Ijambo ry’ubuhanuzi kuri twe muri uyu mwaka wa(...)

Ijambo ry’ubuhanuzi kuri twe muri uyu mwaka wa 2013


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-02-18 04:42:47


Ijambo ry’ubuhanuzi kuri twe muri uyu mwaka wa 2013

Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira ngo uyu mwaka turimo ni umwaka wo gusarura. Rero ndipfuza ko iri jambo warifata nk’iryawe ku giti cyawe, mu buryo bw’umwihariko. Ndavuga mvugira Imana, kandi ni wowe irimo ibwira :

Waba wifuza ubugingo bw’abantu ?

Waba wifuza ko hagira abakizwa uyu mwaka? Waba wifuza ko abantu bakira indwara bakabohoka ? Waba witeguye gutanga ikiguzi, byaba mu gusenga no kwinginga, mu bwitange, kugira ngo hagire abakizwa ?

Bibiliya ivuga ngo umunyabwenge ashaka ubugingo yarokora. Uriteguye gutanga ikiguzi uyu mwaka, ukiha Imana, ukayishaka mu bwihisho bwayo, kuko Imana ivuga ngo : Ni umwaka wo gusarura, ariko nta sarura ritagira abasaruzi, nta sarura ritagira kuvunika, ndetse n’ubwitange.

Imana irifuza itorero ryejejwe, Imana yifuza itorero rifite ishaka, Imana irifuza itorero riyikunda, Imana irifuza itorero ridafite imipaka, itorero ribohotse rwose, ritarimo ubwibone, Imana irifuza itorero rifite ishaka ryayo, ishaka ry’ubwami bwayo, itorero riyiringiye, Atari iryiringiye imbaraga zaryo.

Imana irakubwira wowe ubwawe, iraguhamagara mw’izina ikubwira ngo :
" Urifuza ko hagira abakizwa uyu mwaka ? Ese urifuza kubona icyubahiro cyayo kirabagirana mu buzima bwawe, ndetse n’umuriro w’Umwuka Wera ukaba mu buzima bwawe ? Urifuza kubona Imana yimikwa mu buzima bwawe, amagambo yayo akaba mu kanwa kawe, ubugingo bwawe bugahazwa nayo, hanyuma nabo muturanye bikabageraho ?

Urifuza ko umuriro w’Imana ukubaho, umucyo wayo ukakurasira, hanyuma ugakoreshwa nayo? Waba wifuza kuba urwabya Imana yuzuza? Uraza kwemerera Imana ikore mu buzima bwawe, uremera ko ikuzuza ?

Imana iravuga ngo :
Ndifuza kuzuza ubwoko bwanjye, ndifuza kuzuza umugeni wanjye, ndashaka kumwuzuza amavuta mashya, ariko ibi ndabikora kw’itorero ribohotse, ritiyiringiye ryo ubwaryo, ritarimo n’ubwibone. Kuko Imana ivuga ngo: Ntabwo nshobora gukorana n’ubwibone, ntabwo n’akorana n’abibone”.

Imana irifuza gukorana n’itorero ryejejwe, itorero ridafite ibizinga, itorero rihangayikishijwe n’ubugingo bw’abantu, itorero rihanga amaso Umwami w’abami. Reka Umwami w’ubwiza yinjire, Umwami w’icyubahiro yinjire mu buzima bwanjye, Umwami w’ubwiza yinjire mw’itorero!

Wowe urashaka iki ? Uko niko Imana ibaza.

"Urashaka iki ?", Imana irakubaza. "Urashaka ko abantu bakizwa? Niba igisubizo cyawe ari yego, saba Imana iguhe imitima, Imana izayiguha, ndetse myinshi, kubera bitazaba ari imbaraga zawe, cyangwa se ubwenge bwawe, cyangwa amagambo yawe, ariko bizaba kubw’ubushobozi bw’Imana, kubw’icyubahiro cyayo, kubw’umuriro wayo, n’amavuta yayo, bizaba ari ubwami bw’Imana.

Urifuza ubwami bw’Imana mu buzima bwawe ?

Hagarika imitekerereze yawe, cecekesha ibitekerezo byawe, cecekesha imyumvire ishaje, ikubwira ngo : « Sinshoboye, ntabwo nabigeraho, ntabwo navuga ubutumwa, narabigerageje ariko ntabwo bicamo ». Ibyo byose ubicecekeshe, hanyuma wiringire Imana, wongere uyiringire, usubire wiringire Imana.

Ntabwo twubaka ubwami bugaragara, ahubwo twubaka ubwami butagaragara, rero ntabwo Imana yagukoresha wowe ubwawe ahubwo ikoresha ubushobozi igushiramo, rero wowe icyo ugomba gukora ni kwizera ko yaguhaye ubuzima, ukizera Umwuka Wera uri muri wowe, hanyuma uzabona ibintu bikurenze, by’icubahiro, ndetse bitangaje, bikugeraho. Ntugire gushidikanya.

Imana iravuga ngo : " Ntushidikanye, nakweretse inzozi, narakuganirije, binyuze mw’ijambo ry’Imana, ubwo wasomaga ijambo, wagize amayerekwa n’amahishurirwa, hari amagambo wumvise muri wowe, wumvise byinshi by’ijambo ry’Imana". Ni Imana mwavuganaga Imana iravuga ngo: "Ni jye wakubwiraga, naguhamagariraga ibyo byose, nawe ukabirebera kure, ariko noneho umenye ko ari iby’uyu musi, ni iby’uyu mwaka. Imana yongera kuvuga ngo : " Ni murekere aho kuvuga ko ari ibintu byabayeho kera, cyangwa bizaba mu misi ya kera, ahubwo ni ijambo risohoye uyu musi, bizaba uyu mwaka’’.

Gusa Imana irakubaza ngo: Waba unyotewe Imana birenzeho ?

Urumva wifuza Imana ? Urashaka kwiha Imana, waba wifuza kuyikunda, ugahora uyiramya kuko ari Imana, ukayigira iya mbere mu buzima bwawe, ikaza mbere y’ubutunzi bwawe, imbere y’umukunzi wawe, mbere y’ibindi byose, Imana ikaza ku mwanya wa mbere. Imana niba iya mbere mu buzima bwawe, icyubahiro cyayo kizuzura mu nzu yawe, icyubahiro cyayo kizaba mu buzima bwawe. ", kuko ariko Imana yavuze.

Tureke kwizirikana hanyuma tube mu bwiza bw’Imana!

Uyu mwaka wose tugire ishaka ry’Imana, twiringire Imana, yaravuze kandi nuyu musi iravuga ngo munkingurire imitima yanyu,Imana yifuza kubona abantu biteguye gutanga ikiguzi. Yesu yaravuze ngo : "Imbuto igomba gupfira mu butaka kugirango ibone kwera’’. Dupfe ku byipfuzo bibi tugira, dupfe ku migambi dufite itari myiza, ituma tuba kure y’ukuri, ahubwo turamye Yesu, twinjire mu kubaho kw’Imana. Twemere ijambo ry’Imana, twemere ubuzima bw’Imana, twemere imigambi y’Imana kuri twe, twemere gutanga ikiguzi cy’ubuzima bwacu, twemere ko akazi dukora, ubututunzi dufite, abana bacu, inzu zacu n’ibyacu byose bihesha Imana icyubahiro. Ningira ibyo nkora kubwanjye, bizaba ari ibintu bizashira, ariko nimbikora kubw ‘ubwami bw’Imana, nzaba nungutse, kubera ko ushaka ubuzima bwe azabubura, ariko ububiba azongera abugarurirwe.

Imana ishaka imitima iciye bugufi

Imana irifuza imitima iciye bugufi, icyo Imana ishaka ntabwo ari ikintu ushoboye gukora n’imbaraga zawe, ahubwo irashaka umutima wawe. Imana irashaka imitima iciye bugufi, umutima w’umwana Imana ishobora kuzuza, ndabinginze mube abanyamwuka, mube mu kubaho kw’Imana.

Isengesho kuri mwe n’ibyo mbaturaho :

Data nsengeye ubwoko bwawe,ndasengeye aba bana b’Imana bifuza kubona abantu bakizwa. Data, nubwo bafite intambara, nubwo hari ibibagora, nubwo baba baraciwe intege nuko bitagenda, ubarebe bari imbere yawe, bariteguye kukwiringira kandi. Data ndasenze kubw’amavuta washize ku buzima bwanjye, n’icyo wampamagariye, kubw’ubuntu bwawe, ushire mu bwoko bwawe umutwaro udasanzwe kubw’abarimbuka. Ndasenze ngo ubarememo ishaka risha mu mitima yabo, bagire ishaka yo kubwiriza abatarakizwa, mw’izina rya Yesu, nsengeye imiryango ifite umutwaro w’abarimbuka. Data, ndacagagura imigozi iboha abantu ikababuza kugira umutwaro w’abatarakizwa, mw’izina rya Yesu, ndayitwika mw’izina rya Yesu.

Ndatura mu mbaraga z’Imana ko ubu imitima yuzuye urukundo rusha, umutwaro musha kubw’abarimbuka. Uzazana benshi kuri Kristo, kubera ko Imana yaguhamagaye, kandi urukundo rwayo rukaba rwarasutswe mu mutima wawe n’Umwuka Wera. Tangira ushime Imana kubw’urukundo rwayo yasutse mu mutima wawe, kandi ntabwo ari amarangamutima, ahubwo ugomba kubyizera, kuko biri mw’ijambo ry’Imana.

Oh Mwami ndagushima ko usuka urukundo rwawe mu mutima wanjye, ukaba wampaye ishaka risha ry’umurimo wo kubwiriza abatarakizwa, urakoze kandi ko wasutse iryo shaka mu bwoko bwawe ! Amen.

Inyigisho ya Jeremy Sourdril

Ibitekerezo (3)

MURODEKAYI

13-03-2014    02:07

Yarasaruye Pe Ku Buryo Butunguranye,bamwe Baraguye Abandi Binjira Mu Murimo, Twe Twarokoce Turashimye,Tuziko Iyaturokoye Urupfu Rukomeye Rutyo Na Nuyumunsi Iracyaturokora.

Sandrine

23-02-2013    13:51

Imana imfashe kuko ubu buhanuzi bunkozeho,ndumva hari byinshi twari dukwiriye guhindura mubuzima bwacu tukerekeza ku Mana. Ninaho tuzishima ubuzima bwacu bwose.

anatole Mulindwa

18-02-2013    23:56

Halellua ndanezerewe kubw’ubu buhanuzi nibyo koko birakwiye ko dukanguka tukabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo kuko agiye kugaruka ari hafi cyane ibimenyetso byo kugaruka kwe byarabonetse ndetse bikomeje kuboneka kubw’inshi Imana idufashe iduhe imbaraga tuvuge ubutumwe dukore umurimo tube abasaruzi beza bakorana umwete. Imana iguhe umugisha mushiki wacu Isabelle kubw’iri Jambo.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?