Chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR, paroisse ya Gasave, umudugudu wa Kumukenke irakataje mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Sloam yavutse mu mwaka w’ 1992, itangirana abaririribyi bake, Imana ikomeza kugenda iyagura ubu igeze ku baririmbyi 86 no ku bikorwa bitandukanye birimo ivugabutumwa n’ibindi by’iterambere.
Muri uko kwaguka, Sloam yagiye ikora umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu. Tuganira na Bwana Munyaneza Medard uyoboye iyi chorale, yadutangarije ko mu rwego rwo kwiteza imbere mu buryo bufatika babashije kwigurira taxi minibus ibazanira amafaranga. Banabashije kandi kubaka icyumba cy’amasengesho kizajya kibafasha mu gihe bateguye amasengesho, ndetse no ku bandi bakunze guhura n’ikibazo cy’aho basengera bazajya babafasha.
Kuri ubu kandi chorale Sloam igiye gushinga recording studio, kugira ngo izajye ibafasha mu gusohora ibihangano byabo. Mu kiganiro yagiranye na rwandagospel.com, Medard yavuze yuko amakorali menshi ategereza ko abaririmbyi bayiha amafaranga, ariko Sloam yo yihaye intego ko izajya iba ari yo ahubwo ifasha abaririmbyi bayo.
Chorale Sloam ikomeje gukora umurimo w’Imana. imaze gusohora albums 2 z’amajwi, “Iyo yakubashye”, na “Inzira yo gukiranuka”. Bafite kandi album video 1, muri uyu mwaka wa 2014 bakaba barimo gukora album ya 3 irigukorerwa muri New Melody Studio.
Janvier Kwizera
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (1)
Fanny
13-03-2014 02:26
Courage bene data!andi makorari akwiye kubigiraho!