Garuka mu mwanya wawe. Edith Umugiraneza

Garuka mu mwanya wawe. Edith Umugiraneza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-18 16:23:00


Garuka mu mwanya wawe.  Edith Umugiraneza

" Icyo gihe mbwira abantu nti " Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore ." Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, njyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y’ intambara. (Nehemiya 4:16-17)

Nehemiya yagize umutwaro n’agahinda k’ inkike z’ i Yerusalemu zari zarasenyutse. Agira ishyaka ryo kugira umumaro mu gihe gikwiriye nuko ajya imbere y’ Umwami amubwira ikiri k’ umutima n’ impamvu z’umubabaro we nuko Umwami amuha uruhushya n’ibindi byose yari akeneye. Imana ishimwe.

Mu gihe nk’ iki antichrist arimo gukora cyane, mu gihe nk’ iki cy’ imperuka ibyaha bikabije, mu gihe nk’ iki abari intwari bananiwe, abo mu nzu y’ Imana bananiwe wowe ishyaka ufite ryo kugira icyo wakora ni irihe? Ese waba warabaye ntibindeba? Waba se warabaye umunyabwoba nka Baraki Deborah yabwiye ati jya i Tabora akamubwira ati nuza tukajyana nzagenda nutaza ntaho nzajya? Waba se ureba ibitagenda ukicecekera ngo utiteranya kandi mu nzu y’ Imana birimo kwangirika, satani yarinjiye akorera mu bo musengana ?

Mwene data ndakwinginze haguruka fata ingamba nshya Imana ikeneye abantu babanyeshyaka bahagarara mu cyuho, ikeneye ba Deborah, abantu b’ intwari bashize amanga, ba Yesaya bari disponible babwira Imana bati ndi hano ntuma, ikeneye ba Esiteli b’ ibiharamagara. Mwene data hari icyo wakora mu gihe nk’ iki ukagaira umumaro mu gihe gikwiye. Hari impano wahaye ugomba gukoresha hari italanto wahawe ugomba kubyaza umusaruro hari itara wahawe ritagomba kuzima kuko nta matabaza arimo.

Ushobora gufata ingamba zo gushyira ibyawe ku ruhande ugafata ibihe byo gusenga no kwiyiririza umulimo w’ Imana, abakozi b’ Imana, ukiyiriza abakristo. Niba uririmba ushobora kujya ufata igihe cyo gusengera impano yawe ndetse niz’ abandi ngo zibe ari ibihimbano by’ Umwuka apana izo turirimba turi mu mubiri. Umwinginzi nawe va mu bitotsi, va mu bunebwe no mu bikurangaza no mu bindi bidafite umumaro sengera Pasteur wawe, sengera itorero sengera, igihugu, ririra abakiri mu buretwa bwa satani. Mushumba nawe guma mu mwanya Imana igushakamo kora ibyo Umwami Imana ashaka, kandi ashima ba mu bya Data nawe azaba mu byawe .

Mu Kristo nawe ba maso, cunga neza izamu ryawe, fasha itorero ryawe itange hari ibikenewe mu rusengero kandi nawe urabizi neza, fasha abo musengana. Itange mu buryo bwose bushoboka haba mu mwanya wawe watanga mu nzu y’ Imana cyangwa se watanga ubutunzi Imana yazabikwibukira ngo ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza twakoze. Twibuke ko Tabita yazuwe n’ imirimo myiza. Hari igihe Imana yazakwibukira ku mirimo ikagukiza akaga.

Gusa ibyo dukora byose tubikore tuzi uwo dukorera, tubikore dukiranuka. Nehemiya yavuze ati ntitwiyamburaga imyambaro yacu aha yavugaga umwambaro w’ ubukiranutsi. Hari igihe abakristo bahindagura imyambaro ku cyumweru akambara umwambaro wo gukiranuka agafata Bibiliya akajya gusenga akarira agafashwa, kuwa mbere akambara umwambaro w’ umujinya, kuwa kabiri akambara umwabaro w’ ishyari kuwa gatatu akambaro umwambro w’ ubusambanyi,. kuwa 4 akambara umwambaro w’ ubugambanyi......

Yesu adutatabare tugumane umwambaro umwe w’ Abakiranutsi. Nehemiya arongera ati buri wese yajyaga ku kazi afite intwaro ye y’ intambara. Bisobanura intwaro z’ Imana zimwe batubwira mu ba Abefeso 6 zimwe zitubashisha guhagara tudatsinzwe n’uburiganya bwa satani.

Burya Molodekayi yahoraga yambaye umwambaro w’ ubuzamu kandi agahorana intwaro z’ Imana. Iyo aza gusinzira Abayuda bari gushira. Kubwo kutaba mu mwanya wawe, kubwo gusinzira mu Mwuka no kwirengagiza , kubw’ ubwoba hari ibirimo kwangirika mu itorero, mu gihugu mu rugo rwawe, mu muryango wawe nyamuneka tabara.

Ndagusaba kongera gusoma Icyo gice cy’ Abefeso 6: 10- 18

Edith Umugiraneza

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?