ISRAEL MBONYI, umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde amaze gutunganya album ye ya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo umunani yise NUMBER ONE.
Uyu munyeshuri wiga mu gihugu cy’Ubuhinde, muri Kaminuza ya Anamalai University iherereye mu majyepfo y’Ubuhinde, umuririmbyi aririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba anaririmba muri Owrship Team yitwa The Lamstand.
Nk’uko abitangaza, igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kizaba taliki ya 22/03/2014, ubu imyiteguro yo kuyimurika ikaba igenda neza kuko hazakoreshwa uburyo bwa Live muri album avugamo ati “Yesu ni number One”.
Indirimbo ziri kuri album ya Israel zizajya ahagaragara nyuma yo kumurika album Numbe One ku mugaragaro, abifashijwemo n’itorero. Iki gitaramo kandi kizatabirwa na The Lampstand Worship Team n’abandi bahanzi.
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (0)