Gukena kwacu si ubushake bw’Imana. (Igice cya(...)

Gukena kwacu si ubushake bw’Imana. (Igice cya 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-03-05 22:30:00


 Gukena kwacu si ubushake bw’Imana. (Igice cya 2)

Gukena kwacu si ubushake bw’Imana
Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo umukirisitu yabaho mu gihe cy’ubukungu burimo ibibazo ariko ntacumure ku Mana.
Bimwe mu byahanuwe ko bizabaho muri iyi minsi ya nyuma ni imidugararo mu bihugu, hamwe n’ibihe bigoye by’ubukungu. Isomere mu gitabo cy’ibyahishuwe 6:5-6.

Ikindi ni uko dusoma muri Bibiliya ko ubucuruzi n’uburyo bwo guhaha no kugurisha bizakurikiza gahunda runaka yuzuye ubwambuzi, ubwo buryo bukazategekwa n’agatsiko runaka mu isi yose. Nta muntu uzabasha kugurisha cyangwa kugura atabanje kwifatanya n’ako gatsiko ndetse ngo yemere kuyoborwa na ko. Ibi bisaba kubisobanukirwa neza! Soma igitabo cy’ibyahishuwe igice cya 13 cyose.

Si ibyo gusa ahubwo Bibiliya isobanura neza cyane ko muri iyi minsi ya nyuma, hazabaho ko ubusambanyi n’ubucuruzi ndetse n’ubukire n’ubusambanyi bitazasigana. Soma igitabo cy’ibyahishuwe igice cya 17 n’icya 18. Nyamara kandi birashoboka kubona ubutunzi ukanakora ubucuruzi utabanje kwinjira mu busambanyi n’ibindi byangwa n’Imana.
Tuzabasha gute kurokoka mu bihe nk’ibi tudacumuye ku Mana yaduhamagariye kwera mu Mwana wayo ikunda Yesu Kristo? Ese ni kuki abakirisitu benshi babaho mu buzima bugoranye mu bukungu nk’aho hari uwabateze ikigeragezo cy’ubukungu ngo batazigera bagira icyo bageraho?

Abantu benshi bifuza kubaho ubuzima bwejejwe kandi bifuza no gukizwa bakaguma muri Kristo, ariko bagira kwibaza ngo ese hakorwa iki mu gihe nk’iki cy’ubukungu bwifashe nabi babone ibibatunga, ibyo kurya n’imyambaro badacumuye ku Mana?

Ni abantu bake bafite ubumenyi mu kuyobora ibitekerezo n’ibikorwa byabo bya buri munsi. Ndakumenyesha ko amagambo uvuga n’ibikorwa byawe ari imbuto cyangwa umusaruro w’uko utekereza. Mu yandi magambo, ubuzima bw’umuntu bugendana cyane n’uko atekereza. Mu busobanuro butomoye bishatse kuvuga ko uko uri biva ku mitekerereze yawe, kuko ibyo utekereza ni byo uvuga ndetse ni byo unakora.

Benshi bibwira ko Imana ari yo yabageneye kuba abakene. Hariho na bamwe mu bakirisitu bibwira ko ubukene ari uburyo bwo kwezwa no guca bugufi, nyamara Bibiliya si uko ivuga, kandi ntiyigisha ibintu nk’ibyo. Mfite intego yo kugusobanurira muri ubu butumwa ko ATARI UBUSHAKE BW’IMANA KO TUBA ABAKENE.

Ndagira ngo kandi umenye ko niba nkoresha ijambo abakirisitu muri ubu butumwa, mba nshatse kuvuga abakirisitu batura ko Yesu Kristo ari Umwami n’Umukiza wabo; akaba ari na bo bamuramya mu Kuri no mu Mwuka.

Ndagusabira ku Mana mu izina rya Yesu Kristo ngo igufashe gusoma no gusobanukirwa iri somo, kugira ngo twese abakristu duhagarare mu burenganzira bwacu bwose twaherewe ku musaraba. Ikigambiriwe kandi ni ukuguha inyigisho z’ibanze zigufasha kubaho mu bihe ubukungu bwifashe nabi udacumuye ku Mana.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Ev Mwakasege( Tanzaniya)

Ibitekerezo (2)

ntigurirwa abraham

27-01-2014    04:51

IMANA ikomeze kubaha umugisha,nanjye haribyonungutse.

umunyantegenke

19-04-2012    09:32

IMANA ibahe umugisha mwe mwadushakiye iyi nyigisho, NDASABA IMANA ITIMANA NGO IMPE UBUMENYI BWO KUYOBORA IBITEKEREZO N’ IBIKORWA BYANJYE BYA BURI MUNSI .

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?