Ijambo ry’Imana: Imana ikeneye “wowe” ntikeneye “twebwe”
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
(3) Umumaro w’umwuka wera cyangwa impano zawo mu gushimangira urukundo hagati y’abizera Kristo
Ubundi nta kindi Umwuka Wera impano zawo byaherewe abizera atari, gufasha kweza ubugingo bw’uwa bihawe ndetse ndetse no gufasha kweza ubugingo bw’abandi.
Iyo rero bikoreshejwe mu buryo butandukanye n’ibivuzwe hejuru bamwe bagambiriye kwihimbaza abandi bamamaza amazina y’amadini yabo abandi ngaho ibyubahiro byabo nta rukundo rubisunika biragoye ko mwuka w’Imana asohoza imirimo ye nkuko bikwiye.
Urugero Imana impishuriye runaka agira impanuka mu rugendo agiyemo kandi insaba kumubwira kurusubika, kuberako nigeze kumusaba ibihumbi 5000frw akayanyima nkanga kumubwira ibyo Imana impishuriye nti nashake apfe cyangwa azivuze muyo yanyimye ngubwo ndikwiyishyurira, ubwo n’ubugome kandi n’urubanza rukomeye imbereye y’Imana kandi abameze batyo bari gusenya umurimo w’Imana ntacyo bafasha kubaka rwose.
(4) Ingaruka zo kubura urukundo mw’itorero
Abakizwa baba bake kuko batabona itandukaniro hagati yab’abakijijwe n’abadakijijwe kuko babona bamwe mu bizera ibyo bavuga ataribyo bakora cg badasa n’ibyo bavuga.
Kudakura kw’itorero ahubwo rigahora mu gukemura imanza nazo zitarangira z’amatiku gusa zitanungura umurimo w’Imana nkuko twabize ku ngingo ya 2;d.
Rimwe na rimwe usanga hari imigisha yo mw’isi Imana itaduhaye kuko twayifashisha twirata tunirarira ku bandi aho kuyikoresha mu kumenyekanisha Imana n’umugambi wayo mu bantu.
MURAKOZE IMANA ITUGIRIRE NEZA TWESE.
CONSTANT Mahame
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
“Ufite amategeko yanjye, akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda
Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye...
Ubwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira
Ibitekerezo (0)