Nyuma yo gutaramira abiga muri King David(...)

Nyuma yo gutaramira abiga muri King David Academy, Freddy Don ahugiye mu gutegura Album ye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-02-21 05:12:28


Nyuma yo gutaramira abiga muri King David Academy, Freddy Don ahugiye mu gutegura Album ye

Ku bwo gukundwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya King David Academy ndetse no kuba iki kigo gishyigikira ibikorwa bya Gikristo dore ko n’ukiyoboye ari Umukristo muri Zion TempleGatenga, Umuhanzi Freddy Don kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2014 kuva saa munani z’umugoroba azataramira abo banyeshuri mu gitaramo yise “Nezerwa Praise Concert.”

Mu kiganiro twagiranye na Freddy Don, yadutangarije ko muri icyo gitaramo azaba ari hamwe n’abahanzi nka Bright Karyango, Esther Umwiza, Alfred Gaga, Safi uvukana na Nelson Mucyo n’abandi.

Iki gitaramo kizaba kigamije gushima Imana ku bwa byinshi imaze kumugezaho, anayereka byinshi afite gukora mu minsi iri imbere. Freddy akomeza avuga ko nyuma y’icyo gitaramo azahita yinjira mu myiteguro ya Album ye ya mbere mu gihe ubu amaze kugeza indirimbo 6 akaba afite gahunda yo gukora izindi nshya ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka azaba amurika Album ye ya mbere.

Ku bijyanye no kuba atigaragaza cyane mu buhanzi no mu itangazamakuru, Freddy avuga ko akenshi yagiye abiterwa no kuba akiri ku ntebe y’ishuri dore ko yiga muri INILAK.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?