Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki cyumweru taliki 22 Ukuboza 2013 ni bwo Shekinah Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugunga, Umudugudu wa RWimbogo yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yise "Uri Intwari Yesu".
Muri iki gitaramo hagaragayemo ibyiza byinshi, ariko by’umwihariko indirimbo za Shekinah zakoze ku mitima y’abantu benshi bari bateraniye aho dore ko bakubise bakuzura urusengero abandi bagahagarara. Shekinah yari yabanje kwiherera nyuma igasohoka itunguye abakunzi bayo, yarataramye biratinda nyuma y’aho umushumba w’Itorero rya ADEPR Nyarugunga afunguriye ku mugaragaro igitaramo cya Launch.
Umushumba wa ADEPR Nyarugunga na President wa Shekinah Choir
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Muhire Innocent kuri ubu uyoboye Chorale Bethlehem, abacuranzi b’iyi korali bacurangaga Live ni bo babanje gusuhuza iteraniro, hakurikiraho gukingurira Shekinah yahise ijya ahagaragara maze igatangira gutaramira abakunzi bayo.
Muhire Innocent
Abahanzi bafatanije na Shekinah gutarama ni Uzayisenga Isaie uzwiho kuririmba Live. Hari kandi na Stella Christine wasusurukije abari bateraniye aho, nyuma y’igihe kinini atagaragara kuri stage ku mpamvu z’uburwayi. Hari kandi umuhanzi Gentil Bigizi mu ndirimbo ye Kipenzi ikunzwe na benshi muri iki gihe, benshi batamuzi bagira amahirwe yo kumubona imbonankubone. Amakorali yari muri iki gitaramo ni Elayono n’Abahetsi, zombi zisanzwe zibarizwa kuri uyu mudugudu wa ADEPR Rwimbogo.
Kipenzi
Stella Christine
Uzayisenga Isaie
Iki gitaramo cyo kumurika iyi album y’amajwi igizwe n’indirimbo 10, cyabonetsemo umusaruro, kuko nyuma y’uko umuvugabutumwa w’umutumirwa MUVUNYI Hypolitte amaze kwigisha amagambo dusanga mu Itangiriro 6:5-6 gukomeza kugera ku gice cya 15:15, batatu (3) bakiriye Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza, hanaboneka amafaranga asaga 2,000,000. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’ijambo ry’Imana no kumurika ku mugaragaro iyi album y’amajwi.
Ev. Muvunyi Hypolitte
Abakiriye Kristo basengerwa
Ahagana saa moya z’ijoro (19:00) ni bwo iki gitaramo cyashojwe. Mu isozwa ryacyo, umunyabanga w’iyi Chorale ari we Simeon Ngezahayo na we yafashe umwanya wo gushimira abantu bose bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Launch, anatanga impano z’amasede y’indirimbo z’iyi chorale. Yashimiye abaterankunga, ibitangazamakuru bitandukanye, itorero n’abaririmbyi b’iyi chorale ku bwitange bagaragaje muri iki gikorwa. Yashimiye kandi Producer wabo Master P. wabakoreye audio y’iyi album.
President na we yagize icyo avuga ku buryo igitaramo cyagenze. Asoza iki gitaramo, yavuze yuko iyi album igizwe n’indirimbo 10 bateganya no kuyikorera video mu gihe cya vuba. Mu gusoza, yifurije buri wese Noheli nziza n’Umwaka Mushya Muhire w’2014!
Janvier Kwizera
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (2)
Janvier Kwizera
25-12-2013 01:45
Nk’uko izina SHEKINAH ribisobanura neza ngo"GOD’S PRESENCE";Uwiteka koko yarigaragaje muri gahunda zose zari zateguwe.courage kuri SHEKINAH CHOIR.
uwitonze
25-12-2013 01:38
Mwaraturyohereje kbsa kdi mwahacanye umucyo,IMANA irusheho kubagura