Umwuka Wera niwe gisubizo cy’ibibazo ufite

Kwamamaza

agakiza

Umwuka Wera niwe gisubizo cy’ibibazo ufite


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-13 07:01:27


Umwuka Wera niwe gisubizo cy’ibibazo ufite

"...Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. Ibyakozwe n’intumwa1:3-9

Dusomye ikiganiro Yesu yagiranye n’abigishwa be, nyuma yo kuzuka yagiye abiyereka mu minsi mirongo ine, aha yarimo abaganiriza bateraniye hamwe. Abigishwa bari bafite byinshi bashaka kumubabaza nawe ababwira ko agiye kugenda kandi azagaruka vuba.

Baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Ariko Yesu arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya ibyo iminsi n’ibihe”. Muzi ko hari ibyo tubaza Imana ikadusubiza ibitandukanye nabyo? Nanjye ndababwira ngo mwe kwihuta cyane kuko hari ibyo mutemerewe kubaza Imana, si ibyanyu kumenya ibyo.

Ese ni bande babajije Yesu ibyo? Kuki babimubajije? Ni abigishwa be babitewe nuko bari bafite ibibazo byinshi birimo ubwoba bwinshi nyuma yuko Yesu yaba agiye. Aba ni babandi bakomotse kuri Aburahamu, nk’uko Imana yabimubwiye ko izubaka ishyanga kuri we. Aburahamu abyara Isaka, Isaka abayara Yakobo maze urubyaro rwe rusuhukira muri Egiputa Imana ikomeza kurinda isezerano yagiranye na Aburahamu maze itoranya Mose ngo abakureyo.

Mose yahawe ingabo nyinshi zirimo ibikeri, ibibugu kugeza ku kwica abana b’Imfura bo muri Egiputa, kugira ngo Farawo arekure Abisirayeli. Aba ni ba bandi bambutse inyanja itukura na Yorodani n’amaguru ibihugu by’i Kanani bishya ubwoba, abandi bashaka kubavuma ahubwo babahesha umugisha. Abantu bahanahana amakuru ko ari ubwoko butavumika, maze Abisirayeli bafata igihugu bagihawe n’Uwiteka.

Aba ni babandi babanye n’Imana kugeza ku gihe cy’umuhanuzi wa mbere Samweli, ariwe mucamanza wanyuma. Abisirayeli babwira Samweli bati "Ntidushaka gukomeza kuyoborwa utubwira Imana iravuze gusa, tumaze gukomera turashaka umwami ngo twiyobore". Samweli abibwira Imana, Imana nayo iti ni abanjye bareke ndabazi ndakurangira aho uvana Umwami. Haba himitswe Sawuli, Sawuli ayobora imyaka ibiri ariko nyuma agomera Imana maze imuca ku ngoma.

Imana yimika Dawidi ayobora Abisirayeli ariko nawe aza gucumura ku Mana aryamana na Muka Uriya anica Uriya, gusa Dawidi asaba Imana imbabazi ngo agwe ku birenge byayo maze Imana ibona ko Dawidi afite umutima yishimira imusezeranya ubwami iteka ryose bitewe n’umutima we. Dawidi aratanga maze umwana we Salomo yima ingoma. Salomo arebeye ku mateka y’abisirayeli yabonye kubayobora bigoranye, bituma asaba Imana ubwenge binezeza Imana cyane irabumuha.

Hadateye kabiri Salomo azana abagore benshi harimo n’abanyamahanga, batangira kuzana ibigirwamana bigera no munzu yubakiye Uwiteka. Imana irarakara ariko ntiyamuca ku ngoma igirira isezerano yagiranye na Dawidi se, ariko ingaruka ziza ku mwana we Rehobowamu. Salomo aratanga, Rehobowamu yima ingoma arangije atumiza abasaza ngo bamugire Inama yuko yazayobora igihugu, baramubwira bati “so Salomo yaradukoresheje cyane none duhe kuruhuka”. Nyuma atumiza abasore nabo ngo bamugire inama ababwira ibanga abasaza bamubwiye, ariko abasore baramubwira ngo babwire “uko Data yabakubitishaga agahera, njye nzabakubitisha igikukmwe, uko Data yabakubitishaga akanyafu njye nzabakubitisha Sikoropiyo”.

Abasaza babyumvise nabo baca ku ruhande batumiza umugabo witwa Yerobowamu waciwe na Salomo agahungira muri Egiputa. Araza bapanga gucamo Isirayeli kabiri. Imiryango icumi ijya mu majyaruguru iyoborwa na Yerobowamu indi ibiri isigara mu majyepfo hari n’urusengero, Yerusalemu iyoborwa na Rehobowamu. Amajyepho yitwa ubuyuda amajyaruguru yitwa Samariya.

I Samariya ku mwami wa 19, Abashuri bateye Samariya barabanyuka cyane, aba nibo babwiwe ibanga ryo gutsinda abisirayeli ko bishoboka aruko babavanze n’abanyamahanga,. Abashuri rero bamaze kubatsinda baravangavanga.

Mu Buyuda naho, umwami wa 20 Sedekiya abwirwa ko Babuloni izabatera ariko Yosiya yihagararaho birangira Babuloni ibateye irabatsinda, irabanyaga irangije isenya urusengero rw’i Yerusalemu ndetse batwara abantu ndetse batwara ibintu byose byari biri mu rusengero. Babuloni bayobora Isirayeli, nyuma Isirayeli ikoronizwa n’Abamedi n’Abaperesi, nyuma bayoborwa n’Abagereki, hakurikiraho kuyoborwa n’Abaroma ubwo Yesu yazaga. Yesu yaje abisirayeli biteze ko ari umwami uzabakura muri ubwo bukoloni, niko n’intumwa ze zatekerezaga ariko ubwami bwa Yesu si ubwo.

Ubwo basasaga imyamabaro mu nzira akahanyura ari ku ndogobe, bari baziko ko aribwo bari bumwimike akabakura mu bukoroni. Ariko Yesu si ibyo byamuzanye birangira batamwimitse.

Yesu amaze gupfa abigishwa be baraguye buri wese yisubirira aho yahoze mbere yuko Yesu abatoranya, bamwe basubira kuroba abandi bajya mu bindi byabo. Yesu amaze kuzuka ababonekera kenshi ngo yongere abateranyirize hamwe. Aho twasomye rero niho bari bateraniye hamwe bamubaza biriya bibazo kuko bumvaga ko aricyo gihe ngo yime ingoma. Abasubiza ko kumenya ibyo Atari ibyabo, si ibyacu kumenya ibyo iminsi n’igihe.

Turiga ariko birashoboka ko akazi kabura, abandi baracuruza ariko guhomba byabaho. Yesu abwira abigishwa be ijambo ryiza ngo “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera ’nabamanukira.”. Ababwira iri jambo yababonagamo ikibazo gikomeye cyane kandi abona neza ko ariryo rifite imbaraga zabashoboza kunesha ibibazo n’ingorane zose. Kuko nibwo bazamenya icyo Yesu yabahamagariye bagashira amanga bakamaza ubwami nyakuri bwa Yesu. Yesu yabonye ko abigishwa be icyo bashaka ari ukwicara ku ntebe bakayobora, ariko ababwirako atari ibyo byamuzanye.

“Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere”. Matayo 13:22

Ibyo dushaka by’icyubahiro cyo mu isi n’amaganya y’iyi si, bitwibagiza ijambo ry’Imana twizwe ntitwere imbuto zaryo ariko Umwuka Wera ni igisubizo cy’ibyo bibazo ariyo mpamvu Yesu yabibwiye intumwa ze. Umwuka Wera ni igisubizo cy’ibibazo byose.

Ntabwo nzi amaganya, ibikomere n’amateka by’abantu muraha cyane ko bidapfa gushira, gusa iyo tuzamuka mu buryo bw’umwuka tukagera kure tubasha gufata inzoka n’ibindi byica ntibigire icyo byadutwara, tukabaho mu buzima ubwo aribwo bwose ariko abantu batureba bakabona tumeze neza. Ubumara bw’amaganya n’ibihendo by’isi bushobora kuba bwarakwinjiye, ariko Yesu ni umugombozi nyakuri kandi yakugombora ukuzura Umwuka Wera maze ukabasha kurenga ibyo.

Dusenge dusaba Imana kuzamuka ngo tugere hejuru mu mwuka, aho tunesha ibyaha ndetse n’amaganya y’isi tukera imbuto z’ijambo ry’Imana. Imana ibuzuze Umwuka Wera.

Source: Cepurnyarugenge.org

Dainel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?