Abanyeshule baba Kristo biga mu buhinde(...)

Abanyeshule baba Kristo biga mu buhinde batangiye umuryango w’ivugabutumwa rihindura!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-10-22 17:30:47


Abanyeshule baba Kristo biga mu buhinde batangiye umuryango w’ivugabutumwa rihindura!

Abanyeshule babakristo bagiye kwiga mugihugu cy’ Ubuhinde, bamaze kugerayo bagasanga abantu benshi basenga ibigirwamana bahisemo gushinga umuryango w’ Ivugabutumwa kugira ngo bikomeze ku Mana kandi babashe no kubwiriza abene gihugu bagiye basanga ubutumwa bwiza nkuko badutangarije uko uwo muryango w’ ivugabutumwa wavutse:

SGM (Seek God Ministries) ni Ministry ibarizwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu karere ka Salem mu ntara ya Tamilnadu (South India), ifite mu nshingano “Guhindura Ubuzima mu guhindura Isi” cg “Transforming lives to change the World”.

SGM yatangiye mu mwaka wa 2010, itangirwa n’abanyeshuri babanyarwanda mu rwego rwo gukomezanya mu buryo bw’Umwuka dore ko ahanini muri icyo gihugu basenga ibigirwamana (Hinduism).

Ubu bakorera amateraniro mu rusengero rw’Abahinde (Anderson Church) mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, haba amateraniro kabiri mu cyumeru kuwa Gatanu no ku Cyumweru.

Muri SGM hari chorale yitwa SGM Singers na Drama team ndetse n’andi ma departments anyuranye y’ivugabutumwa.

Inkuru muma photo:

Umuyobozi wa SGM Mugabo William

Abanyamuryango

Amateraniro

Abaririmbyi

Drama team

Igitaramo cy’ Abanyarwanda n’ Abahinde

Ibitekerezo (1)

Alex

23-10-2012    13:34

Mbega ibintu byiza, nukuri iyi nkuri ninziza cyane. Umuntu wazanye iki gitekerezo Imana imugasanire. Kugenda aho batazi Imana ugatangira gusenga, ibi bitwibutsa ba Daniel, Saduraka, Meshake na Abenedego. Joseph muri Egypt, umwamikazi Ester etc. Imana ibafashe!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?