Meagan Good ni umukinnyi wa film, ariko w’Umukristo. Uyu mukinnyi aherutse gutangaza yuko amafilime atajyanye n’imyizerere ye nk’Umukristo atagomba kuyakinamo.
Meagan uyu yashakanye na n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Hollywood akaba n’umuvugabutumwa DeVon Franklin, atangaza yuko imyizerere ye nk’Umukristo ishobora guhuza na bimwe bikorerwamo n’ubwo hari n’ibindi yirinda.
Inkuru dukesha The Christian Post yaganiriye n’uyu mukinnyi iravuga yuko uyu mugore ngo yanze gukina role zambika abakinnyi ubusa, ibi ngo akaba yabikoreye kubaha Imana. Mu kiganiro yagiranye na the LA Times, Meagan yagize ati "Mfite ibyo nizera mu mutima wanjye nk’ukuri. Hari igihe byari binkomereye cyane kuko numvaga mbishaka, ariko kwambara ubusa nabonye byangusha mu bishuko bikantesha amahirwe. Ariko icyo nabonye, iyo ndushijeho kwirinda Imana na yo irushaho kurinda amasezerano yagiranye nanjye.”
“Nasanze nta muntu ubasha kugenga abandi, ahubwo umuntu abasha kwigenga ubwe! Nizera Imana, ku buryo ntashobora kwirukira imyanya (roles) n’amahirwe kandi Imana nizera itanga ayo mahirwe.” Aya ni amagambo yavuzwe na Meagan Good mu kiganiro n’urubuga Urban Royals.
Meagan kandi ngo ntajya agirira bagenzi be ishyari iyo babonye ibihembo by’abakinnyi, kuko ngo nawe Imana iba yaramugeneye ibye. Yakomeje agira ati "Nizera kandi yuko icyanjye ari icyanjye, nta muntu ubasha kukinkura mu ntoki … Kandi nzi yuko icy’undi ari icy’undi, ko ntabasha kukimukura mu ntoki…”
Good wegerewe n’ibinyamakuru byinshi nyuma y’aho itangazamakuru rimariye kumenya iyi nkuru idasanzwe, yashoje atangariza the Times "Twizera yuko byombi [Ubukristo na business] bishobora kugendana, kandi kimwe kigakoreshwa mu guteza imbere ikindi, dukoresha ibyo dukora tukubaka ubwami bw’Imana.”
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (0)