RUKUNDO ETIENNE YASHYIZE AHAGARAGARA INDIRIMBO 9

RUKUNDO ETIENNE YASHYIZE AHAGARAGARA INDIRIMBO 9 ZIHIMBAZA IMANA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-21 11:11:24


RUKUNDO ETIENNE YASHYIZE AHAGARAGARA INDIRIMBO 9 ZIHIMBAZA IMANA

Uyu muhanzi uvuka mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge mu mwaka wa kane w’amategeko, akaba n’umuyobozi ushinzwe imiririmbire mu itsinda ry’abaramyi “Elim Worship Team” mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote (CEP UR NYARUGENGE).

Rukundo Etienne yakunze kuba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza nk’irya CEP UR HUYE na ryo yabereye umuyobozi w’imiririmbire mu mwaka w’amashuri 2014/2015, aza gutorerwa uwo mwanya na none murindi tsinda rya ELIM WORSHIP TEAM ribarizwa muri CEP UR NYARUGENGE nyuma y’uko ishami yigagamo ryimuriwe i Nyarugenge rivuye i Huye ahahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Etienne ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bagitangira muzika, ariko atangiranye imbaraga nyinshi aho yakoze indirimbo zigera ku icyenda (9) zihimbaza Imana ziri mu ndimi z’Ikinyarwanda (8) n’Igiswahili (1) ziri mu njyana zitandukanye nka Rock, R&B, Reggae, Techno na Zulu nk’uko abitangaza ngo akaba azongeraho imwe zose hamwe zikaba 10 umuzingo wa mbere we ukaba wuzuye.

Mu kiganiro twagiranye, Rukundo Etienne yatangaje ko indirimbo ze atazikoreye rimwe ariko ngo yashatse ko zumvikanira rimwe ku mpamvu yuko ubutumwa yifuzaga gutanga bwagombaga kuzura ari uko zose zisohokeye rimwe nk’uko abitangaza muri aya magambo “Impamvu yanteye gukora uyu murimo iruta cyane kuwukora ubwabyo kuko gukora ni kimwe n’impamvu yo gukora ni ikindi, nahisemo gukurikira Yesu n’ibyanjye byose kandi nkamukorera ntizigamye mu buryo bwose cyane cyane muri ubu bwo kuririmba, mpesha Imana yanjye icyubahiro kandi niyemeje kuririmbira Imana nkayishimisha ibyo mfite byose; umutima, ubwenge , imbaraga, ubutunzi, n’ibindi
nk’uko ari umugambi w’Imana ko ubwoko bwayo buyihimbaza.”

Ngo nyuma yo kumenyekanisha izi ndirimbo, Rukundo Etienne arateganya kuzishyira ku mugaragaro (Offical launch) mu mwaka utaha wa 2017 ngo kandi yizeye ko iyatangije umurimo mwiza muri we izamugeza Ku cyo yamuvuzeho n’icyo yamugambiriyeho.

Inkomoko y’inganzo y’umuhanzi Rukundo Etienne

Mu magambo ye aragira ati “Ubusanzwe kuririmba mbyiyumvamo cyane uhereye mu buto bwanjye kuko nakuze numva ari bwo buzima bwanjye mu cyo nakwita mu ndimi z’amahanga (lifestyle) cyane ko nkiri no mu ishuri ryigisha abana bato iby’iyobokamana nabikundaga cyane kuko nari niseguye amaboko y’Umuremyi kuva mu buto bwanjye nkumva ndajwe ishinga cyane no kuzamura izina ryayo hejuru.

Na ho ikijyanye n’inkomoko y’inganzo yanjye, nkuko navuze ko nakundaga gusenga kandi nanakundaga cyane kumva n’indirimbo zihimbaza Imana bikankurura cyane ku bw’umugisha na mama agahimbira korali indirimbo, bituma nanjye mbyisangamo cyane ko nari nsanzwe nanabikunda."

Ese wari uzi umuntu w’icyitegererezo ku muhanzi Rukundo Etienne?

Ngo ashingiye ku mateka ye, uwitwa Dawidi uvugwa muri bibiliya ngo uyu akaba ari na we ufatwa nk’umutware w’abaririmbyi yumva ari we umukurura bityo ngo akaba yumva usibye kwamamaza izina ry’Uwiteka, kuvuga imirimo akora n’imbaraga ze nta kindi yaririmba gusa ngo ntiyabura kuvuga ko hari n’abandi akunda cyane nka Don Moen wo muri Amerika kimwe na Israel Mbonyi w’umunyarwanda.

Ubutumwa Rukundo Etienne agenera abakunzi be

Ubutumwa agarukaho ni ubuzima bw’umukristo n’ibyakamuranze kuva avutse kugeza atashye aribyo: urukundo, amahoro, ineza, kuzirikana amaraso ya Yesu yeza, imbaraga n’imirimo itangaje y’Imana bijyana no guhumuriza abakomeretse no kwibutsa abantu iby’iherezo ry’ubuzima turimo.

Deo Jyamubandi

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?