Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Niba mwarumvise ubuhamya bwanjye muziko mu bwana bwanjye nari narabaye imbata y’ibibi biturutse kuri Data. Yaba mu mitekerereze mu myitwarire no mu migenzereze nk’ubusambanyi. Ariko igihe cyaje kugera mva muri icyo gihe nakomeje kubaho nishinja icyaha ntahinduka ku buryo bugaragara ibyo byatumaga mba umuntu uhora ubabaye buri gihe nkagira umubabaro ukabije kandi bikangora kwitandukanya n’ikibi.
Ariko byaje kurangira Imana imfashije nsinda ibyampigaga kandi inyomora ibikomere byo mu gihe cyashize inkorera ibitangaza isanasana roho yanjye bundi bushya. Ni urugendo rurerure kuba ndi uwo ndi we uyu munsi ntibyari byoroshye,ariko ubu ndababwiza ukuri ko byashobotse kubera Imana. Imana yakoze umurimo ukomeye mu buzima bwanjye ku buryo ntazi uburyo nabivugamo.
Hari umurongo wo muri Bibiliya wamfashije guhinduka muri iyo myaka namaze mu bubata bw’ibyaha, Zab 27:4 haravuga ngo “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho,Nkareba ubwiza bw’Uwiteka,Nkitegereza urusengero rwe.”
Ikintu cya mbere tugomba kwiga ni ukubanza Imana mu buzima bwacu.Zab 27:4 yatubwiye gushaka Imana atari ukubera ibitangaza idukorera nubwo nta cyaha waba ukoze usabye Imana ibyo ushaka n’ibyo ukeneye ariko ibyo ntibigomba kuba ishingiro ryatuma ukorera Imana. Imana iradukunda kandi ishaka kutugaragariza urukundo idukunda ariko irashaka ko tugirana ubusabane bwimbitse bugatuma idukorera ibyo tuyisaba.
Ndibuka ubwo Imana yavuganaga n’umutima wanjye,ko ngomba kuyishaka kuko buri gihe nitandukanyaga na yo. Ariko njyewe ubwanjye sinabonaga ko ndimo kwitandukanya n’Imana.Ukuri ni uko twitandukanya n’Imana buri gihe ariko tubimenya iyo dufashe umwanya tukabitekerezaho neza. Namaze kuvumbura ko iyo ufite Imana yo ubwayo,uba ufite buri kintu cyose uzakenera. Ariko ibyo byose ubigeraho iyo ushatse mu maso h’Imana atari mu ntoki zayo cyangwa ibyo ishobora kudukorera gusa.
Ese ni iki urimo gushaka?
Ijambo gushaka rivuze kugira ibyiyumviro bihamye,gukurikira n’umutima wawe wose.Ukeneye ikintu cy’ingenzi mu buzima bwawe.Ariko ikibazo, ni iki urimo gushaka? Ni iki wizera ko ari ingenzi kuri wowe? Mu yandi magambo,Ni iki utekereza ko ugomba kuba ufite mu buzima bwawe?
Abenshi muri twe dutangira umubano wacu n’Imana iyo ubuzima bwacu buri mu kaga hanyuma tukayigana kubera ko twibutse ko ari yo yonyine ishobora kutuvana muri ako kaga.Igihe nagiranaga umubano ukomeye n’Imana natangiye kwiga ijambo ryayo.Icyo gihe nagize ibintu byinshi,ubuzima bwanjye bwari bwihebye nkibaza niba nshobora kubivamo.Nziko hari ibiduhiga bikomeye ariko ntimutekereze ko muzakomezanya na byo keretse muhindutse.
Rimwe na rimwe dusenga tuvuga ngo “Mana,niba ntashobora kubona ibyiza muri iki gihe cy’ubuzima ndimo ,sintekereza ko izabikora.Ahubwo tugomba gusenga tugira tuti “Mana,ndamutse ntagufite,ntacyo nageraho,nsonzeye impuhwe zawe,sintewe ubwoba n’ibinyugarije,ni wowe nkeneye kurenza ibindi byose.
Suzuma icyo urimo gushaka?
Niba ushaka kumenya ko Imana ari iya mbere mu buzima bwawe,ibaze iki kibazo:Ese Imana ni iya mbere mu buzima bwanjye? Tekereza uburyo ukoresha igihe cyawe,nusanga ibyo ushaka gukora byose hatarimo Imana.Uraba udaha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwawe.
Muziko dushobora kwegera Imana uko tubishatse,Urufunguzo rwabyo ni uguha umwanya Imana mu mubano dufitanye na yo.Ndabakangurira kujya mwiyegereza Imana buri gitondo byibuze ufate iminota mike utekereze ku Mana hanyuma uyiragize uwo munsi mbere yuko uyiragiza gahunda zawe za buri munsi.
Matayo 6:33 haravuga ngo “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo,ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”Imana irashaka kubagaragariza urukundo rwayo nimuyiha imitima yanyu ikayiyobora.Nimuhindukirire Imana muyibwire muti “Mana ni iki wankorera?Ni iki nakora kugirango nkumenye by’ukuri? Ndakubwiza ukuri uzabona amahoro n’ibyishimo byuzuye bikomoka mu kumenya Umwami Imana.Uzajya imbere mu buzima bwawe Imana yaguteguriye.
JOYCE MEYER
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira
Ibitekerezo (0)