Darlene Zschech azamara amezi 6 yivuza cancer(...)

Darlene Zschech azamara amezi 6 yivuza cancer yo mu ibere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-02-11 08:56:56


Darlene Zschech azamara amezi 6 yivuza cancer yo mu ibere

Inkuru dukesha The Christian Post iravuga ko umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Gospel Darlene Zschech wahoze anayobora Hillsong ngo yaba amaze cure imwe muri 5 yahawe na muganga kubera uburwayi bwa cancer y’ibere. Uyu mukozi w’Imana ukunzwe na benshi kubera indirimbo ze zo kuramya ngo yipimishije bikino kuri Noheli ishize, asanga yaranduye cancer yo mu ibere.

Bamaze kumusuzumamo cancer, yanditse ku rubuga rwe ati "Mvugishije ukuri kose, aya si amakuru buri wese yakwemera gutangaza. Ariko nabonye ibitangaza bibiri mu mubiri wanjye, kandi ubu nizeye ko hari ibindi bitangaza byinshi bizaza.”

Zschech wamenyekanye cyane ku ndirimbo yo kuramya yanditse yitwa “Shout to the Lord," ubu ni Pasiteri wungirije mu itorero Hope Unlimited Church muri New South Wales we n’umufasha we Mark. Amaze iminsi yandika iby’urugendo rwe ku rubuga rwe, avuga ko ashimira uburyo umuryango we witwaye mu burwayi bwe.

Umugabo we ajya amusereza, amubwira ngo ubu noneho ashobora kurondereza amafaranga yajyaga atanga ku musatsi, naho abakobwa be bahimbye umusatsi we izina rya Betty. Aherutse kwandika ati "Nkunda abakobwa banjye, baranezeza. Ibitwenge birenda kunyica.”

Yongeyeho ati "Nzi neza yuko Imana inkunda. Nji ukuri, iki ni kimwe mu bihe byandyoheye mu rugendo. Emmanuel wanjye mwiza ntiyigeze ansiga. Incuti zacu, imiryango n’itorero dukunda bihorana natwe buri munsi. Ndizera ntashidikanya kurusha uko nigeze nizera, yuko ubuzima nabuherewe kuba mu muryango w’ukuri. Iminsi mibi n’imyiza yose ifataniriza hamwe kuzana ibyiza.”

Muri iki gihe cyo kwivuza kizamara amezi 6, arimo kwandika indirimbo nshya anategura igiterane cyo gushima Imana ku byo yamukoreye byose.

Ibitekerezo (3)

DIDACE

16-02-2014    00:56

Dusenge dusabire mwene Data ibitangaza bikoreke satani amaramare umuntu wese akundanda uyu muririmvyi amusengere twizerako azokira hanyu tubone mssg. Yiwe atubwirako yakize tuzogire umusi miukuru tuzomere satani

Arsene

11-02-2014    10:09

Ayiiii,nicyi Twakora Ngo Dufashe Uyumukozi W’imana Gukira ? Kubwange Ngiye Kugaragariza Satani Ubushobozi IMANA Ukorera ifite Bimutere Gucogora Kukurasa Utwo Twambi Mwibere,ikindi Mporanzirikana Uburyo Indirimbo Zawe Zahinduye Ubuzima Bwange Bituma Mpora Nkwifuriza Ubuzima Bwira Ahubwo Urwo Rugendo Ufitiye Iwacu Irwanda Banguka Dufite Amatsiko Menshi "reka Nsoze Ngiranti IMANA Iragukuuuundaaaaa Kdi Natwe Turagukunda.

Mukristo

11-02-2014    09:14

Imana imukize rwose, indirimbo ze ziradufasha

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?