Donald James (Don Moen) aritegura kuza mu(...)

Donald James (Don Moen) aritegura kuza mu ivugabutumwa mu Rwanda!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-05-09 06:33:36


Donald James (Don Moen) aritegura kuza mu ivugabutumwa mu Rwanda!

Umuhanzi mpuzamahanga Donald James uzwi ku izina rya Don Moen aritegura kuza mu Rwanda aje mu ivugabutumwa mu rugendo yise Holy Land Tour azasoreza mu gihugu cya Israel.

Don Moen mu gitaramo mu mujyi wa Bangalore, India

Uyu muhanzi ateganijwe kuba ari mu Rwanda ku wa 7 Kamena 2014, aho azaba aturutse muri Uganda mu giterane azaririmbamo kizabera mu nzu mberabyombi yitwa Makerere Sports Grounds, Rubaga MCC no muri Serena Hotel.

Uru rugendo rw’ivugabutumwa yise Holy Land Tour azarusoreza i Yerusalemu muri Israel muri Nzeli uyu mwaka, aho azamara iminsi icumi (9–19/09/2014) avuga ubutumwa mu ndirimbo.

Don Moen w’imyaka 63 y’amavuko yavukiye muri Leta ya Minnesota ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba amaze gusohora album 11 z’indirimbo zihimbaza Imana.

Muri Israel azaba ari kumwe n’abakozi b’Imana barimo n’umufasha we Laura, abahanzi nka Lenny LeBlanc na Paul Wilbur n’umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi Stephen Mansfield.

donmoen.com

Ibitekerezo (2)

Faustin

14-05-2014    03:42

Tunejejwe no kuzabana n’yu mukamwe Live.com turirimbana indirimbo ze nka God will make a way, Our father, Give thanks etc. Nzaba mpari pe. Murakoze cyane kutumenyesha iby’uru rugendo. Ndamukunda cyaneeeeeeeeeeeee

ange

13-05-2014    02:00

YESU ASHIMWE! ESE MWATUMENEYERA AHO ICYI GITARAMO KIZABERA N’AMAFRANGA BAZINJIRA BATANZE UKO ANGANA .MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?