Everlyn ni umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya, wubatse imitima ya benshi cyane cyane kubera album ye yise “Mpango Wa Kando” yakoranye na mugenzi we Gloria Muliro. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga uburyo abantu dukunda kwitabaza Imana iyo turengewe n’iby’isi!
Mu kiganiro yagiranye na Uliza Links dukesha iyi nkuru, Evelyn yavuze uburyo Imana yakomeje kumushyigikira ku buntu nyamara umuntu we ngo agushyigikira agushakamo indamu!
Yagize ati “Ncuti yanjye, ndashaka kukubwira yuko umuterankunga wacu ari Imana. yaduhaye ubugingo ku buntu, ituvushiriza izuba ku manywa, ukwezi nijoro, iduha umwuka wo guhumeka ku buntu, … kandi wibaze ko itajya iturihisha na kimwe muri byo cyangwa ngo iturambirwe!”
Iyo umuntu aguteye inkunga, na we agomba kukungukamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Bitabaye ibyo, arakureka ntiyongere kubana nawe. Ibi twabisanisha n’iri jambo ry’Imana ngo:
Kuko abanyamahanga bampagurukiye, n’abanyarugomo bashatse unugingo bwanjye, batashyize Imana imbere yabo. Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye”Zaburi 54:3-4.
Iri jambo ribasha gukomeza wowe urimo kunyura mu bikomeye, cyangwa urimo kugeragezwa umwanzi ashaka yuko wiringira abantu aho kwiringira Imana. Bibiliya itubwira yuko dufite Imana ibasha guhaza kwifuza kwacu, iyo ni yo tugomba kwiringira.
Everlyn Muyonga arategura gushyira ahagaragara album video ye nshya yise “MFADHILI” (umuterankunga) kandi azabamenyesha igihe.
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (0)