Impamvu eshanu zituma abantu badakorana(...)

Impamvu eshanu zituma abantu badakorana n’itangazamakuru mu Rwanda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-11-23 12:59:14


Impamvu eshanu zituma abantu badakorana n’itangazamakuru mu Rwanda

Itangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.

Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, tugiye kubagezaho ibintu bitanu bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane cyane turibanda mu Rwanda.

Icya mbere ni Ukutamenye. Mu Rwanda uhasanga umubare munini w’abantu badakorana n’itangazamakuru kubera batazi uko bikorwa, icyo bisaba ndetse inshuro nyinshi bakaba batanazi akamaro karyo. Iki gice cy’abantu batazi impamvu n’inyungu bagira mugukorana n’itangazmakuru, kigaragara mu mpande nyinshi z’abanyarwanda, yaba abacuruzi naba Rwiyemezamirimo, yaba bamwe mu banyepolikike, yaba bamwe mu bahanzi nabakora muby’imyidagaduro, yaba abanyamadini ndetse n’abandi batandukanye. Gusa ikigerereranyo (%) cyababarirwa muri iki kiciro kiri kugenda kigabanuka bitewe n’uburyo hari kwiyongera ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda yaba ama Radiyo, Ibinyamakuru byandika n’imbuga nyinshi za Interinete.

Icya kabiri ni Ubwoba. Reka tubabwireko gutinya gukorana n’itangazamakuru bitagaragara mu Rwanda gusa ahubwo iki ari ikintu kigaragara mu bihugu byinshi kw’isi. Mu Rwanda ho akenshi biterwa n’inkuru zikomeye zikarishye ziba zaranditswe ku bantu runaka, cyangwa zigatangazwa mu binyamakuru runaka yaba Radiyo cyangwa Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru byandika, ibi ababibonye cyangwa bakabyumva bikabatera kugira ubwoba no gufata ishusho yo gutinya itangazamakuru.

Uyu mwuka w’ubwoba wiyongereye wangiza byinshi kuko igice kinini cy’abantu batinya, yewe rimwe na rimwe bakihisha itangazamakuru nyamara hari ibintu bikenewe byihuta bakarigejejeho. Hari igihe ibi biterwa no kwitwara nabi kw’itangazamakuru hakazamo kubogama mu gukora inkuru ku banyamakuru kubera inyungu runaka akenshi usanga atari inkuru zifite inyungu rusange, ariko hari ni gihe biterwa n’imiyoborere y’igihugu ishyiraho ubukana ku bantu bose bakoranye n’itangazamakuru.

Mu Rwanda hari ingero zitari nkeya z’inkuru zikarishye zagiye zigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye rimwe na rimwe ntanagihamya gifatika gihari ubundi ibimenyesto bihari ariko abamenye izo nkuru ubwoba bukavuka cayngwa bukiyongera bwo gukorana n’itangazamakuru.

Icya gatatu ni Ubushobozi. Hari umubare w’abantu batari bake ubishyize kukigererenyo (%) bazi akamaro, imbaraga n’ubushobozi bw’itangazamauru ariko bakagorwa n’ubushobozi bwo gukorana n’itangazamakuru. Buretse itangazamakuru kwisi nibintu bikeya bikorwa bidasabye amafaranga n’amikoro runaka. Rero gukorana n’itangazmakuru ntago bisaba ubwitange n’ubushake gusa cyane mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere aho usanga n’ibitangazmakuru nabyo bidafite ubushobozi buhagije bwo kwihaza mu mikorere yabyo.

Rimwe na rimwe bisaba ka Fanta (Primus) nkuko bamwe babyirta kubanyamakuru kugirango inkuru iceho, hari igihe bisaba transport yewe mu Rwanda ho byafashe izina « Giti » iryo jambo rikaba nta muntu numwe ukora mu kitangazamakuru cyangwa ukorana naryo utazi icyo bisobanura. Hari igice cy’abantu nabo batari bakeya badakorana n’itangazamakuru ataruko batabishaka cyangwa batabyifuza ahubwo kubera ubushobozi bwo mu mufuka (amafaranga).
Inkuru yacu reka tuyigarukirize hano, mu nkuru yacu ikurukira tuzabagezaho ibindi bintu bibiri bituma abantu badakorana n’itangazamakuru cyane twibanda inaha mu Rwanda, namwe ibitekerezo byanyu bihawe ikaze.

Kanyamibwa Patrick

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?