Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nyuma y’amateka akomeye korali Rohi ibarizwa mu itorero ADEPR Nyakabanda yanyuzemo,kuri ubu irashimira Imana kuri byose yakoze mu myaka 19 ishize iyi korali itangiye ivugabutumwa.Iyi korali kandi iratangaza ko mu minsi ya vuba iraba itangiye igikorwa cyo gutunganya amashusho y’indirimbo zabo ziri kuri album yabo y’amajwi baherutse gushyira ahagaragara.
Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko bushimira Imana kuri byose yakoze kuva muri 1997 batangira iyi korali ngo kugeza nanubu Imana ikaba yarabakoresheje iby’ubutwari.Ubu buyobozi kandi buravuga ko bageze ku bikorwa bikomeye ugereranije n’uko batangiye birimo album y’amajwi baherutse gushyira ahagaragara,ibyuma bigezweho biguriye,gufashanya no gufasha abandi batishoboye n’ibindi.
Iyi korali iravuga ko iteganya imishinga itandukanye mu gihe kiri imbere mu rwego rwo gushimangira ivugabutumwa bakora .Iyo mishinga irimo uw’amashusho y’indirimbo zabo baherutse gusohora ndetse no gukomeza ibikorwa by’urukundo bamaze igihe kitari gito bakora.
Korali Rohi ni yatangiye mu w’1997,itangira ari itsinda ry’abakozi n’abanyeshuri muri ADEPR Nyakabanda.Nyuma yaje guhinduka korali maze itangira kugira umwanya uhoraho mu materaniro yo muri iri torero,kuri ubu ikaba imaze kugera ku rwego rushimishije kugeza n’aho bagiye gukora album y’amashusho.
Nicodem@agakiza.org
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (0)