Nyuma yo kuba icyamamare mu mukino wa Basketball, umusore Lionel HAKIZIMANA wakiniye ikipe ya APR BBC ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Espoir BBC (Espoir Basketball Club) ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, ubu noneho yinjiye mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana kuko avuga ko gukorera Yesu ngo ari ubuzima ariko gukina Basketball bikaba imikino isanzwe.
HAKIZIMANA Lionel muri iyi minsi akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise “NDIHO”, ikaba yarakozwe na Producer Bob aho bakunze kwita kwa Nicolas mu Rugando.
Uretse kuba akoze iyi ndirimbo, HAKIZIMANA avuga ko kuririmba ari impano imubamo bityo akaba azabikomeza buhoro buhoro, ndetse akaba yiteguye no kwitabira ibitaramo bya bagenzi be igihe yaba atumiwe.
HAKIZIMANA Lionel ni Umukristo mu itorero Women Foundation Ministries riyobowe na Apostle Mignone, ndetse akanabarizwa mu itsinda riramya Imana ryitwa Precious Stone Worship Team.
Kwinjira mu buhanzi akabifatanya no gukina umupira n’indi mirimo yakoraga mu itorero, HAKIZIMANA avuga ko yabigishijeho inama umushumba we Mignone kandi akaba yizera ko azabishobozwa n’Imana.
Mupende Gideon
Rose Muhando mu by’ukuri ni muntu ki? Rose umaze kumenyekana cyane mu...
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku...
Ibitekerezo (1)
Hadassa
6-02-2014 09:26
Yahisemo neza, yavuze neza, ! Komera kuri Yesu muvandimwe!! Koko rero Basket ni umukino naho YESU NI UBUZIMA ! Mbega byiza! Hallelujahh