ADEPR: Abasengeraga muri shitingi biyujurije(...)

Kwamamaza

agakiza

ADEPR: Abasengeraga muri shitingi biyujurije urusengero rwa miliyoni 74


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-23 13:12:34


ADEPR: Abasengeraga muri shitingi biyujurije urusengero rwa miliyoni 74

Abakristo ba ADEPR muri Paruwasi ya Kageyo, mu Karere ka Gicumbi biyujurije urusengero rusimbuye ihema bahoze basengeramo. Bavuga ko rugomba guhoramo icyubahiro cy’Imana n’ubwiza bwayo.

Aba bakristo bagera ku 1300 batangaje ko bishyize hamwe bararwubaka bamwe batanga amafaranga, abandi batanga imirima yahingagwamo ibyagurishwaga hakaboneka amafaranga yo kubaka, abandi batanga inka n’amatungo magufi n’ibindi.
Umukristo wa Kageyo yatangaje ko ukorera Imana atiyobora, ati "Nk’uko twatanze amafranga yacu mu kubaka iyi nzu y’Imana, tuzabihemberwa. Nukorera Imana ntukayikorere udatanga ibyo ufite kuko nta wiyobora mu kuyikorera cyane ko ari yo ibiduha. Gukorera Imana ntibigombera kuba utunze ibyagusagutse cyangwa ngo ube ukize, bisaba umutima uzi icyo gukora."

Abakristo bakomeje batangaza ko inzu y’Imana igomba guhoramo icyubahiro n’ubwiza bwayo, biyujurije kandi ibiro bizajya bikorerwamo n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzu nini izajya yakira abashyitsi igizwe n’ibyumba bine na sallon.

Umushumba wa Paruwasi ya Kageyo, Butera Sylvere yatangaje ko izi nyubako zose hamwe zabatwaye miliyoni 74,273,000 z’amafaranga y’u Rwanda, anasobanura uko batangiye, ati "Abakristo bacu batangiye basengera mu cyumba cy’amasengesho muri SOS (Gicumbi), nyuma tugura ikibanza tugishingamo ihema twasengeragamo imbeho ikatumerera nabi rimwe na rimwe kuko hari nko kanze. Mu 2006 twishyize hamwe twubaka fondasiyo, biratinda ariko rwaruzuye.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Jean Sibomana, wanabaye umushumba w’aba bakristo ubwo yari umushumba w’Ururembo rwa Byumba yashimye Imana ko rwuzuye, ati "Ndibuka ko nkiri umushumba w’Ururembo rwa Byumba twashyize hamwe imbaraga dutera inkunga y’amahema abakristo ba Kageyo. Nta watekerezaga ko Kageyo izaba ifite urusengera rungana gutya."

Yakomeje ati "Uyu munsi nanjye nshimye Imana kandi nejejwe n’uko uwahoze ari umudugudu wa Byumba witwa Kageyo nk’umwe mu midugudu yari 17, ubu wiyubatse ukaba ari paruwasi, Iyi niyo mikorere dukeneye."

Paruwasi ya Kageyo ifite abakristo bagera ku 1300 barimo abizera bashya 380 bakijijwe mu myaka ibiri ishize.

Emmanuel Kwizera/ADEPR

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?