Chorale Elayono ya Remera mu ivugabutumwa mu(...)

Chorale Elayono ya Remera mu ivugabutumwa mu mpera z’isi n’ikoranabuhanga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-03-23 13:05:10


Chorale Elayono ya Remera mu ivugabutumwa mu mpera z’isi n’ikoranabuhanga

Nyuma yo guhabwa Ishimwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, ikanegukana SIFA Award 2013 nka korali yabaye indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu Rwanda, Korali Elayono yo kuri ADEPR Remera igiye kurushaho kwagurira ivugabutumwa ryayo mu mpera z’isi.

Mu rwego rwo kurushaho gusakaza ivugabutumwa mu mpera z’isi nk’uko Bibiliya Yera ibisaba, Korali Elayono ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya ADEPR Remera ni imwe mu zikomeje kwitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga hamamazwa Yesu Kristo nk’umwami.
Elayono ivuga ko mu 2012 yashyikirijwe Impamyabumenyi (Certificate) na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Philbert, nka korali yafashe amahugurwa mu birebana no gukoresha ikoranabuhanga. Mu 2013 yahawe ishimwe (SIFA Award 2013) nka korali yabaye iya mbere muri korali zo mu Rwanda nk’ikoresha cyane ikoranabuhanga mu ivugabutumwa.

Perezida wa Korali Elayono, Mwiyeretsi Alain Samson, avuga ko hari byinshi iyi korari imaze kubaka hamamazwa Yesu, ati “Guhera mu 2011, Elayono ikora ivugabutumwa binyuze mu bihangano byayo byoherezwa hirya no hino mu bihugu bigize isi, tukabigeza ku babyifuza twifashishije internet, kandi tumaze kuboneramo umugisha n’inshuti nyinshi cyane, kandi ntiturambirije ku nyungu z’isi.”

Mwiyeretsi avuga uko bakora, ati “Twamamaza ubutumwa tubinyujije kuri websites zitandukanye mu gihugu, kuri facebook, kuri Flickr.com (Amafoto), dufite konti kuri Youtube.com iriho ibihangano byacu kuburyo buri wese uri hose ku isi yoroherezwa kugera ku ndirimbo zacu z’amashusho, twafashe iya mbere mu gushyira indirimbo zacu z’amajwi ku isoko ricururiza ku isi hose binyuze kuri internet ryitwa Guhaha.com, ubu indirimbo zacu zimaze kugera mu bihugu byinshi bigize Ubulayi, Aziya, America no muri Africa, kuko bigeze aho basigaye bazitwisabira tukaziboherereza.”

Elayono ivuga ko izaruhuka ihawe ingororano na Yesu dore ko kugeza ubu ibikorwa byayo bimaze kugera mu bihugu birimo Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza, Esipanye, Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubuhinde, Afurika y’Epfo, Sudani, Burundi, Uganda n’ahandi kandi intego ni ugusakaza ubutumwa mu isi yose dore ko ari cyo Imana isaba abakozi bayo.

Emmanuel Kwizera

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?