Mu itorero AEBR (Association Des Eglise Baptiste Au Rwanda) habonetse undi muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Diane Niyomukiza wo mu Karere ka Gicumbi, na we ugiye kumurika album y’amajwi yise “Intsinzi”.
Ibi bibaye nyuma y’aho uwitwa Niyigaba Samuel ubarizwa muri AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali amurikiye album ye. Nk’uko yabidutangarije, Diane avuga ko azamurika album ye ya mbere kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2014, ku rusengero rwa AEBR mu mujyi wa Gicumbi kuva saa munani z’umugoroba, aho azaba ari hamwe n’amakorali atandukanye abarizwa muri ako gace.
Uyu Diane kandi amakuru atugeraho ni uko ari umwana warerewe mu bakozi b’Imana, dore ko Se umubyara ari we uyobora amatorero yose ya AEBR mu ntara y’Amajyaruguru (Regional).
Ntibimenyerewe cyane kubona umwana uvuka ku bashumba avamo umuhanzi, cyangwa se umukozi w’Imana kuko abenshi ubasangana ingeso mbi n’ubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose.
Gedeon Mupende
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (0)