Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye ibi
birori kuko ku isaha ya saa cyenda zuzuye ari nayo yagombaga
gutangirirago igitaramo,yageze abantu bamaze kuzurirana,bityo abaje
nyuma y’iyi saha ntibabona amahirwe yo kwihera akajisho iyi korali
y’imbonekarimwe mu mujyi wa Kigali.
2.Umuhanzi Dominic Nic yatangarije isange.com ko kubera ubwinshi
bw’abantu bwari burenze,byamuteye gufata ingamba zo kuzahangana
n’umubare munini w’abantu ushobora kuzaza mu gitaramo cye dore ko kizaba
kuri iki cyumweru ku tariki ya 20/11/2011 kuri ADEPR Nyarugenge
Gakinjiro.
3.Abantu benshi bavuka I Cyangugu bari baturutse imihanda yose
wasangaga ari bo biganje muri iki gitaramo ahanini bitewe no gushaka
gushyigikira iyi korali y’iwabo.Wasangaga abadaherukanye basuhuzanya
,aha nyuma y’igitaramo benshi bikaba byarabananiye gusohoka mu rusengero
kubera urukumbuzi bari bafitanye!
4.Abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bose bari bitabiriye iki
gitaramo ndetse yewe banagihaye agaciro gakomeye ahanini kubera ko iri
torero ryavuye mu bise bya bamwe mu batangije iyi korali.Ubu bwitabire
bw’aba bayobozi bwashimishije benshi kuko si kenshi usanga mu bindi
bitaramo bose bahagurukira rimwe ngo baze kureba korali yashyize
ahagaragara ibihangano byabo.
5.Ntibyari bimenyerewe ko MC aba umuntu ukuze!Muri iki gitaramo
umudamu ukuze niwe wabaye MC ,akaba yarabashije kuhanyurana umucyo dore
ko benshi bari bafite amatsiko yo kumenya uburyo ari bubashe
guhererekanya amagambo kuko ibi akenshi usanga biharirwa abantu bakiri
bato.
6.Ubwo yaririmbaga indirimbo yayo ya mbere kuri DVD yise
“Urukundo”iyi ikaba ari nayo ya mbere mu ndirimbo z’agakiza,Korali
Bethania ikaba yarayobowe n’umugabo ukuze wigeze no kuba umutoza
w’amajwi muri iyi korali ,ibi akaba yarabikoze atanga mesure ubwo yari
ahagaze ku ntebe.Benshi rero bashimishijwe no kubona iyi shusho y’umuntu
uyobora umutwe w’abaririmbyi ahagaze ku ntebe kuko si henshi ikunda
kugaragara!
7.Abantu baguze DVD za korali Bethaniya batabyingingiwe kuko uwari MC
yavuze ko nta muntu bari buhatire kwitanga kuko ngo uretse kwigiza
nkana buri wese wari uri aho azi imvune z’iyi korali!
8.Umuziki w’iyi korali ucecetse bidasanzwe watunguye abanya Kigali
bari aho,kuko akenshi usanga anakorali menshi y’I Kigali aririmba
indirimbo ziherekejwe n’umuziki umena amatwi!Iyi korali rero yakoze
agashya icuranga umuziki utuje bidasanzwe kandi wuzuyemo ubuhanga,ariko
kandi uherekejwe n’amagambo akirigita umutima!
9.Abasaza babiri banditse amateka muri iri torero aribo Sagatwa
Rudoviko na Nyakwigendera Pastor Senzige Zackarie,berekanwe ku
mugaragaro.Sagatwa Rudoviko niwe mukristo wa mbere wabatijwe muri ADEPR
ahagana mu 1940,naho Pastor Senzige Zackarie we ahindura indirimbo zo mu
gitabo cy’agakiza azivana mu rurimi rw’igiswahili azishyira mu
Kinyarwanda.
Pastor Senzige Zackarie wahinduye indirimbo z’agakiza mu kinyarwanda
10.Abaririmbyi ba Bethaniya batunguwew n’ibihembo bagenewe na Isange
Corporation nyuma y’aho bari bamaze gutsinda amarushanwa yaberega kuri
www’isange.com yari yahuje amakorali 12 yo muri ADEPR aho abakunzi bayo
bayatoraga.Iyi Korali rero yaje ku mwanya wa mbere maze igenerwa
igihembo cy’uko ari korali ikunzwe n’abantu benshi ku murongo wa
internet ,ihembwa kandi gukorerwa indirimbo imwe ya audio muri East
Africano Sound ya Aaaron Niyitunga,ndetse inahabwa Special Promotion
kuri www.isange.com aho izamara igihe kingana n’ibyumweru bibiri iri kuri background y’uru rubuga.
Peter NC Isange.com
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO...
Ibitekerezo (1)
RIBERAKURORA DANIEL
21-11-2011 06:50
BETHANIE ni ikomerezaho gusa iyo byose birimo gusenga birashoboka bakomeze rero ntibagasubire inyuma dore amakorari menshi iyo amaze gusohora indirimbo ajya mu gihe cy’intege nke ukagirango ntakibaho ariko ndabingingira kutagwa isari kuko aho dusiganirwa tutarahagera.Ariko nkabaza ikibazo kigira kiti:ese korari ya ADEPR ishobora kujya kuvuga ubutumwa mu rindi torero nka EMLR,...mu gihe bayitumiye?Murakoze kunsubiza.