“Natangiye nkubura urusengero, Imana iranzamura

“Natangiye nkubura urusengero, Imana iranzamura mba umuhanzi mpuzamahanga!” Christina Shusho


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-09-30 09:38:25


“Natangiye nkubura urusengero, Imana iranzamura mba umuhanzi mpuzamahanga!” Christina Shusho

Chsristina Shusho yabanje gukubura urusengero, akabikora abukinze cyane kugeza ubwo yimenyeho impano y’uburirimbyi mu myaka 10 ishize. Iyi mpano yamuzaniye kumenyekana muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Christina yavukiye i Kigoma muri Tanzania, avukira mu muryango w’Abakristo, arerwa Gikristo. Ku myaka 15, yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we kugeza magingo aya.

Amashuri ye abanza n’ayisumbuye yayize aho i Kigoma. Yashyingiwe i Dar es Salaam ahagana mu w’1993, ashyingiranwa na John ubu ukora umurimo w’ivugabutumwa, ubu bafitanye abana 3 (abakobwa 2 n’umuhungu 1).

Christina wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Unikumbuke, Wakuabudiwa n’izindi yatangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo ubwo yakoraga umurimo wo gukora isuku mu rusengero, aza kwinjira muri korali bimuhesha gutangira umwuga we w’ubuhanzi. Yatangiye kuririmba hanze ya korali, no kwandika indirimbo ku mpapuro yizeye ko igihe kimwe Imana izamufasha agashyira album ye ahagaragara.

Shusho yatangarije radio West FM ati “Nabanje kuririmba muri korali, maze umunsi umwe niyemeza kuririmba ku giti cyanjye. Nyuma naje kubona ko mfite impano ntari niyiziho.”

Album ye ya mbere yise ‘Kitu gani kinitenge na upendo wa Bwana’ yagurishijwe cyane iwabo muri Tanzania, iya kabiri ayita ‘Unikumbuke’ ikurikirwa n’iyo yise ‘Nipe Macho.’ Indirimbo zose hamwe amaze gusohora ni 34.

Uretse umurimo w’ubuhanzi, Shusho ni umudozi, afite na atelier de couture ndetse ajya yibaza impamvu Ubukristo butajyana n’ubwiza! “Aho mvuka bafite imyumvire ivuga ko Abakristo batiyitaho, nanjye nibaza impamvu Ubukristo butagomba kujyana no gucya imbere n’imyuma!”

Shusho yakunze kuririmbana n’abahanzi batandukanye, abo mu gihugu no hanze yacyo barimo Geraldine Odour, Janet Otieno n’abandi. Shusho kandi avuga ko inganzo ye ayikomora ku bahanzi bo muri Tanzania, ari bo Rose Muhando na Bahati Bukuku. Uyu muhanzikazi avuga ko umugambi afite ari uwo guteza imbere abahanzi, dore ko ngo bamwe badindizwa no gukurikira amafaranga.

Indirimbo ze zikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana, ahitamo kubunyuza mu ndirimbo ngo abone uko abugeza kuri benshi. Shusho avuga ko akomeje inzira yo gufasha bagenzi be gusobanukirwa ubuhanzi icyo ari cyo “Umuhanzi wateye imbere ntapfobya abandi bahanzi, kandi kugera ku rwego ngezeho bisaba yansabye gukura neza no kwihangana.”

Ibitekerezo (1)

weba

5-10-2013    11:37

shukulani dada!endelea na kazi ya hubili injili ya bwana muokozi wetu!asanteni!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?