Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge(...)

Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).


Yanditswe na: Ubwanditsi     2011-09-10 05:18:28


Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).

1). Umugabo witwa Sebukubo
yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu gitangaje kitazibagirana mu
mateka y’Abanyamurenge no ku bandi bose bazacumva. Kubgo kuzura umwuka
w’Imana, uyu mugabo yaragurutse ava ahitwa mu Bibangwa aca hejuru
y’igishanga ca Rusizi agera mu Gitoga (nukuvuga ko yavuye ku musozi umwe
akagurukira k’uwundi). Iyumvire nawe ubuhamya bge:

2).
Abagabo babiri bitwa Kibubuta na Bizuru bigeze gufata ibishirira
by’umuriro babyandikisha amandiko. Ikintu gitangaje nuko ibi bishirira
bitabatwitse kandi nuko ibishirira byabashije kwandika nk’ikiramu.

3).
Uwitwa Rugina yuzuye umwuka ari munsi y’inka ahaye ayikama arayirengeza
ayigeza. Ikintu gitangaje nuko inka iremereye mu buryo butangaje ariko
ayirengeza ari wenyine.

4). Abantu bagiye mu butayu gusenga,
bagezeyo barakayura kuko nta muriro bari bafite. Bagiye kubona babona
umuriro w’ikombe uraje aho bari barota bashira imbeho. Imbeho imaze
gushira, wa muriro babura aho ugiye. Ikintu gitangaje nuko batabashije
no kubona aho iryo kombe ryari riri, yewe ntibabonye n’ikara cangwa
urwavumba rwo mu ziko.

5). Igitondo kimwe umu pasiteri witwa
Kamburishi yahuye inka nkuko bisanzwe. Ageze ahantu arapfukama atangira
gusenga burira buraca, burongera burira buraca. Mbese yahamaze amanywa
abiri n’amajoro abiri. Ikintu gitangaje nuko uyu mukozi w’Imana
atabashije kumenya uko byamugendeye mu gihe murugo iwe bamushakaga
babajwe nuko batazi irengero rye. Yahumuye amaso arangije gusenga agira
ngo haracari muri ca gitondo yahuyemo inka.

6). Mu mwaka wa
1996, uwari umuyobuzi wa Kivu y’amaj’epfo yategetse ko Abanyamurenge
bose muri Congo bicwa ndetse n’ibyabo bikanyagwa. Ibi ntiyabashije
kubigeraho yuko Imana yakoze igitangaza gikomeye ubgo yoherezaga ingabo
zari zivuye mu mahanga ziratabara.

7). Umubyeyi Mama Domitila
Nyabibone yagiye mw’iyerekwa ubgo bari mu butayu basenga n’abandi. Amaze
kuja mw’iyerekwa yaratinze yuko yamazeyo iminsi ine yose. Imana itegeka
abari kumwe nawe kudahamba umubiri we ahubgo ko bagomba kuwubika neza
yuko nyirawo azagaruka. Ibi byabaye igitangaza gikomeye yuko umubiri
wari watangiye kunuka. Umunsi ugeze nyirawo yaragarutse awusubiramo. Ubu
twandika iyi nkuru, Mama Domitila ariho n’umukozi w’Imana mu gihugu ca
Canada.

8). Guhera mu mwaka wa 1959 kugeza mu 1972, Mariamu
Kinyamarura yayimaze ataja mu bgiherero abishobojwe n’Imana. Guhera mu
mwaka wa 1972 kugeza yitabye Imana mu 1996, uyu mubyeyi Imana
yamwongereye kutarya, kutanywa, kutiyuhagira, kudahindura ihuzu.
Tubibutse ko ibi byose nyiri bgite yabisabye Imana nyuma yo kumugara
bikomeye. Yabonaga ko arusha umugabo we cane ahitamo gusaba ibi tuvuze
haruguru.

9). Mu ntambara ya Mureure, Abanyamurenge baratewe kuri
Kirumba. Abagabo barafashwe baricwa. Kubera ko aba bantu bishwe bari mu
bubyuke butangaje, ndetse bivugwa ko umu pasiteri wari ubarimo
yisabiye kuraswa mu gihe abandi bicwaga urw’agashinyaguro. Ijuru
ryagaragaje ko ryishimiye kubakira maze humvikana ingoma mu kirere.
Abenshi mu bantu bari baherereye muri kariya karere ico gihe
barabihamya.

10). Umubyeyi witwaga Mutesi yahoraga avuga ko
hariho indirimbo azabona ko izamuviramo igare (azatuma azamurwa). Umunsi
umwe ahitwa i Mirimba, bataramye ahantu, baririmba ya ndirimbo. Hashize
umwanya baririmba iyo ndirimbo, Mutesi ahita acikana umwuka urashira
yitaba Imana ako kanya.

Imana y’Abanyamurenge iragahora ku ngoma!
Tuzakomeza tubagezaho ibindi bitangaza mu makuru yacu y’ubutaha.

source: imurenge.com

Ibitekerezo (37)

mutabazi

14-05-2014    03:44

nshimishijwe numuntu wagize igitekerezo cyo kwandika ibitangaza imana yagiye ikorera abanyamurenge mubihe bitandukanye. arko kandi nagira NGO nkwisabire woe wagize igitekerezo cyokwandika ibi ko wazasubira inyuma ukitonda ugashaka abantu batandukanye bakakubwira nibindi bitangaza byinshi kd bifataka imana yagiye ikorera abanyamurenge mubihe bitandukanye kuburyo yaba nka archive kuko warakabije kubigira bike kandi nizera ko bizarushaho kuba byiza . murakoze.

Ntare olivier

20-03-2014    09:28

Nukuri Imana ibahe imigisha!!
Gsa harikintu nsigaye nibazaho,
hakorwa iki kugira ngo abanyamulenge dukomeze itaranto Imana yaduhaye? Kko bamwe batangiye kuva mubyizerwa.

DOUDOU

3-03-2014    08:59

Ko numvise ko hari Abanyamulenge benshi kandi bamwe bakaba ari "n’abakozi b’Imana bazwi" bakoresha imyuka mibi ndetse ukumva imiryango imwe ivuga ko kanaka ariwe wangije umwana wabo, ibyo bintu byaba aribyo?

Byaba biteye ubwoba kubona abantu bitwaza za Bibiliya kandi barogana mu buryo bw’umwuka!
Wowe ntabwo urabyumva?

Mbabazi Elisee

21-01-2014    07:40

"Mungu ni yule leo jana na hata milele."ni dutangazwe n’amaboko y’imana y’ibyo yakoze dutegereje no kubona n’iby’aduhishiye by’ejo ndetse nokumenya ko ibitaza bye ar’iby’iteka ryose kubamukunda.AMEN

mutetejacky

29-11-2013    07:17

dukeneye ko mujya muduha refference yibyo mwandika.

nzabahoalcene

10-11-2013    07:37

nshimishijwe nokumva ibyo Imana yakoreye ubwoko bwabanya murenge,rekabirusheho kutubera urugero rwiza rwogushaka Imana nokuyegera cyane nkuko ijambo ryayo rivuga ngo" abanshakana umwete bazambona’’

applonia kaitesi

14-06-2013    03:03

nejejwe no kunva ibyo imana yakoreye abanyamurenge ariko nubu imana uko yariri nubu nahazaza niko izaora dusengekyane rero nomurwanda ibyo natwe tubibone God bless you

13-06-2013    11:11

Muramenye mudahera mumateka gusa ,ahubwo nimwige gukorehswa n`iyo mana nkabo bakurambere ,naho ubundi iyo Mana y`Abanyamurenge irakomeye cyane kandi uko yahoze niko iri kugeza kumperuka y`Isi ,Nimugire umwete wo gushaka mumaso hayo ,iranbategereje kugirango ibakoreshe ibikomeye ,cyane ko ari isezerano ryayo namwe ,

kavas

28-05-2013    02:23

erega ntakuntu itabagirira ibitangaza kandi ari abana bayo.njye mbona iby’Imana idukorera ntawabibara ngo atinyuke kuvuga kuko birenze ubwenge bwa muntu.

Alex Rukema

14-05-2013    10:00

Ibyimana yabanyamulenge ntawabisubiramo. harumugabo witwa Enock Kabirigi yigeze kuja munka imvura iragwa yasize yanitse igikubo yararagaho mukiraro arasenga ngo mana ngo kiriya gikubo canje ntikinyagirwe mwizina ryawe atashe asanga imvura yaguye ariko aho igikubo canitse kitarobye. irakomeye

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?