“YARATUZIGAMYE”NI ALBUM YA MBERE UMUHANZI(...)

“YARATUZIGAMYE”NI ALBUM YA MBERE UMUHANZI EDOUARD ARIMO KWITEGURA GUSHYIRA KU MUGAGARARO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-03-04 10:35:15


“YARATUZIGAMYE”NI ALBUM YA MBERE UMUHANZI EDOUARD ARIMO KWITEGURA GUSHYIRA KU MUGAGARARO

Umuhanzi Edouard GASHIRABAKE ni umwe mu bahanzi batangiye kugenda bigaragaza muri iyi minsi.

Eduard arategura arategura gahunda zitandukanye muri ubu buhanzi bwe, ariko zizibanda ku ivugabutumwa ryagutse abinyujije muri iyi mpano y’ubuhanzi.

Uyu muhanzi ni umusore ukomoka mu karere ka Karongi, ariko ubarizwa i Kigali ku bw’impamvu z’akazi kandi akora katajyanye n’ubuhanzi. Gusa nk’uko yabidutangarije, ngo ni uko yifuza ko mu bihe biri imbere iyimpano ye yayibyaza umusaruro bityo ikaba yahinduka nk’akazi ke ka buri munsi.

Yakomeje adutangariza yuko kugeza ubu afite album y’indirimbo zigera kuri 11, akaba anateganya kuyikorera amashusho muri uyu mwaka wa 2014. Iyi album yakozwe n’aba producers nka Clovis (Hope Studio/Bujumbura), Rudahezwa Emmanuel na Chris ba hano mu Rwanda.

Ubutumwa bukubiye muri iyi album yitegura no kumurika mu bihe biri imbere ni ukwibutsa abantu b’Imana ko kuba bagihumeka ari ku bw’ubushake n’umugambi Imana ibafiteho, abibutsa kandi ko bakwiriye guharanira gukora ibyiza mu gihe cyabo kugira ngo babashe kunezeza umutima w’Imana, no gushima kuri byose Imana ibakorera.

Ubu ni na bwo butumwa yasoje aha abakunzi b’ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Janvier Kwizera

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?