Kuva aho yinjiriye muri muzika mu myaka 13 ishize, Judith N. Babirye ntiyigeze acogora. Babirye ni umuhanzi, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse na Pastor. Indirimbo ze zakunzwe na benshi muri Uganda aho akomoka ndetse no mu karere muri rusange zirimo Beera nange, Wanjagala, Uu mwema…
Judith Babirye ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, wavukiye mu gihugu cya Uganda. Ni umwanditsi w’indirimbo, akaba na pasiteri. Ni umugore wubatse. Yashinze studio yise Judith Babirye Production Ltd, na minisiteri y’ivugabutumwa yise Judith Babirye Ministries, ifasha abana batishoboye basaga 500 n’abapfakazi bazaga 300.
Winjiye mu murimo w’Imana ryari?
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Babirye yagize ati “Ni amateka maremare, ariko ndagerageza guhina. Nahamagariwe gukora umurimo w’uburirimbyi mu w’1992, ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1). Kwinjira muri uwo murimo byari bifitanye isano n’ubuzima nari mbayemo nk’umukobwa w’ingimbi. Ubuzima bwari bukomeye cyane, nza kubona yuko Imana yonyine ari yo yamfasha kubaho mu buzima bwiyubashye.”
Ni iyihe ndirimbo ukunda mu zo wakuye muri studio?
Nkunda indirimbo zanjye zose, kuko inganzo yazo ituruka ku buzima nanyuzemoibigeragezo n’imibabaro tunyuramo mu buzima. Indirimbo nkunda zirimo Beera Nange, Wanjagala Tewafayo na Maama.
Ibyo ukwiriye kumenya kuri Judith N. Babirye
• Babirye yasohoye album ye ya mbere ‘Wambatira’ mu mwaka yarangirijemo amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere.
• Babirye ntiyigeze kunywa igisindisha, ndetse ntashobora no kwinukiriza ibisindisha.
• Babirye atangariza abakunzi be yuko uko bamubona mu ndirimbo ari ko ari. Avuga kandi ko yumva akiri muto.
• Babirye azi koga cyane. Avuga yuko ari wo mukino umufasha kuruhuka, ukanamufasha kugira ubuzima bwiza ku mubiri no ku ijwi.
• Babirye yavutse ubwa kabiri ari mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye (1992).
• Babirye ni we wahimbye indirimbo yubahiriza ikigo yizeho, Ndejje Secondary School. Icyo gihe yari muri S.2. indi ndirimbo yahimbye ni iy’ikigo ‘Iganga S.S.’
In 2 East Africa
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (1)
Hadassa
24-02-2014 08:44
Imana ikomeze imuteze imbere! God bless you Babirye!