“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 turasengera Ababeriberi b’Abamaseri bo muri Alijeriya.
Muri Alijeriya ( Afurika y’Amajyaruguru) habarurwa abagera ku 76,000. Mbere yuko Abarabu bahigarura, Ababeriberi benshi bari Abakristo ndetse bakaba baragiye rimwe na rimwe batumvikana n’ubuyobozi bwa Kiliziya ya Roma . Idini yiganje mu Baberiberi ni iya Isilamu. Ibice bimwe by’ibitabo bya Bibiliya, ni byo byamaze guhindurwa mu ndimi zivugwa nabo.
Inzitizi
Alijeriya ni igihugu gifite amategeko akakaye mu gukumira abamisiyoneri.
Isilamu imaze ibinyejana byinshi yarashinze imizi mu bwoko bw’Ababeriberi.
Ibyifuzo byo gusengera
• Imana ihagurutse abakozi bayo baturutse hirya no hino ku isi ( cyane cyane mu yandi moko y’Ababeriberi) kugira ngo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Baberiberi (Abamaseri).
• Umwuka Wera agenderere imitima yabo kugira ngo ayitegurire guca bugufi no kwakira ijambo ry’Imana.
• Ko haboneka abantu n’uburyo bwo guhindura Bibiliya yose mu ndimi Ababeriberi bavuga .
Ijambo ry’umunsi
“Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.” (Zaburi 72:18-19)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2015 turasengera Abadonge.
Abadonge babarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa ku mugabane w’Aziya, ahabarurwa abagera kuri 1.226.000. Mu w’1910, nibwo abamisiyoneri ba mbere bajyanye ubutumwa mu Badonge, mu w’1930 , abantu bagera kuri 80 bemeye kuba Abakristo, naho vuba aha mu w’1998 hari itsinda ry’abantu bakiriye Ubutumwa Bwiza basubiye iwabo bahita batangira itorero ry’abantu 40 bakaba batarenira mu ngo.
Inzitizi
• Abadonge basenga ibigirwamana cyane ndetse n’imyuka y’abakurambere,bityo usanga rero bafite ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi n’iyo imyuka.
• Kugeza ubu Isezerano Rishya niryo ryamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha,bityo rero bacyeneye no kubona isezerano rya kera.
Ibyifuzo byo gusengera
• Dusabe Imana ihagurutse Abakristo hirya no hino cyane cyane mu matorero yo mu Bushinwa, bajyane Ubutumwa Bwiza mu Badonge kandi igenderere imitima y’ab’ubwoko ; kugira ngo babashe kwizera ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza.
• Dusengere kugira ngo haboneke abantu bitangira umurimo wo guhindura Iserano rya Kera mu rurimi bavuga.
• Dusengere kugira ngo Imana isuke imbaraga mu Bakristo b’Abadonge, nubwo ari bake cyane babashe guhamiriza ab’ubwoko bwabo iby’Ubutumwa Bwiza.
Ijambo ry’umunsi
“Ariko ni ukuri ndahiye guhoraho kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka.” (Kubara 14:21)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463
Umurimo muri Senegal ni mugari kandi abakozi baracyari bake, kuburyo bagomba kuvunika cyane no kwitanga mu mpano zitandukanye kugirango umurimo w’Imana ukorwe.
Mu minsi ishize nahamagawe n’umuryango wa Bibiloya muri Senegali ngo mbafashe guhugura abakozi b’Imana. Ubutumire bungezeho numvise nishimye cyane, nitegura guhura n’abo banyeshuri.
Nk’umuntu wakoze umurimo mu Rwanda, nibwiraga ko ubwo ari ishuri ubwo nyine n’abanyeshuri ari benshi. Isaha yo kwigisha iragera, hari saa yine za mugitondo mbona abanyeshuri ni babiri gusa, ndategereza nibwira ngo abandi bari mu nzira, nuko menyeshwa ko ari abo nta bandi. Amasaha atatu akurikiye nayamaranye n’abo bakozi b’Imana, tuganira kubirebana nicyo Bibiliya ivuga k’ubukene.
Bimwe mu bintu nigiye muri Senegali kandi bikomeye byubatse ubugingo bwanjye cyane, ni ukumenya ko imbaraga umuntu ashyira mu kubwiriza cyangwa kwigisha abantu ijana ari nazo akwiye gukoresha mu gihe afite umuntu umwe cyangwa babiri, kuko burya icyo Imana yitayeho atari cyane ubwinshi bw’abantu (quantity) ahubwo iha agaciro cyane imihindukire y’abo bantu no kwitanga kwabo mu kubaha no gukorera Imana.
Uwo munsi hamwe n’abo bakozi b’Imana wambereye umugisha ukomeye, byose dukomeje kubishimira Imana.
Misiyoneli Kazura Jules
URUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance)
Ibyo kutibagirwa:
Twese twibuka itegeko rikuru ry’Umwami “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, ...... mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose..... (Matayo 28:19) ijambo riheruka niryo kwitabwaho cyane, “Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”. , ….” ibi twarabibonye neza i Kazamanse,
Mugende
Isoko rya Zingenshoro
Urugendo rwa gitumwa ruheruka twarukoreye ahitwa Cazamanse,mu kwezi kwa munani kuva kuya 18 kugeza kuya 25.
Kuva twagera muri Senegali nari narifuje kugera muri Kazamanse ngo mfatanye n’itorero rito rihari mu gukomeza abigishwa, Imana yumvise gusenga kwacu maze iduha uburyo. Hamwe n’inshuti yanjye Thomas Mendy, umukozi w’Imana dufatanije imibabaro n’ibyishimo muri Kiristu, akaba yaravukiye Kazamanse akanahakurira, Nyuma y’urugendo rugera ku masaha 14 mu bwato, twageze yo ari kuwa gatatu kuya 26/08/2015.
Kazamanse niko karere cyuje ubwiza muri Senegali yose, nubwo bimeze bityo ariko ni naho usanga abantu benshi bagikurikiza imihango ya ba Sekuru nko guterekera n’ibindi kandi byose bakabivanga n’amadini yandi. tukihagera twahise dufata imodoka dukomereza mu cyaro ahitwa Capskirring, aho twari tugiye gukorera umurimo.
Muhindure abo mu mahanga yose kuba abigishwa
Gusengera aba Pasitori
Kuva kuwa kane kugeza kuwa gatandatu, buri gitondo twakoranaga amahugurwa n’abakozi b’Imana batabonye uburyo bwo kujya mu mashuri ya Bibiliya, aho twabigishaga tunabahugura kuburyo bwo gutegura inyigisho ndetse no kubwiriza, ari nako tubahugura kubirebana n’umurimo w’ubuyobozi. twashimye Imana kuko twasanze izo nyigisho bari bazikeneye rwose.
Mubigisha kwitondera ibyo nabategetse.
Buri mugoroba twakoranaga amatenariro n’bakirisitu baturutse mu matorero yose aboneka muri ako karere, iminsi itatu ikurikiranye twabigishaga ibyerekeranye no kwitanga mu Mana no kuzibukira imigenzo ya kera idafite aho ihuriye no kwizera Krisitu. Twakoresheje inkuru ya Aburahamu, uko Imana yamutegetse gusiga byose kugirango imuhe umugisha kandi nawe azabe umugisha. (Itangiriro 12)
Umwanya wo kwigisha
Abenshi mu bari baraboshywe na Satani, n’abandi bahoraga mu bwoba kubera iminyururu ya satani baje gusaba gusengerwa, kandi Yesu yarigaragaje abenshi barabohoka, Uwiteka aha n’agakiza abantu babiri, Imana n’ibishimirwe.
Kubera imbuto nziza zavuye muri iyo minsi y’amasengesho, inyigisho n’amahugurwa, hamwe n’abayobozi b’amatorero twiyemeje ko icyo gikorwa kizajya kiba buri mwaka, mudufashe gusenga kuko ari undi muhamagaro ukomeye kandi usaba imbaraga nyishi.
Dore ndi kumwe namwe
Hamwe na Thomas
Hari kuwa kabiri kuya 25/08, ubwo twiteguraga gutaha (Thiès) tuvuye Kazamanse, nibwo satani yatweretse ko igitero twamuteye cyamushegeshe, maze nawe ashaka kwihorera, ariko twongeye kubona ko Yesu yamutsinze. Iryo joro abajura binjiye mu nzu kwa Pasiteri aho twari ducumbitse, nuko baratwiba, ariko biba ibintu byanjye gusa (Laptop, camera, phone, passport……). bwaracyeye tugiye gufata ibintu ngo dutahe dusanga byose babyibye, twahereyeko dusenga kuko twari dusobanukiwe neza n’ibimaze kuba, Imana yahise itabara vuba vuba mu buryo budasanzwe, mu minsi ibiri, hahita hafatwa abasore umunani bagize uruhare mw’iyibwa by’ibintu byanjye. Ibyari byibwe byose byarongeye biraboneka, habura telefoni na passport n’urupapuro runyemerera kuba muri Senegali, murumva ko byari biteye akababaro ariko abera barasenze Imana irumva.
Dutegereje Bus
Kubera icyo gitero cya satani, urugendo rwo gutaha rwabaye rurerure ariko rwuzuye umugisha, twavuye Kazamanse kuwa Kane kuya 27, dufata iy’umuhanda,kuko bitari gushoboka gutega ubwato nta passport, twanyuze mu gihugu cya Gambiya, urugendo rw’amasaha nayo agera kuri 12, Imana iraturinda twongera kubonana n’umuryano ahagana saa munani z’ijoro. Nyuma y’umunsi umwe abapolisi baranterefonnye bambwira ko ibyangombwa byanjye byabonetse byose ko hari umuntu wabitoye mu kibuga cy’umupira!!!!, byabaye ibyishimo byinshi kandi tubona ko Imana yashatse kutwigisha ko byose ibitegeka kandi ko amasengesho musengera abakozi b’Imana atari ipfabusa. Abakirisitu ba Kazamanse barishimye babitangamo ubuhamya bwerekana uko Imana itabara abayo, ibyari agahinda Imana ibihinduramo indirimbo, natwe twongeye gukomezwa mu kwizera kandi twongererwa ishimwe, mureke twese dufatanye iryo shimwe. AMEN
Pastor KAZURA B.Jules
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015 turasengera Ababoti bo muri Nepali.
Ababoti babarizwa muri Nepali ho ku mugabane w’Aziya, ahari abagera ku 13.000, basa n’abafite umwihariko kuko ubona batandukanye na ba kavukire batuye mu misozi miremire ya Himalaya. Idini ya Budizimi yashinzi imizi , ku buryo usanga bitakiri idini gusa ahubwo byarahindutse umuco. Mu mabarura yakozwe muri Nepali, byagaragaye ko hari umubare muto w’Abakristo mu bwoko bw’Ababoti.
Ikindi gishimishije ni uko Bibiliya yose yamaze guhindurwa mu mu rurimi bavuga (Nepali). Ndetse n’inyigisho ziri mu buryo bw’amajwi zamaze guhindurwa muri urwo rurimi wongeyeho na filimi ya Yesu yakozwe n’umuryango w’ivugabutumwa mu makaminuza ( Campus Crusade for Christ).
Inziti
Inyigisho za Budizimi zitandukanye cyane n’iza Bibiliya ku buryo bitorohoheye umuntu wamaze gucengerwa nazo gusingira ukuri kwa Bibiliya, birasaba kwemezwa mu buryo budasanzwe n’Umwuka Wera.
Ibyifuzo byo gusengera
• Imana ihagurutse abakozi bayo baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Baboti.
• Kugira ngo umubare muke w’Abakristo uhari bambikwe imbaraga z’Umwuka Wera bityo babashe guhamya mu babo.
Ijambo ry’umunsi
“Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.” (Zaburi 72:18-19)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Nzeri 2015 turasengera Abakuyi bo muri Tayilandi.
Abakuyi babarizwa mu gihugu cya Tayilandi ku mugabane w’Aziya, aba basa cyane n’Abakumeri bo Kambodiya. Muri Tayilandi habarurwa abagera ku 405.000. Benshi muri bo ntabwo bazi gusoma no kwandika, usanga bibanda ku buryo bw’ihererekanyamvugo. Abakuyi bamwe basengera mu madini gakondo, ariko umubare munini ni abayoboke b’idini ya Budizimi.
Inziti
Kuba benshi muri bo batazi gusoma no kwandika , bisaba ko hakibandwa ku ivugabutumwa riri mu buryo bw’imvugo kuruta gukoresha uburyo bw’inyandiko.
Kugeza ubu ntabwo Bibiliya yose yari yasonurwa mu rurimi bavuga.
Ibyifuzo byo gusengera
• Imana ihagurutse abakozi bayo baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo bajyane Ubutumwa Bwiza mu Bakuyi.
• Kugira ngo umubare muke w’Abakristo uhari bambikwe imbaraga z’Umwuka Wera bityo babashe guhamya mu babo.
• Ko haboneka abantu n’uburyo bwo guhindura Bibiliya mu rurimi Abakuyi bavuga (Kuyi), kugeza ubu Isezerano Rishya ni ryo ryonyine ryamaze guhindurwa.
Ijambo ry’umunsi
“Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana.kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30-31)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA
Uwimana.ange@gmail.com (+250)788552883/ (+250)725151463
“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri iyi tariki ya 06 kamena 2016 turasengera Abalampungi. Tuboneyeho no gusaba imbabazi, kuko hari hashize iminsi itari mike tutaboherereza aya makuru nk’uko twari twabibasezeranije.
Abalampungi bo muri Indoneziya ho ku mugabane w’Aziya, bakunze kubaho mu buzima bworoheje, nyamara ugasanga basa n’abasesagura amafaranga menshi mu bijyanye no kwizihiza imigenzo yabo gakondo. Benshi muri bo ni abahinzi, naho umubare muke ugizwe n’abarobyi bibera kun kombi z’inyanja. Abalampungi barangwa no kugira urugwiro no gusabana n’abantu bo mu yandi moko ndetse n’ibindi bihugu.
Kuri ubu habarurwa abantu bagera ku bihumbi magana atanu na mirongo ine na bibiri (542.000) bo mu bwoko bw’Abalampungi, benshi muri bo bakaba biganje mu idini ya Isilamu mu gice cy’Abasunite (99.90%). Abakristo bakaba bari munsi ya 1%. Kugeza ubu hamaze kuboneka gusa Isezerano Rishya mu rurimi bavuga. Icyakora Filimi ya Yesu nayo yamaze guhindurwa muri urwo rurimi.
Ibyifuzo byo gusengera
• Imana yohereze Abamisiyoneri babasha kuvuga Ubutumwa Bwiza mu bwoko bw’Abalampungi
• Ko haboneka Bibiliya yuzuye mu rurimi bavuga.
• Abakristo bo mu bwoko bw’Abalampungi babona uburyo bwo kwiga ijambo ry’Imana kugira ngo barusheho gusobanukirwa.
Ijambo ry’umunsi
Matayo 9: 37-38 : “Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. ”
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!
Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
Ange Victor UWIMANA (+250)788552883/ (+250)725151463.
Uwimana.ange@gmail.com