Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo...
Kuruyu wa gatanu wo kuwa 12/10/2012 i Remera kuri Alpha Palace Hôtel habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Techware Solutions Rwanda LTD yo gukoresha mudasobwa [computer (ordinateur)] imwe ku bantu benshi icyarimwe ndetse no gukangurira abandi kurushaho kuyitabira ngo kuko ifite inyungu nyinshi mu buryo butandukanye haba mu gukoresha amafaranga make ndetse n’umuriro w’amashanyarazi muke.
Ibi rero bikaba bishobotse nyuma yaho gahunda ya hanga umurimo iziye ku ikubitiro iyi Kompanyi (Company) ikwirakwiza ibikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye harimo by’umwihariko iki gikorwa batangije kumugaragaro cyo gukoresha mudasobwa [computer (ordinateur)] imwe ariko igakoreshwa n’abantu benshi icyarimwe ndetse ngo bigatuma hadakenerwa ibikoresho byinshi bityo n’umuriro w’amashanyarazi ukagabanuka itangiriye gukora, ikaba yaratangijwe na bamwe mu banyeshuli barangije kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuli rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali “KIST“.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Techware Solutions Rwanda LTD Bwana Ir Fidèle MAHORO avuga ko uyu mushinga bawutekerejeho igihe kirekire bagerageza kureba uburyo wazanira inyungu nyinshi abanyarwanda, akaba asobanura ko mu busanzwe abantu bazi ko mudasobwa imwe ikoreshwa n’umuntu umwe ati ariko ibi twasanze biteza igihombo mu buryo butandukanye haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ingano y’umuriro ukoreshwa ikindi nuko n’ikirere cyirushaho kwangirika kubera imyuka za mudasobwa zohereza mu kirere, kurubu akaba asobanura ko umushinga wabo wemerera gukoresha mudasobwa imwe ariko ku bantu benshi ngo kuva ku bantu batandatu kuzamura ku ijana (one computer to many users).
Mudasobwa imwe ku bantu benshi.
Akomeza avuga ko bashimira Imana kuba yarabashoboje gutunganya ibikorwa bitandukanye bagenda bageraho, ikindi nuko ashimira Leta y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo gushyigikira urubyiruko kubasha kwihangira umurimo batagombye gutegereza kujya gusaba akazi ahubwo bakagira ibitekerezo byo kurema akazi bakagaha abandi. Yakomeje atangaza ko ubu barimo gukorana cyane n’ibigo by’amashuli ndetse n’abandi bikorera ku gito cyabo, akaba asaba n’abandi kubagana bakabafasha kubagezaho iyi gahunda. Akaba asobanura kandi ko ubu ikicaro cyabo kibarizwa ku Muhima aharebana na Malina interiors LTD ndetse ukaba wanababona kuri 0727018000/ 0783171391/ 0783230839.
Muruyu muhango kandi hatanzwe n’ubuhamya bw’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga ku ngaruka nziza bawusanganye. Bwana Rutaganda Théoneste ni umuyobozi ushinzwe amasomo muri collège St Marie Reine ya Kabgayi waje uhagarariye umuyobozi mukuru, yavuze ko banejejwe cyane n’iyi gahunda ngo kuko byabasabaga amafaranga menshi kugira ngo babashe gutambutsa amasomo yabo ati ariko ubu ku ngengo y’imari twateganyaga gukoresha yaragabanutse cyane bituma tubasha kwagura bihagije laboratory yacu, akaba kandi akangurira n’abandi bayobozi b’ibigo by’amashuli bataritabira iyi gahunda kuyishyira imbere ngo kuko irafasha cyane.
Yaba umuyobozi wa ADC ishinzwe gutanga amahugurwa muri gahunda ya hanga umurimo ku rwego rw’umujyi wa Kigali Madame Rebecca Ruzibuka hamwe n’umuyobozi wa gahunda ya hanga umurimo wo muri Minisiteri y’ubucuruzi bose bashimye ibikorwa bya Techware Solutions Rwanda LTD cyane cyane kuburyo ijyenda ishyira mu bikorwa intego za gahundas ya hangumurimo aha rero ngo hangumurimo ibatera inkunga ya 75% by’ingwate binyuze muri BDF nabo bagashaka 25% by’ingwate isabwa ku nguzanyo ya banki, bati rero turashima uburyo bakoresha neza inkunga bahawe bagerageza kwikura mu bukene kandi ariko nako bageza akazi ku bandi.
Umuyobozi waturutse muri Minicom Bwana Albert akaba avuga ko bazakomeza imikoranire nabo avuga kandi ko bazakomeza kugera ku rubyiruko rwinshi rutandukanye rufite ibitekerezo ariko rutarabona ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa muri iyi gahunda yo kwihangira umurimo.
Ndifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo...
Chsristina Shusho yabanje gukubura urusengero, akabikora abukinze cyane...
kanaga ubwambuJoyce Ann Burton wabayeho miss philipine muri 1985 yishimye...
Iterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane....
Ibitekerezo (0)