Ese koko abakozi b’Imana bari bakwiriye gupfa icya cumi n’amaturo?
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Itorero rya Pentekote ry’ u Rwanda ryatsindiye igihembo cya Unesco cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara kitiriwe umwami SENJONG. Iki gihembo tugikesha ubufatanye hagati y’ADEPR, abagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Uyu mushinga wo kwigisha gusoma, kwandika no kubara watangiye mu mwaka w’1999 ukaba ukorera mu matorero yose y’ADEPR.
Intego nyamukuru yawo ni ukugira uruhare rufatika mu guteza imbere amajyambere yuzuye kandi arambye ku banyarwanda bose binyunze mu nzira yo guteza imbere ubumenyi no kubaha agaciro ka muntu cyane cyane binyuze mu nzira yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu bwo kubora uburezi bwiza kandi bufite ireme.
Uyu mushinga wibanda cyane ku bagore n’urubyiruko batagize amahirwe yo kugana ishuri. Buri mwaka ugeza ibikorwa byawo byibuze ku bagenerwabikorwa byibuze ibihumbi mirongo itatu (30 000) . Ukorera mu bigo byigisha gusoma no kwandika 3 500 bikorera hirya no hino mu midugudu y’ADEPR.
Hashinzwe ibigo by’imyuga 72 kugira ngo bamwe mu barangije kwiga gusoma, kwandika no kubahara bahabwe amahugurwa y’imyuga inyuranye nk’ubudozi, ubwubatsi n’indi. Hashinzwe kandi amasomero rusange 48 kugira ngo hatezwe imbere umuco wo gusoma mu banyarwanda. Turashimira abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bitanze kugira ngo iyi programu igere ku ntego zayo.
Inkuru dukesha Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR
Amafaranga niyo yabaye intandaro yo kuba Yesu Umwana w’Imana yaramanitswe ku...
Gukena kwacu si ubushake bw’Imana Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo...
“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo...
Ibitekerezo (2)
J.U
6-09-2012 02:51
uyu mushinga wo kwigisha gusoma kwandika no kubara wari usanzwe uriho mbere y’intambara. mu 1980 Isengero za ADEPR igikorwa cyo kwigisha cyari gihari,ahubwo muri uriya mushinga haribintu byinshi byavuguruwe wenda umushinga witwa PANA IYO PROJET yaje nyuma ariko igikorwa cyo cyatangiye cyera cyane .
Aldo
25-08-2012 12:17
Imana ishimwe kuko iyi nayo ni insinzi mu itorero ryacu. Kuko ibi biri mubigaragaza umusanzu itorero ADEPR ritanga ku gihugu. Ureke abagenda bariharabika...Tuge tureba n’imirimo myiza Imana igenda irifasha kugeraho. Imana ihe umugisha abafatanyabikorwa b’iyo program kd nabayishyira mubikorwa. Amen