Itsinda GSK Yongereye ingufu mu gufasha(...)

Itsinda GSK Yongereye ingufu mu gufasha abategura ibirori n’ibitaramo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-09-30 06:44:14


Itsinda GSK Yongereye ingufu mu gufasha abategura ibirori n’ibitaramo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri, mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE), Itsinda Gospel Safety Keepers (GSK) rigizwe n’abasore n’ inkumi risanzwe rizwi cyane mu gutanga serivise za Protocol n’umutekano mu bitaramo n’ ibindi birori bya gikiristu yongereye ingufu muri serivise itanga ibinyujije mu mahugurwa y’abanyamuryango, kongera abakozi no kongera serivise itanga ku bagenerwa bikorwa bayo.

Mu mahugurwa yari yagenewe abanyamuryango basanzwe n’abashya ba GSK akaba yatanzwe n’umuyobozi wa Premium Model Agency bwana Claude NDAYISHIMIYE aho yagarutse ku myitwarire iranga umunyamwuga muri Serivise, Protocol n’ umutekano hamwe n’ibindi bikorwa bya GSK.

Nk’uko tubikesha umuyobozi wa GSK, Jean D’Amour NTIRENGANYA ngo n’isaha yo gutanga serivisi zigendanye n’ibikenerwa ku isoko ry’ibitaramo n’ibirori by’umwihariko ibya gikiristu.

GSK kandi yazanye izindi serivise z’inyongera kandi z’ingirakamaro harimo n’ izidasanzwe nko gutegura imbwirwaruhame (Speeches,Discours) mu ndimi enye harimo : Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’ Igiswahili, harimo, gutegura ibitaramo n’ibirori bitandukanye (Events Management),Guhuza amagambo mu birori (MC), Amahamba.

NTIRENGANYA Jean D’ Amour yabidutangarije muri aya magambo “Turimo gushaka amahugurwa ngo dutyaze ubumenyi maze turuhure abantu mu mvune bagira mu birori byabo bitandukanye kandi n’ IMANA izabidufashamo twerere benshi imbuto binyuze muri serivise dutanga”. yongeyeho kandi ko abantu bahabwaga imirimo mu birori bazajya bakurikirana ibirori neza batuje maze GSK ikababera yuzuza inshingano zose zisabwa mu birori bitandukanye, aha twavuga nka Inama mu Rwanda na mpuzamahanga, Ibitaramo, Ubukwe,n’ ibindi bisaba serivise GSK itanga.

Tubibutse ko itsinda rya GSK ari itsinda rya gikiristo riharanira kurinda ubusugire bw’ibyera, rikaba rifite ubunararibonye mu gutanga serivisi ya Protocol n’Umutekano. Aha twavuga nka Salax Awards 2010 &2011, Ibirori byo kwerekana imizingo y’abahanzi nka Dominic Nic, Patrick Nyamitali, Blessed Sisters n’ ibitaramo nka IKUZO Concert, All Gospel Artists,n’ibindi.

Ibitekerezo (2)

Jb

1-10-2013    03:28

IMANA IHABWE ICYUBAHIRO KUKO ZINO SERVICES ZOSE ZIJE ZIKENEWE CYANE!

Jb

30-09-2013    13:19

Glory be to GOD,

Nukuri Keep it Up GSK, Turabashyigikiye kandi Service zabo ni Nziza, Uwo Jean D’ Amour Yabikoze cyera cyane ahubwo nashyiremo akabaraga kandi Imana izamugenda Imbere!

Nibarizaga icyo bisaba ngo Umuntu abe yajyamo!

God Bless you

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?