Ibintu 14 utazi ku muhanzikazi Rose Muhando

Ibintu 14 utazi ku muhanzikazi Rose Muhando


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-23 07:01:35


Ibintu 14 utazi ku muhanzikazi Rose Muhando

Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu rurimi rw’Igiswahili, yavutse mu w’1976, avukira mu mudugudu wa Dumila, Akarere ka Kilosa, Intara ya Morogoro muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania.

Rose yavukiye mu muryango w’Abisilamu, ari na yo dini yakuriyemo. Mu buhamya bwe, Riose atangaza ko ubwo yari ku gisasiro arwaye indwara ikomeye yari amaranye iminsi, mu iyerekwa yabonye Yesu Kristo. Icyo gihe yari afite imyaka 9 y’amavuko. Nyuma rero yo guhura na Yesu Kristo, yaje gukira indwara yari amaranye iminsi maze ahita anakira Kristo umukijije indwara.

Rose Muhando yatangiye umurimo w’uburirimbyi yigisha korali yitwaga Saint Mary’s Choir mu itorero Chimuli Anglican Church mu murwa mukuru Dodoma.

Dore ibintu 14 utazi kuri Rose Muhando:

1. Rose Muhando yavukiye muri Tanzania, akurira mu ntara ya Mogororo (Tz)

2. Akiri umukobwa w’umwangavu, Rose Muhando yagiye kwiga inyigisho ku idini ya Islam (Madrasa- muslim religious studies).

3. Rose Muhando yamaze imyaka 3 ku gisasiro cy’uburwayi butazwi.

4. Ubwo yari ku gisasiro ni bwo Yesu Kristo yaje mu nzozi akamukiza

5. Mu buhamya bwe, avuga ko ijwi ryavuganye na we riti “Ndi Yesu, ndagukijije byuka ujye kunkorera.” Nguko uko yakize mu buryo bw’igitangaza, hanyuma ahita atangira gukorera Kristo.

6. Rose Muhando yakiriye Kristo ari kuri Pasika.

7. Rose Muhando yatangiye kuririmba ari umutoza wa korali yitwa Dodoma Saint Mary’s choir.

8. Rose Muhando yahagaritswe mu itorero ubwo yangaga kugaragara kuri album y’indirimbo z’iyo korali.

9. Rose Muhando ntagira umugabo, ariko afite abana batatu (3) bari hagati y’imyaka 9-14.

10. Rose Muhando yarahiye ko atazashaka umugabo kuko intego ye ari ugukorera Imana.

11. Mu mwaka w’2009, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhanzi wa mbere wa Gospel muri Tanzania, ahabwa n’amashilingi ya Tanzania (Tsh) 200, 000 n’ikigo Tanzania Broadcasting Corporation (TBC) akesha indirimbo ye yise ‘Nibebe.’

12. Ku wa 31 Mutarama 2005, Rose Muhando yahawe igihembo cy’umuhimbyi wa mbere, umuririmbyi wa mbere na album y’umwaka muri concert yiswe The Tanzania Gospel Music Award Concert, 2004.

13. Muri Gashyantare 2011, Rose Muhando yasinyanye amasezerano na company yitwa Sony Music yo kumucururiza indirimbo. Aya masezerano yatangajwe mu nama y’umushyikirano mu gihugu cya Tanzania ku mugaragaro ku wa 9 Gashyantare mu mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania. Aya ni yo masezerano yigeze kubaho muri Afurika y’Uburasirazuba.

14. Mu mwaka w’2008, Rose Muhando yatsindiye igihembo Groove Awards mu gihugu cya Kenya, arongera atsindira igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri Afurika.

Zimwe mu ndirimbo ze na albums zirimo: Mteule uwe macho (2004); Kitimutimu (2005); Jipange sawa sawa; Hatumo; Mungu anacheka…

Source: Buzz Kenya

Ibitekerezo (5)

anatole mulindwa

3-02-2014    03:16

Yewe iby’uwo muhanzi ndumva bigoye kubyizera ni umukristo cg ni undi muntu tutaramenya I doubt her Christianity.

console

28-01-2014    06:03

NONE SE GUSHAKA BIBUZA GUKORERA IMANA MWADUSOBANURIRA. IKINDI ABO BANA YABABYARANYE NANDE?

Hadassa

27-01-2014    07:07

Mudusobanurire neza namwe. Rose afite abana 3 yabyaye? cg ni abo arera!!
Niba yarababyaye se umugabo we ari he?
Muba musize abantu mu mpaka zo kwibaza!

Wellars

24-01-2014    04:00

Ndashaka kumenya ukuntu afite abana batatu kandi atubatse?
Uwaba hari icyo azi yamfasha.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?