Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Iki gitaramo giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2015, kikazabera ku rusengero rwitwa Bethami I Masaka ho mu mujyi wa Kigali kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba.Iki giterane cyateguwe na Kingdom of God mu rwego rwo guherekeza abanyeshuri bazaba bagiye kwerekeza ku mashuri bavuye mu biruhuko.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa Kingdom of God ministries bwahaye Agakiza.org,bwasobanuye ko iki giterane kigamije ivugabutumwa ariko kandi kikazaba kigamije guha impamba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye basoje ibiruhuko,bakaba bagiye kwerekeza ku mashuri mu rwego rwo kubaherekeresha ijambo rizabatunga ubwo bazaba bageze ku mashuri yabo.
Ubu buyobozi buvuga kandi ko bwatumiye amatsinda akunzwe cyane muri iki gihe mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana mu rwego rwo guherekeza neza uru rubyiruko rusubiye ku masomo.Amatsinda yatumiwe muri iki gitaramo arimo True Promises,Agape choir yo mu itorero rya Bethami na Kingdom of God Ministry.Iri tsinda kandi ryatangarije agakiza.org ko rikomeje ibikorwa byaryo byo kuririmba ndetse rikaba riri gutunganya indirimbo y’amajwi izasohoka mu minsi mike iri imbere.
Kingdom of God Ministry ni ministeri yamenyekanye cyane mu ndirimbo Sinzava aho uri na tarisakumi zinakunzwe cyane muri iki gihe,iyi korari ikaba yarakoze ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu binyuze mu bitaramo.
Nicodem/agakiza.org
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (0)