Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito Rev(...)

Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito Rev SEBUGORORE Henry


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-18 03:36:08


Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito Rev SEBUGORORE Henry

Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito. Bisobanura ko itorero ari ikintu cye bwite ntawundi barisangiye. Nkuko umugeni umwe adashobora kugira abakwe babiri ni nako itorero naryo ritabibasha.

IBINTU BIKWIYE KURANGA UMUGENI WA KRISTO

1. Umugeni wa Krisito agomba guhora yiteguye kandi ari maso

Umugani w’abakobwa cumi nicyo usobanura. " Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu barabapfu, abandi batanu barabanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza. Umukwe atinze bose barahunikira barasinzira, ariko n’ijoro mu gicuku habaho urusaku ngo umukwe araje nimusohoke mumusanganire ! Matayo 25:1-13

Nkuko Bibliya ibigaragaraza, Krisito afite umugambi wo kuzaza gutwara umugeni we mu ibanga rikomeye, nta munsi cyangwa igihe yavuze, Mariko 13:32-37.

2. Umugeni wa Krisito agomba gushaka imirimo izamuherekeza

Yohana ari ku kirwa cy’i Patimos yabonye umugeni atashye mw’ijuru avuye ku isi, abwirwa aya magambo: " Tunezerwe, twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye, kandi uwo
w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera, ibyah 19:7-8.

Umugani w’italanto nawo werekana ko ibyo dukora tugomba kubishishikarira, kuko aribyo bizaduhesha ingororano ku Mana, Mt 25:14-30.

3. Umugeni wa Krisito agomba kutabaho umugayo cyangwa ikizinga

Intumwa Paulo yandikira Abakorinto mu rwandiko rwe rwa 2 yagize ati: "Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko, nabakwereye umugabo umwe ariwe Krisito, kugira ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye ", 2 Abakorint 11:2.

Mu rwandiko rw’Abefeso, Paulo avuga andi magambo agira ati: " Bagabo mukunde abagore banyu nk’uko Krisito yakunze itorero akaryitangira, ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye, aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge
Abefeso 1:4; 5:25-27.

4. Umugeni wa Krisito agomba gukunda Krisito

Nkuko umugeni agira urukumbuzi rw’umukwe no kumukunda urukundo ruhoraho, ni nako Itorero rihamagarirwa gukunda Krisito. Kandi nkuko umukwe n’umugeni bahura umunsi w’ubukwe, Itorero rizahura na Krisito rivuye ku isi, Ibyah 19:6-7. Uwo munsi itorero rizahabwa ibyo ryiringiye, ribone ibyo ryagiriye amatsiko igihe kirekire, 1 Abakorint 2:9.

Mu gitabo cy’indirimbo ya Salomo 1:2, umugeni asingiza umukwe agira ati: " Ansome no gusoma k’umunwa we, kuko urukundo ankunda rundutira vino." Hepfo mu gice cya 2 umurongo wa 3, umugeni ati: " Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba, niko umukunzi wanjye ameze mu bahungu. Nicaye munsi y’igicucu cye nezerewe cyane, amatunda ye yarandyoheye. Umukunzi yanjyanye mu nzu y’ibirori, n’ibendera rye ryari hejuru yanjye, ariryo rukundo."

Ku gice cya 2:8 ind ya Salomo, umugeni " Ndumva ijwi ry’umukunzi wanjye, nguriya araje, aje asimbuka udusozi. Umukunzi wanjye ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara. Nguyu ahagaze inyuma y’inzu, arungukira mu tuyunguruzo tw’idirisha.

Mu gice cya 5: 9, abakobwa b’i Yerusalemu babaza umukobwa w’umushulami ( Nyirarukundo) bati, tubwire umukunzi wawe arusha abandi iki ?

Ku murongo wa 10, umugeni asubiza asingiza muri aya magambo: " Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso, ni inyamibwa iruta abantu inzovu. Umutwe we ni nk’izahabu nziza cyane, umusatsi we uratsibye, urirabura nk’intuntu ( urirabura cyane). Amaso ye ameze nk’ayinyana ziri ku migezi, zonse amata zigashisha. Mu misaya ye hameze nk’akarima k’imibavu hararambutse, ...
Mu gice cya 6 umurongo wa 3 akomeza agira ati: " Ndi uwo umukunzi wanjye na we ni uwanjye".

5. Umugeni wa Krisito agomba kugandukira Krisito

Kuganduka ni hame rireba abagore bose. Intumwa Paulo mu rwandiko yandikiye itorero ry’i Efeso, yagize ati: " Bagore mugandukire abagabo banyu nkuko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ariwe mutwe w’umugore we, nkuko Krisito ari umutwe w’itorero ariryo mubiri we, ni nawe Mukiza waryo. Ariko nkuko itorero rigandukira Krisito, abe ariko abagore bagandukira abagabo babo muri byose ", Abefeso 5:22-24.

Ku murongo wa 32, w’iki gice, Paulo avuga ko ibyo asobanura aha, byerekeye Krisito n’Itorero. Ntimurabanyu rero ngo mwigenge, kuko mwaguzwe amaraso y’igiciro cyinshi.

6. Umugeni wa Krisito agomba kugaragaza ubwiza

Mu gitabo cy’indirimbo za Salomo, igice cya 6:4 mu gisingizo cya 5 umukwe yagize at : "Mukunzi wanjye uri mwiza nka Tirusa, urarimba nk’i Yerusalemu, uteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera".

Mu gice cya 1:14-15, umukwe avuga ubwiza bw’umugeni na none yagize ati: " Umukunzi wanjye amereye nkagashandiko nk’uburabyo bwa Koferi, buba mu nzabibu zo muri Enigedi ".
"Umukunzi wanjye we, uri mwiza, ni koko uri mwiza, amaso yawe ni nk’ay’inyana."

7. Umugeni wa Krisito agomba kuba afite iby’ umurimbo byinshi kandi bikwiye

Krisito yatanze ubutunzi bwinshi kugira ngo umugeni we arimbishwe.
Muri Yesaya 61:10-11 hagira hati: " Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye, kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nkuko umukwe arimba akambara ikamba, kandi umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye, nkuko ubutaka bumeramo umumero, kandi nkuko umurima umeramo imbuto zawuhinzwemo, niko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose, Yesaya 61:10-11".

8. Umugeni wa Krisito yarakowe, kandi gusaba no gukwa byarabereye i Gologota, Yesaya 25:6

Inkwano yatanzwe ifite agaciro, 1 Petero 1:18. Impeta ya " fiancaille " ni Umwuka wera, Yoh 14:17; Abefeso 4:30.

9. Ubukwe bwa Krisito n’umugeni buzabera muri Yerusalemu nshya, Ibyah 21:1-4; 27.

10. Ku batumirwa byose byariteguwe. Amapfizi n’inka zibyibushye, Mt 22: 4

Hahirwa abatorewe gutaha ubukwe bw’umwana w’intama. " Kandi ati: " Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana", Ibyah 19:9.

Rev SEBUGORORE Henry

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?