Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Kuri iki cyumweru cya 23 /09/ umuhanzi FRERE Manu yashimishije abakunzi b’indirimbo za Wokovu mu muhango wo kubamurikira DVD amashusho y’izi ndirimbo. Hashize igihe kingana n’umwaka n’igice uyumusore w’umucuranzi akora amajwi ndetse n’amashusho y’indirimbo z’agakiza mu giswahili NYIMBO ZA WOKOVU Frere Manu amurika ayamashusho yavuze ko gutinda kwayo harimo kuyakora neza ndetse no kuba yarayakoreye muri studio zitandukanye nabyo biri mubyamukereje!
Muri uyumuhango Frere Manu yasobanuye impamvu zatumye akora izindirimbo murizo higanjemo amateka yazo mu guhindura imitima yabantu ,ndetse anagaragaza urwandiko yandikiwe n’umuryango ugize muri bamwe mubahibyi bazo bamwe batakiriho harimo kumuha uburenganzira bwo kuzigurisha ndetse no kuzimwenyekanisha ku isi hose!
Uretse izindirimbo Frere Manu yashimishije abari muri ikigitaramo mu indirimbo zo guhimbaza aririmba mu cyongereza!! Nka “”you are Alpha and Omega” aririmba acuranga Piano.
Tuganira na Frere Manu yadutangarije ko ikigikorwa cyari icyumwihariko kubantu bamuba hafi muri muzika ye ndetse bakanamushyigikira haba mu masengesho ndetse no mubutunzi bwabo(cash) ngo akaba ariyo mpamvu atabitangaje ahubwo agatumira ni igikorwa cyatangiye kuiva isa 18h00 kugeza saa 20h00 z’umugoroba kuri Lake Kivu Serena Hotel kiyoborwa na Patrick KANYAMIBWA.
Cyitabiwe n’abantu 32. nubwo umubare wabo wari muke kubigaragara, ntibyatumye batamwerekako bakimushyigikiye aha bamuhaye amafaranga angana n’ibihumbi maganatanu 500.000frw
Ndetse bose bakana murambikaho ibiganza mu Isengesho riyobowe na Pastor Simon MASASU umuyobozi wa Restauration Church ndetse na Pastor Bahizi Gerard uhagarariye nyanama muri ADEPR mu Rwanda.
Frere Manu Akaba ategura igitaramo cyo gushyira kumugaragaro iyi Dvd mu ruhame kucyumweru tariki 30/09 mu rusengero rwa ADEPR aho azafatanya na Choral Bethlehem ndetse n’umuhandi Alexis DUSABE.
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (6)
jules
30-09-2013 00:59
Nihe nabona iyo dvd?
vital ramadhani
10-04-2013 20:16
Turabashiye cyane mugikorwa mwakoze cyo guhimbaza IMANA
Moses
2-10-2012 06:46
Frere Manu Imana ikomeze igushigikire!!!!! wagize ihishurirwa ryiza kabisa,iyo DVD ibonekahe?
ndayishaka,
be blessed!!!!!!
furaha scholastique
1-10-2012 01:05
muraho bana b’IMANA ndishimye kumenya ayamakuru yizindirimbo kuko nzikunda none mwambwira aho nayibona ngo nyigure murakoze
Gogo
30-09-2012 09:16
Yesu nashimwe? nabibutsaga ko mwajya mutumenyesha aho ibitaramo bibera na masaha yo gutangira umuntu akaba yajya yo, murakoze
Kabari John
26-09-2012 01:56
Imana yo mu ijuru izashoboze Frere Manu, kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga kdi tumuri inyuma muburyo bwose. Amasengesho, ubutunzi...... Manu komera kdi uhagararare kigabo kugira ngo ubone uko witondera ayo mategeko yose Imana yawe yagutegetse.