Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise KIPENZI yanakunzwe na benshi, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ALPHA & OMEGA.
BIGIZI wasohoreye iyi ndirimbo ye i Remera muri BNG Records, yadutangarije ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya RUMBA. Iyi ndirimbo ngo ni iya 10 kuri album ye ya mbere yitegura gushyira ku mugaragaro mu ntangiriro za Gicurasi.
Indirimbo ALPHA & OMEGA yanditswe na Aimée MUHIRE uba mu gihugu cya Australia, BIGIZI ayishyira mu njyana anayikorera amajwi. Bigizi yagize ati "Ni umugore uba muri Australia wakunze indirimbo yanjye yitwa KIPENZI, wanyoherereje amagambo hanyuma nanjye nyishakira melody mpita njya muri studio nta na kimwe mpinduye ku magambo yayinyoherereje ifite."
BIGIZI GENTIL akorera umurimo w’Imana mu itorero Methodistes Libres (EMLR) ku Kimisagara. Umwihariko we ni uko mu ndirimbo ze amajwi yose ari we uyiririmbira.
Janvier Kwizera
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (1)
16-04-2014 08:24
Umva uwo muhanzi numuhanga ndamuzi gusa Imana imwongerere impano turikumwe nawe muburyo bwamasengesho