Wari uzi ko ijuru n’ umuriro bibaho? Kurikira(...)

Wari uzi ko ijuru n’ umuriro bibaho? Kurikira ubuhamya bwa Angelica Zambrano


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-10-05 04:19:21


Wari uzi ko ijuru n’ umuriro bibaho? Kurikira ubuhamya bwa Angelica  Zambrano

Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane w’AmerikaUmwana w’umukobwa Angelica yeretswe ubwami bw’ijuru nuko kwa satani hameze. Yiboneye Yesu Kristo arira kubera imitima yabantu n’imyifatire mibi, bamwe mu rusengero bamuteye umugongo n’abaririmbyi beshi bayobora abana bato inzira ija ikuzimu.

Yeretswe bamwe mubantu bari bubashwe hano kw’isi nkabaririmbyi bazwi cane kwisi nabakinyi ba Firime ukuntu bamwe bagiye mw’ ijuru ariko abo twari tuzi bagasigara kuko batiteguye .Yeretswe ukuntu abantu bazasigara muri iyisi babuze uko bagira. ubu buhamya bwa Angelica bwabaye muri 2009.Uwafashe ijambo ryambere avuga ati”amazina yanje nitwa Maxia Zambrano Mora nyina wa Angelica twafashe amasengesho yiminsi icumi nitanu twiyirije ubusa muri aya mafungo nabonye ibintu bitangaje ntari nabona mu buzima bwanje bwose.

Dutangiye gusenga turirira Imana iduha igice muri Bibiria muri Yeremiya 33:3 kivuga ngo “Ntabaza ndagutaba nkwereke ibikomeye biruhije utabasha kumenya.”Angelica aravuga ati nfite imyaka icumi numunani ndi umunyeshuri muri collegeNamenye Imana nfite imyaka icumi nibiri ariko incuti zanje zose nta numwe wari umurokore nkunva ntameze neza kuba ndi umurokore incuti zanje zose badakijijwe mpitamwo kubivamwo.

Ndangije kubivamwo nabaye mu buzima bugoye cane bavandimwe ariko Imana irongera ibinkuramwo ubwo nuzuzaga imyaka icumi nitanu kw’isabukuru yanjye Imana irongera ibingarura mu gakiza. Papa yakomezaga kubwira mwana wanjye ibyo ukora ntabwo aribyo nkamusubiza nvuga nti: ntawe ugomba kubwira ico gukora kandi ngomba gutwara ubuzima bwanje uko shaka munyambarire, mumivugire ndetse no mumyifatire.

Ngejejye imyaka icumi n’irindwi mbona ko aringobwa kwatura ndavuga ngo Mana yanje nunva nfite umubabaro mwishi kubera ibyaha byanje umbabarire, kubyo byose nakoze kandi wandike izina ryanje mugitabo cy’Ubugingo kandi Mana yanje umpindure, ndangije rino sengesho nunvise ntacahindutse kinini gusa icahindutse nuko natangiye kuja k’urusengero, gusenga no gusoma Bibiriya.

AngelicaMukwa munani k’urusengero barantumira mu masengesho y’iminsi 15 mbere yo kwinjira icumba c’amasengesho ndavuga ngo Mana yanjye uzabane nanje muraya masengesho.Amasengesho atangiye buri muntu wese nabonaga yafashijwe cane bavuga noku ndimi njye nunvaga ntacahindutse byari bisa nkaho nje ndahari, ntangira gusenga mvuga nti Mana yanjye ariko urankunda ariko urahari gituma nje utanvugisha abandi bose ko urimo ubavugisha? Mana nyereka ikintu kimwe gusa kingaragariza ko nanjye urimo unyunva, nunva ijwi rinini rivuga ngo soma Yeremiya 33:3.

Ndabaza Mana iryo n’ijwi ryawe koko ndongera ndavuga ngo mana ese kino gice umpaye nicanjye? Nabigize ibanga nta muntu nigeze bwira iby’iryo jwi nunvise. Nkomeza gusenga mvuga nti Mana yanje nyereka ijuru naho kwa satani ho ndahunva ntabwo ari ahantu heza; ndongera ndigarura ndavuga ngo Mana bibe nkuko ushaka ariko Mana ndagusaba ko ubanza ukampindura nkaba umuntu mwiza udasanzwe.Turangije Amasengesho turataha ibigeragezo by’iy’isi bikomeza kuba byishi numva ngize intege nke ariko Imana irankomeza, ntangira nokumva ijwi ryImana neza.

Mu kwezi kwa cumi nakumwe umwe mubakozi b’Imana twasenganaga aza mu rugo arambwira ngo Imana iguhe umugisha ndamusubiza nti Amen. Arambwira ngo Imana yakuntumyeho ngo nkubwire ngo ugomba kwitegura kuko Imana igiye kukwereka ibintu bikomeye utazi, Igiye kukwereka uko ijuru rimeze ndetse no kwa satani kuko umaze iminsi myishi usaba Imana kukwiyereka Imana yampaye igice muri Yeremiya ngo nkiguhe Yeremaya 33 :3. Ndangije ndamubaza nti mukozi w’Imana ni gute wamenye ko nari maze iminsi nsaba Imana kunyiyereka nta muntu numwe nigeze bwira.

Umukozi w’Imana aramusubiza ngo Imana ukorerara nanje niyo nkorera. Dutangiye gusenga mbona ko ijuru rikinguka mbona abamarayika babiri baramanutse mbibwira umukozi w’Imana arambwira ngo babaze impanvu baje hano, bari barebare beza cane bafite inshusho nki ya zahabu,bambaye inkweto zibonerana ni umwitero mwiza cane namababa. Ndababaza mwaje gukora iki hano baransubiza ngo twaje kugirango tukujane tukwereke ijuru no kwa Satani uko hameze.

 

Ntabwo tuzakuvanayo tutahakweretse hose ndabasubiza ngira nti ntakibazo ijuru mwari nyireka ariko kwa satani ho ntaho shaka kubona maze Abamarayika baranyihorera ntibagira ico barenza ho amasengesho arangiye turataha ariko nkomeza kubabona imbere yanje. Nitegereje neza mbona indi shusho yasaga neza kurusha mbano Abamarayika hamwe n’ Umwuka wera. Abamarayika bari beza ariko Mwuka wera yasaga neza kubarusha, numvaga ijwi ry’Umwuka wera ryuzuye urukundo no kunyitaho cane Bavandimwe nta kuntu nabona nabasonanurira iryo jwi ryamwuka wera buri kanya numva ga ijwi ryiza rivuga nti Nd’Imana iri kumwe nawe iminsi yose.

Nakomeje kugendana nuwo Mwuka wera ahantu hose ndetse n’igihe ngiye mw’ishuri hashize iminsi mike umukozi w’Imana araza arambwira ngo witegure ugiye gutwagwa mw’ ijuru ariko ambwira irindi jambo rikomeye ngo ngiye gupfa, ntabwo byari byoroshe bavandimwe kumva ngo ngiye gupfa ndamubwira mukozi w’Imana nko nkiri muto nigute ngiye gupfa, Umukozi w’Imana aransubiza ngo ntugire ubwoba kuko Imana izaba iri kumwe nawe kandi Imana izongera ikugarure mu mubiri ku girango utange ubuhamya bw’ijuru nubwo kwa sataniNunvise icyo gisubizo ndavuga ngo amen ariko ntangira kwibaza ni imodoka se izangonga n’iki kizambaho nkiri muribyo nunva ijwi rivuga ngo Ntutinye.

Mu kwacumi na kumwe itari 6 mvuye kw’ishuri Abamarayika bari bari kumwe nanjye bahimbaza Imana bavuga ngo urera, urera urera ariko ntabwo bamvugishaga. Nabona umwuka wera ari kumwe nanjye igihe cyose kandi aba ari kumwe n’abantu bose nuko utababonesha amaso y’umubiri.Mu kwacumi na kumwe kw’itariki zirindwi mvuye kw’ishuri numva ijwi ribwirango itegure urapfa none nahise mbona ko ari Umwuka wera maze kumva iryo jwi ndasubiza ngo ntabwo shaka gupfa none , asubiramwo avuga n’ ijwi nini ngo witegure urazamurwa none.

 Ntangira gusenga mu mutima mvuga ngo Mana yanjye reka wamugabo wakoresheje ubushize yongere agaruke kubwira ino nkuru musange mu rugo Bavandimwe Imana izi ibintu byose ngeze mu rugo nsanga wa mukozi w’Imana yahageze mubonye ndamubwira ngo Imana iguhe umugisha aransubiza ngo nawe iwuguhe ahita ambaza ese Angelica uriteguye, Imana irakujana sakumi za nimugoroba, arangije kuvuga ndamubwira ngo Amen ariko ngira ubwoba mu mutima. Umukozi w’Imana arambwira ngo reka dusenge dusabe Imana igukomeze turangije gusenga nunva ntangiye kugira umunezero ntari numva kuva mbayeho ubwoba buhita bushira, ntangira guseka, kuririmba buri muntu wese waraho aratangara babonaga umunezero mfite udasanzwe.

Barambaza ngo ko wishimye cane niki ndabasubizango uyumunsi ndabona iby’Imana yansezeranyije Mpamagara Mama Maxia Zambrano Moramubwira ko ngiye gutanga ibintu byanje byose kunshuti kugira ngo ntagarutse bazabikoreshe buri incuti zanje zose nabwiraga baransekaga.Ndangije nsenga Amasengesho magufi mvuga nti Mana yanjye uzanfashe nvuge uko ibintu nabibonye bwirize abantu kwihana kandi niba ubona ntazabishobora sinzagaruke.

Umukozi w’Imana twarimwo dusengana ndamubwira ngo ibi wunvise nsenze ntubibwire mama aransubiza ngo simubwira ubunyine ariko Numara kugenda ndamubwira. Sakenda nigice zigeze ijwi ry’Imana rimanukira umukozi w’Imana rimubwira ngo siga amavuta Angelica umubiri wose umukozi w’Imana ahamagara nyina numukobwa basenganaga kumufasha. Sakumi zuzuye nkuko ijwi ry’Imana ryari ryaravuze Angelica yunva ikintu kimwubikira Angelica: dukomeje gusenga nunvise imbaraga zishira nunva uburibwe umubiri wose ndangurura ijwi nvuga nti Mana yanje mpa imbaraga, mpa imbaraga nkirimwo senga nunva amaso arakingutse ataraya y’umubiri dukoresha mbona abamarayika beshi ibihumbi n’ibihumbi by’abamarayika mbona umuco mwinshi cane.

Maxia Zambrano Mora nyina wa Angelica Avuga atiAngelica Amaze kwikubita hasi turamukorakora yaragishushe hashire umwanya muto ahita akonja kandi cane no guhumeka kurahagarara.

Angelica AvugaNgeze mw’ijuru nunva ijwi rirangurura rivuga ngo ninjye Mana yawe, Jehovah ndaje ngo nkwereke uko ijuru rimeze murako kanya nari nfukamye nifuza gusubira mu mubiri numva umuntu amfata ukuboko arampagurutsa. Twigiye imbere gato mbona umuco mwishi cane mbona umugabo munini muremure wigihangange ufite umusatsi mwiza wambaye umwitero wumweru mwiza wanditseho ngo Umwami wabami nitegereje amaguru yari yambaye inkweto zikayangana nk’izahabu.

Nkomeje kumwegera amfata ukuboko arambwira ijwi rirangurura ye ngo ndashaka kukwereka uko kwa satani hameze kugira ngo nusubira mw’isi Uzabwire abantu ko Ikuzimu ko haba abanyabyaha ari ukuri guhari nituhava ndakwereka ijuru nibyaryo kugira ngo nugera kw’isi uzambwirire abantu ko bagomba kwitegura kuko kugaruka kwanje kuregereje kuko bamwe basigaye babifata nkimikino.

Angelica Avugandasubiza mwami wanje wanyeretse ijuru ryonyine Yesu aransubiza ngo ntugire ubwoba ndikumwe nawe. Yesu aravuga ati abantu beshi bumva kwa satani bakagira ngo n’imikino n’ibintu bitazabaho niyo mpanvu ngiye kukwereka ko beshi barimwo baja mumuriro Yesu akirimwo arira mureba mumaso mbona amarira aramanuka ku mwitero ndamubaza mwami wanjye n’iyihe mpanvu kurimwo urira Amusubizanya agahinda gakomeye avuga ati abantu napfiriye beshi barajya mumuriro.

Angelica Avuga: ntangira kubonako ibintu byose birimwo bigenda twari duhagaze ahantu kumanga imanuka tuzengurutswe n’Abamarayika, mbona hakingutse ariko hari umwijima mwishi cane ndebye mbona abantu beshi ni amajwi ibihumbi uko twegeraga uwo mworera niko numvaga ubushuhe bwishi cane ntangira kwunva uruhu rushaka kumvaho ndavuga ngo Mwami wanjye ntabwo shaka gukomeza kujya aha hantu, Yesu aransubiza ati ntutinye ndikumwe nawe kandi aya n’amarembo y’ikuzimu ntiturahegera ngo kwereke uko bimeze Yesu aramubwira ati fata Igitabo wandike buri kintu cose nkubwira ndetse nico ubona .

IYINKURU IZAKOMEZA MUCUMWERU KIZA NTUCIKWE KUMENYA UKO KWASATANI HAMEZE NDETSE NO MWIJURU

BIRACYAZA

Ev.Mereweneza Mfashingabo USA

Ibitekerezo (9)

labin

18-08-2012    14:50

nanjye nasomye ino nkuru mururimi rwicyongereza mbona haribenshi bashobora gukizwa kubera ubutumwa burimo ariko biragaragara cyane ko mufite ubwoba bwokuvuga ko michael jakson cyangwe pop jon paul ari mumuriro. nimubivuge bantu bimana kuko byakiza roho nyinshi igice cyambere ndumva ntabutumwa burimwo nkigice cyakabiri nimugishire ahagaragara murakoze

jean pierre

1-05-2012    23:54

Dukeneye kumenya suite y’ubuhamya bwuyu mwana, kdi mwarabudusezeranije!! Birakwiye kumenya ibibera inyuma yiyi si dutuye....!!

Jean Pierre

11-12-2011    07:26

Turagushimiye wowe wiyemeje kutugeza ho ubu butumwa bwahawe Angelica, witonde uzabudusobanurire neza uko yabuhawe ntacyo uhinduye kubera gutinya abantu cyangwa se nawe kubera ibyo ushidikanyaho. Njye narabusomye bwose aho bwanditse mu zindi ndimi, nsanga uwabutanga uko buri byakiza roho nyinshi! Witinda muvandimwe gutabara izo roho kuko Nyagasani yazabikubaza nk’uko yagenjereje urya musaza wari ukuriye itorero Angelica atubwira ubana na Mayikoro mu muriro kubera ko yatinye kubwira abantu ukuri we yari azi.(muvandimwe isaha ni iyi yo gukiza izo roho:Angelika yaratumwe ngo Yezu ntazaza ahubwo araje nonaha!) Butange rero vuba kandi ntacyo ubuhinduyeho kuko atari wowe wabuhawe Niba hari ibinyoma birimo humura siwowe uzabibazwa bizabazwa uwabihimbye,niba ari ubutumwa bukiza uzanezezwa no kwerekwa imbaga uzaba watabaye.

Ange

15-11-2011    07:37

Ko mutashyizeho igice cya kabiri cy’ubu buhamya?

alice

26-10-2011    01:01

Turabasaba kutugezaho ibikurikira ubu buhamya. Yesu abahe umugisha

NIRAGIRE Victor

11-10-2011    16:06

Ndemeza ko ikuzimu habaho, kandi ko abatihana bose ariho berekeza iyo bavuye muri uyu mubiri.Dukiranuke ku gito no ku kinini, kugirango tutazajya i kuzimu.

dushime

11-10-2011    09:47

iyinkuru ni nziza cyane, kirimo inyigisho ndetse no kwigarukira mubitekerezo byiza biganisha kukumenyako IMANA ikora ibikomeye ikagarura abana bayo munzia nziza.

Mereweneza Mfashingingabo wakoze cyane kudutegurira iyi nkuru

ndamage boniface

11-10-2011    01:46

imana ibahe umugisha nabasabaga ubufasha bwa masengesho kugira ngo nkomeze kugira ukwizera munsabire ku mana mpabwe imbaraga zo guhangana n,ibigeragezo

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?