Urugendo rwa Israel Mbonyi mu gihugu cya(...)

Kwamamaza

agakiza

Urugendo rwa Israel Mbonyi mu gihugu cya Israel rwasubukuwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-01-22 05:19:35


Urugendo rwa Israel Mbonyi mu gihugu cya Israel rwasubukuwe

Urugendo rw’umuhanzi Israel Mbonyi mu gihugu cya Israel rugiye gusubukurwa nyuma y’umwaka ruhagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri Mata 2021, nibwo byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’. Uru rugendo rwasubitswe kubera ko ingendo zigana muri Israel zari zarasubitswe.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi ngendo zasubukuwe nyuma y’uko ingendo z’indege muri iki gihugu zisubukuwe.

Urugendo rwa Israel Mbonyi ruzaba kuva tariki 16 kugeza 24 Mata 2022 aho uyu muhanzi n’itsinda ry’abacuranzi bazajyana bazakora ibitaramo bibiri bazahuriramo na Avraham Tal uri mu bakomeye muri Israel.

Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko yizeye neza ko uru rugendo ruzafasha mu kwagura umubano hagati y’abaturarwanda n’abanya-Israel.

Ati “Twiteze ko uru rugendo ruzazamura imibanire hagati y’abaturage b’u Rwanda n’abo muri Israel nk’imwe mu nshingano za Ambasade ya Israel mu Rwanda. uru Urugendo turwitezeho guhuza urubyiruko rwo mu bihugu byombi mu buryo bwo gusangizanya imico yabo n’ubuhanzi mu rwego rwo kwagura ubuhanzi bwabo mu myaka izaza.”

Source: Igihe.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.