Pacifique umuhanzi mushya muri Gospel ubarizwa mu itorero rya ADEPR SGEEM, Paruwasi ya Rwampara aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Imana yarakoze,” iyo ndirimbo ikaba yarakorewe muri BNG Records ikozwe n’uwitwa Eric.
Muri iyo ndirimbo ye, Pacifique avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gushima Imana kuko aho u Rwanda rugeze ngo ari heza kandi nta Munyarwanda wabura icyo ashima Imana kuko ibyo yakoze ari byinshi muri iki gihugu.
Uyu musore tuganira twamubajije kuri iyi ndirimbo ye ya mbere ikunzwe cyane kuri Sana Radio na Authentic Radio, urwego yumva yifuza kugeraho mu buhanzi. Yadutangarije ko akeneye uzamwigisha umuziki, bityo akaba intyoza mu buhanzi.
Pacifique avuga ko n’ubwo afite indirimbo imwe imaze kuva muri Studio, ngo afite izindi nyinshi zanditse zigera muri 5 na zo akaba yifuza guhita azikora kandi akaba yizeye ko Imana izamushoboza muri uru rugendo atangiye.
Gideon Mupende
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (0)