Theophile Niyukuri (Dudu) mu ivugabutumwa ku(...)

Theophile Niyukuri (Dudu) mu ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-05-09 05:03:10


Theophile Niyukuri (Dudu) mu ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi!

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Theophile Niyukuri uzwi ku izina rya Dudu ari ku mugabane w’u Burayi, aho ari mu ivugabutumwa mu ndirimbo.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane kubera indirimbo ze zururutsa imitima nka Sinicuza, Hozana… arateganya kugera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, agakorera ibitaramo mu bihugu nka Sweden, Denmark n’Ububiligi.

Dudu yageze i Burayi ku wa 2 Gicurasi 2014, akaba azatangira ibitaramo guhera taliki ya 10 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2014 ndetse akaba yaranitabiriye igiterane cyiswe Africa Revival Conference cyabaye ku wa 4-5 mu mujyi wa Elborg, Denmark.

Dudu yagiye yitabira ibiterane bitandukanye mu Rwanda, aho yaririmbanye n’abahanzi batandukanye bo mu gihugu ndetse no mu matorero amwe n’amwe kandi indirimbo ze zafashije benshi cyane nk’ubutumwa bw’ibyiringiro na style yihariye kuko aririmba anicurangira Live.

Ibitekerezo (1)

Jean Minani

20-05-2014    06:49

Doudou: Imana ikomeze kugusiga amavuta, kugushira hejuru n’ukugukoresha.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?