Wari umwaka utari woroshye ku bantu, ariko(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari umwaka utari woroshye ku bantu, ariko wari woroshye cyane kuri Yesu: Pst Isaïe avuga ku Nzibacyuho ya ADEPR yari ayoboye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-27 05:38:57


Wari umwaka utari woroshye ku bantu, ariko wari woroshye cyane kuri Yesu: Pst Isaïe avuga ku Nzibacyuho ya ADEPR  yari ayoboye

Tariki ya 25 Nzeri 2021, nibwo Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi, itora Biro Nyobozi nshya izayobora ADEPR. Pasiteri Ndayizeye Isaïe yatorewe kuba Umushumba Mukuru [inyito nshya kuko uyu mwanya uwuriho yitwaga Umuvugizi]; mu gihe Pasiteri Rutagarama Eugène yagizwe Umushumba Mukuru wungirije.

ADEPR Ntora Church English Service, ni ryo teraniro rya mbere umushumba mukuru Ndayizeye Isaïe yateraniyemo, nyuma yuko ahawe inshingano zo kuyobora ADEPR. Aha niho yakomoreje ku mavugurura yari ayoboye umwaka ushize, avuga ko byari ibihe bikomeye ariko ko nta kinanirana ku Mana.

Ati” Nishimiye kongera kuba hano nanone, mbazaniye intashyo za benedata. Iyo ndi hano mba ndi kumwe n’umuryango, nkunda iri torero kuko ni mu rugo. Ndibuka umwaka ushize nari mpagaze aha, ni igihe nahabwaga kuyobora amavugurura wari umwaka utari woroshye: Nti wari woroshye kuri njye, nti wari woroshye ku itorero, nti wari woroheye ku bantu batandukanye, ariko wari woroshye cyane kuri Yesu”

Kuba Pasiteri Ndayizeye yaragiriwe ikizere agahabwa gukomeza kuyobora itorero muri iyi manda y’imyaka 5, ngo ni ibintu yishimiye cyane kandi agashima Imana yamugiriye icyo kizere. Yakomeje agira ati” Nishimiye ko bongeye kungirira ikizere bakampa kuyobora itorero muri iki gihe cy’imyaka 6”

Aha twabibutsa ko mu bandi batowe, Pasiteri Budigiri Herman yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine mu gihe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga hashyizweho Uwizeyimana Béatrice. Uyu ni na we mushya wayinjiyemo asimbuye Umuhoza Aurélie wari uwumazeho imyaka isaga ine. Inama Nkuru y’Abashumba yanatangaje Inama Nkuru y’Itorero iyobowe na Sindayiheba Phanuel nka Chairman wayo, mu gihe yungirijwe na Nsanzabozwa Pascasie.

Inyigisho yatambukije muri iri teraniro ikubiye muri Zaburi 91:1-4, "Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura. Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira."

Muri make yagize ati” Ibintu byatuma utishima ni byinsi(kwishima ni amahitamo), kandi ko ibyishimo biza igihe twemereye Yesu ko atugira abo ashaka ko tuba bo. Ibyiringiro byacu kandi bigendana n’uko tugena ejo hacu hazaza, dukwiye kumenya neza ko ejo hacu hazaza ari Yesu uhazi. Umubano tugirana na Yesu uzadushoboza gutegura neza ejo hacu hazaza”.

Reba hano iteraniro rya mbere Umushumba mukuru wa ADEPR yateraniyemo, nyuma y’uko ahawe izo nshingano zo gushumba ADEPR mu myaka 6

Daniel@agakiza.org

Source: ADEPR Ntora Church English Service

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?