Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
INTEGO : ABAKIRANUTSI BABESHWAHO NO KWIZERA
Yeremiya 17 :7-8 Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. 8. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Yohana 6 : 66-69 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67.Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda ?”68.Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, 69.natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana ?”
Yohana 11 : 40 Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’ ?”
Umukiranutsi abaho mu buzima bwo kwizera Imana, ntashyira amaso ku bantu cyangwa ku bintu ahubwo yizera Imana imutabara muri byose yaba atunze cyangwa adatunze. Uku kwizera gutungisha abantu b’Imana nubwo benshi bahura n’ingorane bagashaka kuva ku Mana ngo bigendere nyamara baba bagomba kwihangana, bakizera Kristo kuko ariwe ufite amagambo y’ubugingo.
Igiti giteye hafi y ‘amazi gihorana itoto, kuko kiba gishoroye imizi mu migezi, ntigitinya amapfa gikomeza kwera imbuto. Niko abakiranutsi baba bagomba kumera nubwo ibyago n’amakuba byabo ari byinshi ariko Uwiteka abatabara muri byose.
Umukiranutsi ushoreye imizi muri Yesu, nubwo yahura n’ibibazo ntabwo acogora, akomeza gukora imirimo y’Imana akiranuka, akizera Imana itajya ihindukana n’ibihe.
Lazaro yararwaye, batumaho Yesu arasibira kugeza aho Lazaro apfuye. Bagitumaho Yesu ababwirako byabayeho kugirango bihimbarishe izina ry’Imana.
Bashiki ba Lazaro bumvaga ko iyo Yesu ahaba musaza wabo ataba yapfuye. Natwe duhura n’ibibazo byinshi, ukumva ko Imana itaba ihari ngo duhure n’ibibazo, ariko bibaho kugirango nidutabarwa, izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.
Yesu ababajije aho Lazaro ari, bamwumvisha ko bamaze iminsi bamuhambye, yanutse, bamwereka ku gituro, ariko yari yabwiye Marita ko niyizera aribubone ubwiza bw’Imana ; nawe amusubiza ko yizeye Kristo ukwiriye kuza mu isi. Yesu ararama ashimira Imana, ahamagara Lazaro arazuka.
Nubwo twahura n’ingorane tukabona bigeze kure cyane nta garuriro, tujye twibuka ko umukiranutsi abeshwaho no kwizera, ntitugacogore, tuzatabarwa mu isi, twongererwe n’ubugingo buhoraho mu gihe kizaza.
NDUWUMWE Jean Paul
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira
Ibitekerezo (0)