Ibyo twizera

Kwamamaza

agakiza

Twizera ko…

• Bibiliya ari ijambo ryahumetswe n’Imana, ni ibyo Imana yahishuriye abantu, ni itegeko rihamye ridufasha mu kwizera n’imyifatire, kandi rifite ubushobozi burenze ibyo abantu bibwira n’ibyo bibaza, n’ubwo ridahabanye n’ibyo abantu bibaza (2Timoteyo 3:15-16; 1Petero 2:2).

• Hari Imana imwe nyakuri yigaragaje ko ihoraho ibihe byose kandi yishoboye, yigaragaje nka “Ndi” kandi yakomeje kwigaragariza mu mahame y’imibanire n’ubufatanye nka Imana Data, Imana Mwana, ndetse n’Umwuka Wera (Gutegeka kwa kabiri 6:4; Mariko 12:29; Yesaya 43:10-11, Matayo 28:19)

• Umuntu Yaremwe ari Mwiza kandi atunganye, kuko Imana yavuze iti: “Mureke tureme umuntu agire ishusho nk’iyacu”, ariko umuntu yahisemo gucumura, aragwa, kandi ibyiringiro bye rukumbi byo gucungurwa biri muri Yesu Kristo Umwana w’Imana (Itangiriro 1:26-31, 3:1-7; Abaroma 5:12-21).

• Ubuntu bw’Imana buzana agakiza bwagaragariye abantu bose, binyuze mu kubwirizwa kwihana no kugarukira Imana no kwizera Umwami Yesu Kristo; Umuntu akizwa no guhanagurwaho Ibyaha no guhindurwa mushya n’Umwuka Wera, kandi agatsindishirizwa n’ubuntu binyuze mu kwizera, akaba abaye umuragwa w’iby’Imana nk’uko ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bwose biri. (Tito 2:11; Abaroma 10:13-15; Luka 23:47; Tito 3:5-7). Ikigaragariza umuntu ko yakijijwe ni uko ahamirizwa n’Umwaka Wera (Abaroma 8:16). Igihamiriza abandi ko umuntu yakijijwe n’ukubaho ubuzima bwo gukiranuka no kwera nyakuri.

• Kubatizwa ari ikimenyetso cyo guhambanwa na Kristo bigomba kubahirizwa nk’uko bisabwa n’ibyanditswe byera, na buri wese wihannye kandi mu mitima yabo bakaba barizeye ko Yesu ari umukiza n’umwami. Ni muri ubwo buryo imibiri yabo iba yejejwe mu mazi nyakuri nk’ikimenyetso cyo kwezwa kw’inyuma, mu gihe imitima yabo iba yaraminjagiweho amaraso ya Kristo nk’ikimenyetso cyo kwezwa kw’imbere. N’uko bakaba batangariza isi ko bapfanye na Yesu bakazukana nawe ndetse bakaba bagendera mu buzima bushya (Matayo 28:19, Ibyakozwe 10:47-48; Abaroma 6:4; Ibyakozwe 20:21; Abaheburayo 10:22).

• Ifunguro ryera, rigizwe n’umutsima (umugati) ndetse n’imbuto z’umuzabibu, n’ibimenyetso bigaragaza ko twebwe n’Umwami Yesu Kristu dusangiye kamere y’Imana (2Petero 1:4), bikatwibutsa uko Yesu yababajwe akicwa (1Abakorinto 11:26). Bihuriweho n’abizera bose “kugeza aho azagarukira.”

• Ko abizera bose biringizwa, kandi bagomba guharanira gushaka, icyo Data yadusezeranije, ari cyo kubatizwa mu Mwuka Wera ndetse no mu muriro, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yabitegetse. iyi niyo yari imibereho y’abakristo b’itorero rya mbere. Aha niho haba guhabwa imbaraga z’ubuzima no gukorera Imana, guhabwa impano z’umwuka n’uburyo zikoreshwa mu murimo w’I mana (Luka 24:29; Ibyakozwe 1:4; 1:8; 1Abakorinto 12:1-31). Iyi mikorere itandukanye n’imikorere y’ubuzima bwo kuvuka bwa kabiri (Ibyakozwe 10:44-46; 11:14-16; 15:7-9).

• Umubatizo w’abizera ni umurimo wihariye wa Mwuka Wera—birangwa no kuvuga mu ndimi zindi nk’ uko Umwuka w’Imana azitanze (Ibyakozwe 2:4). Kugaragara kw’abavuga mu zindi ndimi kandi bijyanye no guhabwa impano yo kuvuga indimi (1Abakorinto 12:4-10, 28) ariko kubera impamvu n’imikoreshereze itandukanye.

• Ibyanditswe byera byigisha kubaho ubuzima byejejwe, abatabufite bakaba batazabona Umwami. Tubifashishwe na Mwuka Wera, Twumvira itegeko rivuga ngo “Mube abera, kuko ndi Uwera”. Guhanagurwa Wese n’ubushake bw’Imana ku bizera bose, kandi bagomba kubuharanira bakagendera mu kumvira ijambo ry’Imana (Abaheburayo 12:14; 1Petero 1:15-16; 1Abatesalonike 5:23-24, 1Yohana 2:6)

• Itorero ni umubiri wa Kristo, ubuturo bw’Imana binyuze mu mwuka, rikaba rifite inshingano yo gusohoza inshingano nyamukuru yo kuvuga ubutumwa bwiza. Buri wizera wese, wabyawe n’Umwuka n’urugingo rw’itorero ry’imfura, banditswe mu ijuru. (Abefeso 1:22-23; 2:22; Abaheburayo 12:33).

• Umurimo w’umuhamagaro kandi wimitswe n’ibyanditswe byera watanzwe n’Umwami ufite intego ebyiri (2): Kubwiriza isi ubutumwa bwiza, no gutunganya umubiri wa Kristo (Mariko 16:15-20; Abefeso 4:11-13).

•Kubohorwa indwara byatanzwe mu gitambo cy’ibyaha Yesu yatanze, kandi n’uburenganzira bw’ abizera bose. (Yesaya 53:4-5; Matayo 8:16-17).

• Kuzuka kw’ abapfiriye (Abasinziriye) muri Kristo ndetse no guhindurwa kwabo, hamwe n’abazaba bakiriho ubwo Umwami azagaruka, nibyo bitegerejwe kandi nibyo byiringiro bizima by’itorero (1Abatesalonike 4:16-17; Tito 2:12; 1Abakorinto 15:51-52; Abaroma 8:23).

• Guhishurwa k’Umwami Yesu Kristo avuye mu ijuru, agakiza k’ishyanga rya Isirayeli, ndetse n’ingoma y’imyaka igihumbi ya Kristo hano ku isi n’isezerano riri mu byanditswe byera, kandi ni byo byiringiro by’isi (2Abatesalonike 1:17; Ibyahishuwe 19:11-14; Abaroma 11:26-27; ibyahishuwe 20:1-7).

• Umubi (Satani) n’abamaliyika baguye (abadayimoni), inyamaswa n’abahanuzi b’ibinyoma, ndetse n’umuntu wese uzasanga atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, bazatabwa mu muriro utazima n’amazuku, arirwo rupfu rwa kabiri (Ibyahishuwe 20:10-15)

• Nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya hamwe n’isi nshya aho gukiranuka kuzatura ibihe byose (2Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1).