Albert NIYONSABA agiye gutangiza igikorwa cyo(...)

Albert NIYONSABA agiye gutangiza igikorwa cyo gufasha abarwayi abinyujije mu bitaramo bihimbaza Imana!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-04-24 08:33:23


Albert NIYONSABA agiye gutangiza igikorwa cyo gufasha abarwayi abinyujije mu bitaramo bihimbaza Imana!

Umuhanzi Albert Niyonsaba aratangaza ko afite gahunda myinshi harimo izibanda ku bikorwa by’urukundo no gufasha abababaye, mu rwego rwo gukoresha impano ye ngo igirire benshi umumaro.

Tuganira, Albert yadutangarije izo gahunda muri aya magambo ati “Ni koko hari icyo numva Imana yanshyize ku mutima! Ngiye gutangiza gahunda yo gufasha abarwayi barwariye mu bitaro binyuranye binyuze mu bitaramo (concerts) ngiye kujya ntegura nise “SAMARITAN GOSPEL CONCERT”.

Igitaramo cya mbere cya SAMARITAN GOSPEL CONCERT kizatangira ku wa 11/05/2014, kibere ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge aho azaba ashyigikiwe n’abandi bantu bakunda gukora ibikorwa byo gufasha abarwayi nka Groupe yitwa ABACUNGUWE ibarizwa aho i Nyarugenge, hakazajya hacamo amezi abiri kigakorerwa n’ahandi bityo bityo.

Twabajije uyu muhanzi impamvu yamuteye gutekereza abarwayi bari mu bitaro, adutangariza ko ajya agerayo kenshi agasanga ibibazo bitandukanye abarwayi bafite haba abadafite kirwaza, abadafite ubushobozi bwo kugura imiti, ari abavuwe bagakira ariko bakabura ubushobozi bwo kwishyura ibitaro ngo babone gutaha, ababuze ababagemurira kandi kurwara ugafata imiti ariko ukabura ibyo kurya ko ari ikibazo ku murwayi, n’ibindi.

Iyi gahunda mu by’ukuri bigaragara ko ari iyerekwa ryiza uyu muhanzi yagize, kandi nta we utarishyigikira cyane ko ibikorwa nk’ibi ari inshingano ikomeye n’ijambo ry’Imana ubwaryo ridutegeka, bikaba bizatangira kwigisha no kongera kwibutsa benshi igikorwa cyiza cyo kwita ku barwayi.

Albert Niyonsaba yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubuganga. Ubusanzwe akora umurimo wo kuvura akoresheje imiti y’ikizungu (pharmacy).

Janvier Kwizera

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?