umubano w’abashakanye”

Hari itsinda ryari rishinzwe gusubiza ibibazo rigizwe n’abakozi b’Imana batandukanye : Pasiteri Hortense Mazimpaka, Pasiteri Desire Habyarimana na Pasiteri Dr Antoin Rutayisire. Umuyobozi wari uyoboye gahunda, Pasiteri Senga Emmanuel ubwo yasozaga uyu mwanya wo kwakira ibibazo no kubisubiza, yageneye buri umwe muri aba bakozi b’Imana ngo atange inama mu gihe basatiraga isozwa ry’iki giterane.

Hibazwaga niba koko abashakanye bashobora kugira ingo nziza, n’uburyo bashobora kugera kuri iyo ntego y’uruhare rw’ubudahemuka mu gukomeza umubano w’abashakanye. Aba bakozi b’Imana batanze Inama zitandukanye, uhereye kuri Pasiteri, Dr Canon Antoiene rutayisire ati”

Ubundi urugo ni ahantu umuntu aruhukira. Mu ntego z’Imana intego ya mbere rwagombaga kuba urugo rurimo Imana ariko iya kabiri kwari ukunezezanya. Bivuga ngo ni ahantu umuntu yagombaga kujya akaharuhukira, akahabyarira abana bakahanezererwa ko ababyeyi babanye. Iyo rero hari n’urugo rumwe rubanye nabi kuri twebwe ni agahinda. Igitonyanga cy’agahinda kuri njye ni kinini Kubera ko agahinda atari ubwami bw’Imana.

Buriya ikibazo kitwica ni uko tudatekereza mu murongo w’Ubwami bw’Imana. Mu Bwami bw’Iman nta gahinda kahemewe. Yesu yaravuze ngo “dore byose ndabihindura bishya nta marira nta miborogo bizongera kumvikana. Icyo nicyo kerekezo twagombye kugira mukubaka umuryango”

Pasiteri Hortense Mazimpaka

Icyo navuga ni uko abantu baha agaciro umuryango. Niba hari ikintu kibabaza muri izo Divorce n’ayo makimbirane yose ari mu muryango, ni uko bisiga kubabara mu mitima ya bose kugeza ku rubyaro no ku miryango yose, bakagerwaho n’ ubwo bubabare kandi bw’ igihe kirekire. Abubatse ingo nibashake impamvu zo gukiza imiryango bahagazemo, n’ubwo bishobora kuba bitameze neza uyu munsi ariko ibyo bitameze neza hari abandi bantu babiciyemo bukeye bimera neza.

Nababwira rero ngo buri muntu nashake igisubizo ku ruhande rwe , niba uri umugore shaka igisubizo cyo gukiza umuryango wawe, niba uri umugabo shaka igisubizo cyo gukiza umuryango wawe. Aha twaboneraho no gusaba abasore n’inkumi bitegura kuzashaka ko bagomba kubiha agaciro .

Umuntu utiteguye kujya kubana akaramata n’uwo bagiye gushakana, twatanga inama ko yaba abyihoreye kugeza igihe azabyumva neza, akitegura kukigero cy’uko yiyemeza kubana n’uwo bagiye gushakana akaramata. Igihe cyose atari yageza aho hantu h’akaramata mu mutwe we no mu mutima we ngo abyicazemo, nabe aretse yisunikwa no kuvuga ko imyaka yageze, yireba kubamubwira iruhande aho kuko muri gahunda z’Imana yo yari ishyigikiye ko umugore n’umugabo basazana bakabyara abana bakabatoza.

Kuri njye urugo rwiza rurashoboka umugore abigizemo uruhare, umugabo abigizemo uruhare. Ikindi twavuga ni uko haramutse hari ufite umugabo cyangwa umugore hakaba harimo ikibazo, uwo yakwegera Imana agasenga, yajya inama , yarwazarwaza kubera ko umuntu utifuriza ibyiza urugo rwe aba arwaye.

Pasiteri Habyarimana Desire

Nagira ngo mbabwire ko urugo rwiza rubaho, kandi Imana yaremye urugo nk’ahantu heza ho kuruhukira, ahantu hari ibyiza byose. Urugo rurimo ibintu byiza birenze uko umuntu yabitekereza, ariko nanone twibuke ko Satani yahateye azi neza ibyiza bihari. Twese dukwiye guharanira kubaka ingo nziza kandi birashoboka kuko tugoswe n’igicu cy’abantu bubatse ingo nziza kandi bigashoboka. Dukwiye kwigira kuri abo bubatse neza, hanyuma tukirinda icyasenya umuryango buri wese mu bashakanye mu muryango akabigiramo uruhare.

Hari icyo twasaba abantu kindi, burya n’utaba umukiranutsi yagakwiye kuba imfura. N’ubwo umugabo/ umugore ataba umukiranutsi yaharanira kuba imfura byibura akareka gutera abana be agahinda. Kubera ko iyo umwe muri bo wenda afite Konte (Compte), imitungo abana be batazi, napfa ni inde uzabisigarana? Ntawe uzabisigarana. rero buri wese agerageze ahe agaciro uwo bashakanye, ahe agaciro abana azaba yubatse igihugu, yubatse n’ejo hazaza.

Pasiteri Emmanuel Senga

Ntacyo tutakora mu kwirinda ko abubatse twazaca mu gihango. Niyo haba hari abagitatiye, bakwiye kukigarukamo kubera ko Imana yacu ari inyembabazi bityo urugo rugakomeza kuba ruzima. Niturenze urugo amarangamutima n’ibyishimo byacu twibuke ko rugizwe n’abo twabyaye, twibuke ko twinjijemo imiryango duharanire ko ingo zacu ziba nzima.

mu Rwanda imanza z’ubutane ziragenda ziyongera ku rugero rw’umuvuduko utarigeze kubaho. Mu 2018, mu gihugu hose imanza z’ubutane zikubye inshuro 19 kubera ko, handikishijwe imanza 1,311 zajyanwe mu nkiko. Nyamara mu 2017 inkiko zakiriye imanza 69 z’ubutane gusa. Ibi birashimangira ko inyigisho zihoraho no guhora hafi umuryango byagakwiye kwimakazwa. Abakristo bakwiye kwegera Imana, bakayigiraho kuko niyo yatangije umuryango. Ibi bizatuma n’ingo z’abadakijijwe zibigiraho kandi birashoboka ko byazagerwaho.

Video y’Igiterane wayisanga hano

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?